Umwigisha:
Ev.Nizeyimana Samuel
Intego y’ijambo: GUTEGEREZA UWITEKA
TUTARAMBIRWA
Imfashanyigisho:Yohana
5.1-8, 1Petero 4.19
Mu buzima busanzwe
uburwayi burababaza kandi butuma nyirabwo asuhuza umutima, mbese akabura
ibyiringiro ninayo mpamvu tutazuyaza ko bariya babaga ku kidendezi bari
bababaye rwose.
Hari ubwo rero bibaho,
uyu urwaye akabura kirengera (inshuti, imiryango…) kugeza ubwo Kristo ubwe
yiyizira akaba ari we wikorera imirimo kuko ari we MURENGEZI wababuze
kirengera.
Umukoro ukomeye ku
murwayi, ni ukwihangana agategereza ikizaba kandi agakomezanya umutima wizeye
kuko bituma ubwo buba ubusa.
Ubabazwa
na byinshi, ariko ikinezeza Imana ni uko mu bikubabazahaganzamo ubushake bw’Imana
kuko icyo gihe uba ubonye uburyo bwo kuyibitsa ubugingo bwawe.
Humura rero kuko
kubabazwa kwawe kw’igihwayihwayi kudakwiye kugereranywa n’ubwiza ubikiwe niba
koko warizeye by’ukuri.GUTABARWA KUVA KU WITEKA!!!!