UMWIGISHA: Mukiza
Yvan
MATAYO 8:15
1 PETERO 5:6
1abakorinto 3:18
INTEGO: hahirwa abakene mu mitima yabo kuko ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo
Umwigisha yagarutse kukuntu Yesu yatangariye umutwari uboneka mu igitabo cya Matayo 8:5-13 wari ufite kwizera kuko yabwiye Yesu tegekera aho uri umugaragu wanjye arakira kuko ntabwo yarafite gushidikanya kuri Yesu kuko yasobanukiwe neza uwo Yesu kristo ariwe aha umwigisha yavuze ko Yesu ari kutwibutsa ko ari we wadutoranyije atari twebwe twamutoranyije rero abakristo bamwakiriye tureke kumuha gahunda(condition) z’ ukuntu atuyobora rero ntabwo ari Yesu uzaca mugufi ni twebwe tugomba guca bugufi noneho umuntu ushaka kubona ubwami bw’Imana agomba kuba umukene mu mutima bizatuma aca bugufi kuko aribyo Yesu akunda.
Yagarutse ku kuntu umwigisha Paulo yakunze kuvuga ngo njyewe
ndi imbata ya kristo kuko yari yarasobanukiwe neza ibyo arimo.Satani ajya
ashukisha abantu ko hari icyo bamaze kumenya bigatuma batangira kwibaza ku
Imana yifashishije umurongo uboneka mu igitabo cya mbere cya bakorinto 3 :18
Yongeye kuvuga ku Itorero ry’iradokiya ukuntu ryabanje
kumenya Imana ariko nyuma rikaza kwibona rikababaza Imana yabwiye abakristo
biraganzirwa ko Imana izatugaya kubera ubwibona bwacu
Abaheburayo 6:1 hagira hati” Nicyo gituma dukwiriye kuba
turetse guhora mu bya mbere bya Kristo,tukigira
imbere ngo tugere aho dutunganirizwa rwose,twe kongera gushyiraho
urufatiro ubwa kabiri ari rwo kwihana imirimo ipfuye no kwizera Imana”.ibi
bitwereka ko tugomba kwimuka aho turi kuko ari ahandi heza haruka aho turi aha
abakristo bajya bibesha ko aho bari ariho hanyuma oya ibi sibyo ahandi heza
haruta haho uri kandi ushatse Imana neza utayiryarya yahakugeza.
Yongeyeho ko tugomba kumenya ko ari we Mwami w’abami kuko
ari nawe mukwe nkuko Petero yabigenzaga yanakomoje ku itorero ry’atonayi ukuntu
ryabonaga Imana nk’igishushanyo Ariko Paulo yababwiye ukuntu ibyo bazi ko atari
ko biri ibi tubisanga ibyakozwe n’intumwa 17:24-27 bigaragara ko bari
barayifashe uko itari umwigisha Yvan yakomoje ku murongo wa 27 avuga Imana
yadukirishije ibi bintu buri wese atabasha kumva ariko bisaba ko ubanza guca
bugufi ukumva ugiye gushaka Imana kandi ukaba wemera ko uzemera gukoreshwa
nayo.