“Inzoka yarushaga uburiganya inyamaswa zo mu ishyamba zose, Uwiteka Imana yaremye. Ibaza uwo mugore iti ni ukuri koko Imana yaravuze iti ntimuzarye ku giti cyose cyo muri iyi ngobyi?” Itangiriro:3:1.
Ese ubonye inzoka nzima; amaso ku maso wakora iki? Ushobora gutabaza, kwiruka se, cyangwa kwihisha! Ubaye intwari wafata ikirwanisho ukayica…
Muri Edeni si uku byari bimeze, ntabwo abantu batinyaga inzoka kuko yari inyamaswa nziza ndetse wakwishimira kuganira nayo. Iyo bitaba ibyo, Eva aba yarabonye inzoka maze agahita atabaza umugabo we, ariko yamaze akanya aganira n’ iyi nyamaswa yari imubajije ikibazo cy’ ubumenyi. Nyamara Eva ntiyamenye ko ataganiraga n’ inzoka nk’ inyamaswa Imana yaremye ahubwo ko yaganiraga n’ Umwuka wari muri iyo nzoka ari wo Satani!
Ese Satani ni nde?
Ni ikosa rikomeye kuba Satani muri filime cyangwa mu ikinamico bamwerekana nk’ umukara, ateye ubwoba no kumureba kandi akaba ahantu hari umwijima mwinshi; ku buryo ukimubona mu nzira wahita umuhunga, ukiruka cyangwa ugatabaza! Ariko se Satani ari ikiremwa kigaragara gutyo ni nde wajya atukana, akabeshya cyangwa agasambana? Ko twese twaba tumwumva tugahita duhunga; na Eva muri Edeni aba yarahise atabaza iyaba Satani yagaragaraga atyo!
Hari abantu bavuga ko Satani abaho ariko ntacyo atwaye, bizera ko kuba ariho cyangwa atariho ntacyo bibatwaye. Abandi nabo bemera ko abaho ariko byabashyize mu bwoba ku buryo iyo bumvise inkuru kuri Satani cyangwa ku barozi, bategura kwimuka; kuko bumva afite imbaraga nyinshi ziruta izindi zose bashobora kuba bazi. Aba bantu ni abantu batizera, n’ abizera muri bo bizera gahoro kuko imana yabo iyo ihuye na Satani irahunga! Iyi mana rero si Imana yo muri Bibiliya.
Kuko Imana yo muri Bibiliya yo ivuga ngo “Ni uko rero mugandukire Imana ariko murwanye Satani, na we azabahunga.” (Yakobo:4:7). Imana ivuga ko Satani ahari, kandi ashobora kwegera umuntu utumvira Imana kandi ngo amurwanye. Urugendo ruri hagati y’ umuntu na Satani rurangana neza n’ igihe amara yumvira Imana wongeyeho igihe amara arwanya Satani. Ibi bivuze ko umuntu utumvira Imana cyangwa wanga kurwanya imirimo ya Satani, urugendo ruri hagati ye na Satani rungana na Zero. Ni yo mpamvu ibitekerezo by’ umuntu nk’ uyu bisa nk’ ibya Satani, amagambo ye asa n’ aya Satani, ibikorwa bye biba bisa n’ ibya Satani.
Ikibazo rero si ibikorwa byiza cyangwa bibi dukor, ahubwo ikibazo ni urugendo ruri hagati yacu na Satani.
Satani ni Umwuka ufite imbaraga zo guhimba ibitekerezo byinshi ku buryo igikorwa cyose kibi kibera mu isi; uyu mwuka ni wo wagihimbye, Umwami Yesu yamwise Se w’ ibinyoma (Yohana:8:44). kandi ni umwuka ubasha kwinjira mu nyamaswa, rero ntibitangaje kuba yarabashije gukoresha umubiri w’ inzoka, nk’ uko n’ abadayimoni be bigeze kwinjira mu ngurube(Luka:8:33).
Uyu se w’ ibinyoma iyo ajya kwemeza umuntu ikinyoma cye rero anyura mu byo dusanzwe dufite kandi tumenyereye. Telefone yawe, imashini igendanwa yawe, filime wiguriye, indirimbo ufite, abantu ubana nabo; Satani anyura mu bituzengurutse kugirango atwemeze ko ikinyoma cye ntacyo gitwaye, ko ari ubuzima busanzwe! Ni yo mpamvu usanga no mu biganiro hakunda kugarukamo inzoga y’ abagabo, umuti w’ ikaramu (ruswa), intungane bwira icumuye karindwi, ese umuntu yabaho atabeshya?…..
Aya ni amagambo avugwa n’ abantu tubana cyangwa tuziranye, yemeza ko icyaha ari ubuzima busanzwe ko kubikora ntacyo bitwaye, impamvu ni uko tuzengurutswe n’ abantu Satani akoreramo!
Satani ikinyoma cye ntabwo kiri mu kuvuga ngo dukore nabi, kuko twese tuzi neza ko gukora nabi ari bibi, ni yo mpamvu atubwiye ngo dukore nabi gusa twamusubiza ko tutabishaka! Ariko ikinyoma cya Satani kiri mu kutubwira inyungu zo gukora nabi! Abantu benshi iyo bavuga impamvu bakoze icyaha baravuga ngo nta kundi nari kubigenza, bisobanuye ngo nabonaga ingaruka zo gukora nabi ari nziza kuruta gukora neza: rero nta yindi nzira nari kunyuramo ngo ngere ku byiza uretse gukora nabi!
Ni yo mpamvu abantu benshi Satani yabahugije gusoma ijambo ry’ Imana buri munsi, nyamara ukuri kwanditse mu ijambo ry’ Imana, ni ko kutwemeza ko ikinyoma cya Satani atari ko kuri. Ijambo ry’ IMANA ritwigisha kunyura mu yindi nzira yo gukora neza n’ aho ingaruka zaba mbi.
Ese ujya wiga ijambo ry’ Imana buri munsi cyangwa nawe uyobowe n’ ikinyoma gikorera muri byinshi bitwegereye?
“Namwe muzamenya ukuri kandi ukuri ni ko kuzababatura.”
Yohana:8:32
Satani afite ubushobozi ubwo aribwobwose bwo kwicisha bugufi kumpamvu zo kugirango agushe uwizera mucyaha!
📝 Ningombwa gusaba imbaraga zirenze isamarangamutima ahubwo z’umwuka zibasha kumurwanya