Igiterane cy’ivugabutumwa cya teguwe na CEP UR Huye campus.
Umwigisha w’ijambo: Theogene NIYONSHUTI
Intego y’ijambo ry’Imana: “icyaremwe gishya, ubuzima
nyakuri”
Luka
18:35 “Nuko
yenda kugera i Yeriko, impumyi yari yicaye iruhande rw’inzira isabiriza, 36yumvise
abantu benshi bahita ibaza ibyo ari byo.37Barayibwira
bati “Ni Yesu w’i Nazareti uhita.”
38Irataka cyane
iti “Yesu mwene Dawidi, mbabarira.” 39Abagiye imbere barayicyaha ngo iceceke,
ariko irushaho gutaka iti “Mwene Dawidi, mbabarira.”40Yesu arahagarara, ategeka
ko bayimuzanira. Igeze bugufi arayibaza ati 41“Urashaka ko nkugirira
nte?”Iti “Databuja,
ndashaka guhumuka.”Yesu arayibwira ati “Humuka, kwizera kwawe kuragukijije.”43Ako
kanya arahumuka, amukurikira ahimbaza Imana. Abantu bose babibonye bashima
Imana
2abakorinto
5:17
“Umuntu wese iyo
ari muri Kristo aba ari icyaremwe
gishya, ibya kera biba bishize. Dore byose biba bihindutse bishya”.
Bibiliya yavuze ko iyo umuntu ari muri Kirisitu Yesu
aba abaye icyaremwe Gishya. Aha tugiye kureba ibintu 3 Yesu atunze ariko isi idafite:
- Agakiza
isi ifite ubutunzi ariko ntagakiza ifite. Iyo tuvuze
agakiza humvikanamo ukiza n’ukizwa. Yesu atanga agakiza ariko si ubuntu kuko
agaha uwagakeneye. Tumaze gusoma inkuru ziyi mpumyi zirantangaza, ise yari
Timayo, akabyara umwana witwa Baruturumayo ariko yari impumyi. Yakunda gusaba
kandi yabaga azi amasaha yo gusaba. Igihe cyimwe yicaye aho ngaho, yumva neza
ko Yesu agakiza atagatangira Ubuntu. Yesu yaciye kuri iyi mpumyi ayireba kandi
yarazi neza ko ikeneye gukira. Ariko Yesu kugirango agire icyo amukorera
hari ijambo yagombaga kuvuga.
Yumva igihiriri cy’abantu bari baherekeje Yesu kuko
Yesu aho ari ntihabura amashimwe. Kuko aho ageze ibintu biremera. Ijambo yatatse
avuga ni iri “Yesu mwene Dawidi mbabarira”.abari
kumwe nawe batangira kumucecekesha,
ariko Yesu abyumvishe arabategeka ngo bamumuzanire. Babanza kumubwira
bati “humura”. Kugirango ahinduke icyaremwe gishya yagombye guta umwitero we. Ijambo
rigizwe n’inyuguti 9 niryo rihesha kuba icyaremwe gishya, rivuga ngo mbabarira niryo ryonyine riguhindura
icyaremwe gishya. Ariko kurivuga biragora
kuko biba bimeze nk’umuntu wikoreye toni nyishi, ariko bibiliya itwereka ko
hari abantu byagiye binanira kurivuga
Mu itangiriro Bibiliya itwereka ko Adamu na Eva bari basanzwe
babanye neza n’Imana ariko, umunsi bacumuye Imana yaje kubareba ifite ibikapu 3, harimo icy’imbabazi, ariko
banga kuvuga ngo mbabarira. Babyanze ifata umugabo imuha igikapu cyo kwiyuha
akuya, naho umugore imuha igikapu cyo kubyara ababaye. Undi muntu ni
Kayini,Imana yabwiye ko ibyaha byitugatukira ku muryango w’umutima we ariko
yari akwiye kubitegeka. Ariko Kayini yanze guca bugufi kubwicyaha cye, ndetse
mugihe Imana imumenyesheje igihano cye aho kuvuga ati “mbabarira” aravuga ati
iki gihano kirakomeye. Abandi ni Ananiya na Safira
Mu isezerano rishya havugwamo abigishwa ba Yesu. Umwe ni
Yuda Isikariyoti undi ni Petero. Yuda yakoze ibyaha 2. Icyambere yajyaga akora
mu ruhago rw’impiya, ikindi cyaha Yuda yakoze ni ukugambanira Yesu. Ariko ntabwo
yabikoze amwanga, ahari yibwiriga ko agiye kurya mafaranga y’abatambyi noneho
Yesu azabakwepa. Yibwiraga ko Yesu araza kubacika. Yuda yakurikiranye inzira y’umusaraba
ya Yesu, abonye birangiye atabacitse aragenda yimanika mugiti yikubita hasi
arasandara. Yuda ntiyapfuye azize ko agambaniye Yesu ahubwo yazize ko atavuze
ijambo ngo mbabarira.
Undi ni Petero. Yakoze ibyaha bitandatu kuva aho
inzira y’umusaraba yatangiriye. Icyaha cyambere Petero yariyemeraga, icyakabiri yimye Yesu
amasengesho kandi ayacyeneye. Icya gatatu yari umuzerote yari umwicanyi yakase umuntu ugutwi, riko yashakaga
kumwicisha inkota. Icyakane yatereranye
Yesu mu byago, aho bamutwaye bakajya barenga ahinguka, icya gatanu yaraye
yota umuriro wo murugo rw’umutambyi aho bavugaga Yesu nabi, icya gatandatu yihakanye Yesu inshuro eshatu, ariko
inkoko ibitse gatatu, avuga rya jambo ngo mbabarira mwami wange, ijambo
ryananiye Yuda.
- Amahoro
Yesu amaze kuzuka yabwiye abigishwa be ati “ngo
mbasigiye amahoro, kandi sintanga nkuko abisi batanga. Kuko isi ifite
igisirikare ariko gishaka umutekano ariko si amahoro. Iyo ubonye abantu babyina mu rusengero
ugirango ni uko batunze ibya mirenge, ariko ntabyo ahubwo, ni ukubera amahoro Yesu
aha abantu be.
Yesu niwe wagiye atwomora ibikomere by’amateka iby’imiryango,
ndetse n’ibindi byinshi, ubwo yadusanganye igipfurumba cy’uduhinda, maze
abitwomororamo maze duhinduka icyaremwe gishya. Iyo ugifite guhora wijimye
munzu y’Imana uba utari wahinduka icyaremwe gishya
- Yesu
niwe wenyine utanga imbaraga z’umwuka wera
Ntabwo isi
ishobora kuzitanga, ntabwo umuntu wuzuye umwuka wera yajya gusambana. Kuko izo
mbaraga ziba zimufashe, rero iyo uvuze ijambo mbabarira Yesu aguha izi mbaraga.
Izi mbaraga zihesha umuntu uzifite kwera imbuto. Ubutumwa bwa
Yesu uko bwanditswe na Yohana15. Yesu
Kirisitu niwe muzabibu wukuri, natwe tukaba amashami. Ariko ishami ritera
imbuto arikuraho akaritwika. Rero niba utera imbuto ntiraba icyaremwe gishya.
Reka tugire iki kifuzo cyo guhinduka icyaremwe gishya, dusengere mu ijambo Imana yabwiye Dawidi kubera ko yaguye mucyaha gikomeye ariko agasaba Imana imbabazi. Irangije izamutuza mu mbabazi zange. Bwira Yesu ngo mbabarira, kandi nawe utari wakizwa ubwire Yesu uti “mbabarira”.
Twafashijwe cyane dukwiye kugira umutima WO gusaba imbabazi ubundi Imana ikadutuza mu mbabazi zayo nkuko yabigenje kuri Dawidi.