cep sermons
Ibyigisho

Ibintu 3 Yesu atanga isi idatanga Past. Theogene NIYONSHUTI

0Shares

Igiterane cy’ivugabutumwa cya teguwe na CEP UR Huye campus.

Umwigisha w’ijambo: Theogene NIYONSHUTI

Intego y’ijambo ry’Imana: icyaremwe gishya, ubuzima nyakuri”

Luka 18:35 “Nuko yenda kugera i Yeriko, impumyi yari yicaye iruhande rw’inzira isabiriza, 36yumvise abantu benshi bahita ibaza ibyo ari byo.37Barayibwira bati “Ni Yesu w’i Nazareti uhita.”
38Irataka cyane iti “Yesu mwene Dawidi, mbabarira.” 39Abagiye imbere barayicyaha ngo iceceke, ariko irushaho gutaka iti “Mwene Dawidi, mbabarira.”40Yesu arahagarara, ategeka ko bayimuzanira. Igeze bugufi arayibaza ati 41“Urashaka ko nkugirira nte?”Iti “Databuja, ndashaka guhumuka.”Yesu arayibwira ati “Humuka, kwizera kwawe kuragukijije.”43Ako kanya arahumuka, amukurikira ahimbaza Imana. Abantu bose babibonye bashima Imana

2abakorinto 5:17 “Umuntu wese iyo ari muri Kristo aba ari icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize. Dore byose biba bihindutse bishya”.

Bibiliya yavuze ko iyo umuntu ari muri Kirisitu Yesu aba abaye icyaremwe Gishya. Aha tugiye kureba ibintu 3 Yesu atunze ariko isi idafite:

  1.  Agakiza

 isi ifite ubutunzi ariko ntagakiza ifite. Iyo tuvuze agakiza humvikanamo ukiza n’ukizwa. Yesu atanga agakiza ariko si ubuntu kuko agaha uwagakeneye. Tumaze gusoma inkuru ziyi mpumyi zirantangaza, ise yari Timayo, akabyara umwana witwa Baruturumayo ariko yari impumyi. Yakunda gusaba kandi yabaga azi amasaha yo gusaba. Igihe cyimwe yicaye aho ngaho, yumva neza ko Yesu agakiza atagatangira Ubuntu. Yesu yaciye kuri iyi mpumyi ayireba kandi yarazi neza ko ikeneye gukira. Ariko Yesu kugirango agire icyo amukorera hari ijambo yagombaga kuvuga.

Yumva igihiriri cy’abantu bari baherekeje Yesu kuko Yesu aho ari ntihabura amashimwe. Kuko aho ageze ibintu biremera. Ijambo yatatse avuga ni iri “Yesu mwene Dawidi mbabarira”.abari kumwe nawe batangira kumucecekesha,  ariko Yesu abyumvishe arabategeka ngo bamumuzanire. Babanza kumubwira bati “humura”. Kugirango ahinduke icyaremwe gishya yagombye guta umwitero we. Ijambo rigizwe n’inyuguti 9 niryo rihesha kuba icyaremwe gishya, rivuga ngo mbabarira niryo ryonyine riguhindura icyaremwe gishya. Ariko kurivuga biragora kuko biba bimeze nk’umuntu wikoreye toni nyishi, ariko bibiliya itwereka ko hari abantu byagiye binanira kurivuga

Mu itangiriro Bibiliya itwereka ko Adamu na Eva bari basanzwe babanye neza n’Imana ariko, umunsi bacumuye Imana yaje kubareba ifite ibikapu 3, harimo icy’imbabazi, ariko banga kuvuga ngo mbabarira. Babyanze ifata umugabo imuha igikapu cyo kwiyuha akuya, naho umugore imuha igikapu cyo kubyara ababaye. Undi muntu ni Kayini,Imana yabwiye ko ibyaha byitugatukira ku muryango w’umutima we ariko yari akwiye kubitegeka. Ariko Kayini yanze guca bugufi kubwicyaha cye, ndetse mugihe Imana imumenyesheje igihano cye aho kuvuga ati “mbabarira” aravuga ati iki gihano kirakomeye. Abandi ni Ananiya na Safira

Mu isezerano rishya havugwamo abigishwa ba Yesu. Umwe ni Yuda Isikariyoti undi ni Petero. Yuda yakoze ibyaha 2. Icyambere yajyaga akora mu ruhago rw’impiya, ikindi cyaha Yuda yakoze ni ukugambanira Yesu. Ariko ntabwo yabikoze amwanga, ahari yibwiriga ko agiye kurya mafaranga y’abatambyi noneho Yesu azabakwepa. Yibwiraga ko Yesu araza kubacika. Yuda yakurikiranye inzira y’umusaraba ya Yesu, abonye birangiye atabacitse aragenda yimanika mugiti yikubita hasi arasandara. Yuda ntiyapfuye azize ko agambaniye Yesu ahubwo yazize ko atavuze ijambo ngo mbabarira.

Undi ni Petero. Yakoze ibyaha bitandatu kuva aho inzira y’umusaraba yatangiriye. Icyaha cyambere Petero yariyemeraga, icyakabiri yimye Yesu amasengesho kandi ayacyeneye. Icya gatatu yari umuzerote yari umwicanyi yakase umuntu ugutwi, riko yashakaga kumwicisha inkota. Icyakane yatereranye Yesu mu byago, aho bamutwaye bakajya barenga ahinguka, icya gatanu  yaraye yota umuriro wo murugo rw’umutambyi aho bavugaga Yesu nabi, icya gatandatu yihakanye Yesu inshuro eshatu, ariko inkoko ibitse gatatu, avuga rya jambo ngo mbabarira mwami wange, ijambo ryananiye Yuda.

  • Amahoro

Yesu amaze kuzuka yabwiye abigishwa be ati “ngo mbasigiye amahoro, kandi sintanga nkuko abisi batanga. Kuko isi ifite igisirikare ariko gishaka umutekano ariko si amahoro.  Iyo ubonye abantu babyina mu rusengero ugirango ni uko batunze ibya mirenge, ariko ntabyo ahubwo, ni ukubera amahoro Yesu aha abantu be.

Yesu niwe wagiye atwomora ibikomere by’amateka iby’imiryango, ndetse n’ibindi byinshi, ubwo yadusanganye igipfurumba cy’uduhinda, maze abitwomororamo maze duhinduka icyaremwe gishya. Iyo ugifite guhora wijimye munzu y’Imana uba utari wahinduka icyaremwe gishya

  • Yesu niwe wenyine utanga imbaraga z’umwuka wera

 Ntabwo isi ishobora kuzitanga, ntabwo umuntu wuzuye umwuka wera yajya gusambana. Kuko izo mbaraga ziba zimufashe, rero iyo uvuze ijambo mbabarira Yesu aguha izi mbaraga. Izi mbaraga zihesha umuntu uzifite kwera imbuto. Ubutumwa bwa Yesu uko bwanditswe na Yohana15. Yesu Kirisitu niwe muzabibu wukuri, natwe tukaba amashami. Ariko ishami ritera imbuto arikuraho akaritwika. Rero niba utera imbuto ntiraba icyaremwe gishya.

Reka tugire iki kifuzo cyo guhinduka icyaremwe gishya, dusengere mu ijambo Imana yabwiye Dawidi kubera ko yaguye mucyaha gikomeye ariko agasaba Imana imbabazi. Irangije izamutuza mu mbabazi zange. Bwira Yesu ngo mbabarira, kandi nawe utari wakizwa ubwire Yesu uti “mbabarira”.

Past. Theogene NIYONSHUTI
abacepien bumva ijambo ry”Imana
abacepien
korari Elayo

 1,862 total views,  2 views today

0Shares

1 COMMENTS

  1. Twafashijwe cyane dukwiye kugira umutima WO gusaba imbabazi ubundi Imana ikadutuza mu mbabazi zayo nkuko yabigenje kuri Dawidi.

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: