CEP UR HUYE CAMPUS AMATERANIRO YO KU WA GATANU KU WA 14KAMENA 2019
Umwigisha: MUNYESHYAKA Silvestre
Intego y’umwigisha: Ibiti byose ntabwo ari goferu
Itangiriro 6:13 Imana ibwira Noa iti “iherezo ryh’abafite umubiri bose rije mumaso yange, kuko isi yuzuye urugomo kubwabo, dore nzabarimburana n’isi. Nuko rero wibarize inkuge mu git kitwa Goferu,ugabanyemo ibyumba, uyihomeshe ubushishi imbere n’inyuma.” Uyibāze utya: uburebure
bw'umurambararo bw'iyo nkuge bube mikono magana atatu, ubugari bwayo bube mikono mirongo itanu, uburebure bw'igihagararo bwayo bube mikono mirongo itatu. 16Kandi uzacemo idirishya, rizaba irya mukono umwe nuyirangiza hejuru, umuryango w'inkuge uzawushyire mu rubavu rwayo
Iri jambo riatwereka imimere yo hambere ubwo Imana yaremaga umuntu, ariko uko yari yabigambiriye ntabwo, ariko byari biri, kuko uko abantu barushagahno kugwira ni nako ibyaha byarushaga kugwira. Byatumye Imana yicuza icyatumye irema umuntu. Rero mugenzi ntube uri muri abo bantu Imana ireba ikicuza icyatumye ikurema. Ariko Imana yitegereje ibona Noa, yari umukiranutsi, iramwishimira, iramngije imuha mategeko n’amabwiriza. Iramubwira iti”uzajyende ufate igiti cyitwa goferu abe aricyo uzabazamo inkuge. (ibiti byose ntabwo ari goferu). Iramubwira iti genda ubaze cya giti ukurikije ibipimo nakubwiye. Imana nayo buri gihe iduha bibpimo dukoreramo kandi tugenderamo kubera Impamvu iba ibishaka. Kandi Noa yarabajije bishushanwa no gukora, umuntu wese aba afite gukora ariko akurikije uko Imana ishaka si ugupfa kuririmba, no kubwiriza cg ibindi byose ko wabikora mu buryo ushaka.
1Yohana 3:9-10” umuntu wese wabyawen’Imana ntakora ibyaha kuko imbuto yayo iguma muri we kandi ntabasha gukora ibyahakuko yabyawe n’Imana. Icyo nicyo kimenyekanisha abana b’Imana n’abana ba Satani. Umuntu wese udakiranuka cyangwa udakunda mwene se si uw’Imana.”
Igiti cyose si goferu. Rero umuntu wese ategetswe kubaza inkuge ye muri goferu, kuko ibiti byose Atari goferu, hari imiyenzi, gereveriya, imivumu, ikibonobono, nibindi. Rero iyo wabyawe n’Imana ukaba ugikora ibyaha ntabwo wigeze ubaza muri goferu. Imiyenzi iroroha, ikibonobono, nacyo ntikizaramba, kuko niba uhunga goferu ukibariza mu miyenzi cg ikibonobono, bingana nuko umuntu yanga kugendera munzira zitunganye, akihitiramo ibyaha.s
Kandi ikindi gikwiye kwitonderwa n’ibipimo Imana yatanze ntabwo ariko abantu babikurikiza ariko wari ukwiriye gukurikiza ibipimo Imana yaguhaye ugakora ibitunganye nkuko ibishaka.Ezekiel 17:18”Yasuzuguye indahiro yica isezerano, ndetse yari yamanitse ukuboko kwe arahira ariko arengaho arabikoa byose, ntabwo azarokoka.”Niba wari wafashe umwanzuro wo gukiranuka, ukarahira ariko ukaba ugikora ibyaha, ntuzarokoka, kuko nta mahoro y’umunyabyaha nkuko ijambo ry’Imana ribivuga. Wari ukwiriye gufata umwanzuro kugirango ukize ubugingo bwawe.