SPECIAL DEVOTION (nibature)
Ni Data wa twese mwiza azi intege nke zacu
Nibyiza kubyuka aganira n’Imana, ukiragiza Imana ndetse ukayereka na gahunda zawe zose z’umunsi.
Uwiteka ni Data wa twese mwiza azi intege nke zacu nuko aradukuyakuya ngo aturinde Satani, duhimbaze imbabazi ze.
Umwigisha w’ijambo ry’Imana: TURATSINZE Rodrigue akaba umuyobozi wa CEP UR Huye 2022-2023
Intego: Ese kubera iki dukwiye gushima Imana?
Aho twasomye:
Zaburi 136:1 “Nimushimire Uwiteka kuko ari mwiza, kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.”
Yeremiya 17:7-8 “Hahirwa umuntu wizera Uwiteka, Uwiteka akamubera ibyiringiro. Kuko azahanwa n’igiti cyatewe hafi y’amazi gishorera imizi mu mugezi. Ntikizatinya amapfa nacana, ahubwo ikibabi cyacyo kizahorana itoto, ntikizatinya umwaka wacanyemo amapfa kandi ntikizareka kwera imbuto zacyo.”
Abagaratiya 3:13-14 “Kristo yaducunguriye kugira ngo dukizwe umuvumo w’amategeko, ahindutse ikivume ku bwacu (kuko byanditwse ngo “havumwe umuntu wese umanitwse ku giti”), kugira ngo umugisha wa Aburahamu ugere no ku banyamahanga bawuheshejwe na Yesu Kristo, kwizera kubone uko kuduhesha wa Mwuka twasezeranijwe.”
Imana ijya itwiyereka mumibabaro yacu kandi no mubihe bya mahoro ntabwo idusiga. Umuntu afite agaciro gakomeye cyane, Umuntu yahoze mubitekerezo by’Imana, Imana yadukunze tutarayimenya, niyo yabanje kudukunda.
- ® Dushimira Imana bwa mbere kuko idukunda kandi idukunda urukundo rwizewe( faithful love) kandi imbabazi zayo zihoraho iteka ryose. Urukundo rw’Imana rwagaragariye muri Yesu Kristo watazwe akaza mu isi akadupfira kugira ngo atwunge n’Imana.
- ® Dushimira Imana kuko ari Imana, ntabwo ihutiraho ngo itwiture ibihwanye n’ibibi twakoze.
Dukwiye gushimira Imana kuko ubupfu bwayo buruta kure ubwenge bw’abantu, intege nke z’Imana ziruta kure imbaraga z’abantu.( 1 abakolinto 1:25)
Nyuma y’urupfu hari ubundi buzima abapfiriye muri Yesu Kristo na we azabazura ku munsi w’imperuka bazukire kubana nawe kungoma ye iteka ryose. Umurimo w’Imana dukwiye gukora ni ukwizera uwo yatumye ariwe Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza w’ubuzima bwacu.
Hahirwa abiringira Uwiteka niyo bageze mu byago bibahindukira imigisha. Imana izi ibyo twifuza nibyo dukeneye.
Yesu Kristo yaravuze ati “Nimuba murinjye amagambo yanjye akaguma muri mwe musabe icyo mushaka cyose muzagihabwa.” ( yohana 15:7) Dukore ibyo Imana idusaba natwe izaduha ibidukwiriye.
Fata umwanya ushimire Imana yo yaguhaye impano y’ubuzima, ikaguha agakiza. Saba Imana ikurindire mugakiza kayo, niba utarizera Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza wawe icyi n’icyo gihe kuko Kristo Yesu aragukunda, aragutegereje yiteguye kukwakira. Suka amaganya yawe yose imbere y’Imana kandi wizere Imana kuko niyo yo kwizerwa no kubikora izabikora. Amen!
FRIDAY EVENING FELLOWSHIP
EL ELYON WORSHIP TEAM SPECIAL WEEK
Zaburi 136:1 “Nimushimire Uwiteka kuko ari mwiza, kuko imbabazi ze zihoraho iteka.”
Worship team El-Elyon ikorera umurimo w’Imana muri CEP UR-Huye yateguye icyumweru cyo gushima Imana, “aho uri hose ibuka ineza y’Imana nibyo yagukoreye byose uyishime.”
Kuba Imana igirira neza abantu s’uko ari beza ahubwo n’uko ari Imana kandi ikabera ubuhungiro abayiringira.
Nimushime Uwiteka kuko ijambo rye ari ukuri kandi rihumuriza abababaye, ryomora inguma, uryizera wese afite ubugingo bw’iteka.
Umutima Uwiteka yishimira ko umushima n’umutima ukiranuka utarimo ibyaha, rero Umwuka Wera niwe utanga gucya mu mutima. Emerera Imana ikweze ikuzuze Umwuka wayo kugira ngo amashimwe yawe yumvikane.
Ijambo ry’Imana ryigisha uburyo bwiza bwo gushima Imana. Umwigisha ABE Shauli Redeemer Er Adiel yabivuzeho neza.
Zaburi 136:2 “Nimushime Imana nyamana, kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose.”
Abayesu bishimira izina rye ryera kuko ariwe mutambyi wabo, mu isi uko babasha bashima Yesu Kristo kuko mw’ipfa rya bakristo iryo zina rirabahumuriza, mu ijuru niho bazasingiza Imana uko bikwiriye (Indirimbo 16 mu gushimisha).
Ese Uwiteka ninde? Ese uwo abantu bakwiye gushima ninde?
Yesaya 1:3 “Inka imenya nyirayo, n’indogobe imenya urugo rwa shebuja. Abiselayeli bo ntibabizi, ubwoko bwanjye ntibubyitaho.”
Hari abantu bitwa abakristo bataramenya Imana bakorera cyangwa bakurikiye iyo ariyo.
Kuva 34:5-7 “Uwiteka amanuka muri cya gicu ahagararanayo na we, yivuga mu izina ko ari Uwiteka. Uwiteka anyura imbere ye arivuga ati “Uwiteka, Uwiteka, Imana y’ibambe n’imbabazi, itinda kurakara ifite kugira neza kwinshi n’umurava mwinshi, igumanira abantu imbabazi ikagera ku buzukuruza babo b’ibihe igihumbi. Ntitsindishiriza na hato abo gutsindwa, ihora abana gukiranirwa kw’ abase ikageza ku buzukuru, n’abuzukuruza n’ubuvivi.”
Uwiteka ni Imana y’imbabazi kandi agira ibambe kugeza kubisekuruza igihumbi ariko ntitsindishiriza na hato abo gutsindwa, ihora abana gukiranirwa kwa ba se kugeza ku buzukuru n’abuzukuruza n’ubuvivi.”
Imana ibera igihome abayiringira kuko irinda abantu bayo ibihe byose.
Hari uburyo butandukanye bwo gushima Imana: Amashimwe yo mumutima, kwatura ugashima Imana uri wenyine cyangwa ari kumwe nabantu bake, guhigura umuhigo wahize, gushimira muruhame no gutanga amaturo y’ishimwe, ishimwe ryo kuzirikana. (1Abami 3:5-6)
Uwiteka ni Imana y’imbabazi, hari imbabazi Uwiteka agirira abantu be bitewe n’igihe barimo, Uwiteka ababarira gukiranirwa kw’abantu. (Zaburi 123:3)
Urukundo rw’Imana n’imbabazi zayo ntibigira akagero, ntamuntu itababarira cyangwa ngo imugirire neza. (Matayo 11:28)