Icyumweru cy’ivugabutumwa ku munsi wa 5
Intego: "Umutima mushya guhinduka nyakuri"
Abaroma 12:2“Kandi ntimwishushanye n'ab'iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose”.
Ushobora gukora Imirimo y’Imana ariko udakorera Imana. Kuko niba warahindutse ariko ukaba ukigenga ku mu biri nturahinduka. Pawulo abwira abantu ati “ntimwishushanye n’abiki gihe”. Pawulo avuga neza mu rwandiko rwa 2 yandikiye timoteyo mu bice bitatu abiki gihe abo aribo. “Umenye yuko mu minsi y'imperuka hazaza ibihe birushya, 2kuko abantu bazaba bikunda, bakunda impiya, birarīra, bibona, batukana, batumvira ababyeyi babo, indashima, batari abera, 3badakunda n'ababo, batūzura, babeshyerana, batirinda, bagira urugomo, badakunda ibyiza, 4bagambana, ibyigenge, bikakaza, bakunda ibibanezeza aho gukunda Imana, 5bafite ishusho yo kwera ariko bahakana imbaraga zako. Abameze batyo ujye ubatera umugongo”. Icyo yarimoasobanura nuko dukwiriye kwemera abo turibo tukareka kwirata abo tutaribo.
Hari ibintu twavutse dukora, kandi tuzapfa dukora kandi bihorana umwimerere wabyo: kurya, kwambara cyakora imyenda yahinduka, no kuryama. Ninako gukizwa bihorana umwimerere wabyo bidahinduka, kandi bizahoraho. Rero iyo umaze gufata aya mahitamo, yo gukizwa ubaho uko abakijijwe babaho, ntabwo ubaho nkuko ab’iki gihe babaho. Rero abantu bakijijwe bashaka kubaho nkuko ab’iki gihe babaho ntibazigera bagira umutima mushya. Aya mahitamo agutera kubaho ubuzima budasanzwe budahura n’ikinyejana.
Rero niba dufashe ubuzima bivuze ko abubu tubasanzwemo, ahubwo tugomba gusa n’abatubanjirije uko basaga. Dore uburyo umuntu ahindukamo:
- Imyumvire.
Ntushobora guhindura uburyo wabagamo utari wahindura imyumvire. Impamvu abantu ubukirisitu bubagora, ni ukuberako bashaka kugendana n’ikinyejana mu nzira y’ubukirisitu. Kugirango ugire wa mutima mushya ugomba guhindura imyumvire yawe. Nkuko bibiliya itubwira ko hari umwana wikirara wari murugo nyuma ahindura imyumvire yaka umugabane we aragenda, hanyuma ibyo bamuhaye arajyenda abyahisha ubugoryi bwe. Iyo yari yamyumvire. Nyuma ahinduye imyumvire aravuga ati “kwa data bararya bagasigaza, nubwo namuhemukiye, ati ngiye kujyenda mwikubite imbere ndebe ko ya mbabarira.” Ni ukuvuga ko ubwo yari asubiyeyo yari ahinduye imyumvire kuburyo nta tegeko narimwe rya se rizamubangamira. Ariko ikibazo abiki gihe bahindura idini ariko ntibahindura imyumvire.
- Ukwiye guhinduka mu byifuzo
ukwiye guhinduka mu buryo ushakamo imibereho yawe, kuko ijambo ry’Imana rivuga ko ukunda impiya aba yihinduye umwanzi w’Imana kuko gukunda impiya ari umuzi w’ibibi byinshi. Gutunga si bibi ariko iyo urarikiye cyane ibirenze ibyo ukwiriye bingana no kugwa. Urugero rwiza twarukura kuri Zakayo. Bene data dukwiriye kugwiza imbaraga z’umutima kuko mu buzima bw’ubukirisitu, tugomba kugeragezwa. Bishoboke ko zakayo uyari umushomeri bigatuma ajya gukora ibyo ati akwiriye gukora.
Rero kubera inyota zakayo yari afite yagiye kwaka akazi mu baroma kandi bitari byemewe, maze nawe bamuha akazi kabi k’umukoresha w’ikoro. Maze nawe agakora yambura abantu nta mpamvu. Mukujya kureba Yesu m ntabwo yashakaga gukizwa ahubwo yashakag kureba Yesu. Yesu ageze munsi y’igiti cy’umuvumu amubwira ko akwiriye kurara iwe. Yesu ahageze yigishije, inyota ye yo gushaka ubutunzi, irashira aravuga ati “ndashaka gusubiza ibyo nambuye kandi uwo nambuye ibye ndamuriha kane” none inyota ya Zakayo yashiriye hehe? Yashiriye muri Yesu Krisitu. Iyo uhindutse Kirisitu akubera byose.
- Umuntu agomba guhinduka mu bikorwa.
Pawulo nawe yakoraga nabi, kuko yashakaga icyubahiro azingo ari kurwanira Imana ishyaka, ariko mu buyobe. Amaze guhinduka, rimwe ari kwigisha umuntu urimo dayimoni akajya abajya inyuma abamamaza, maze y’uzuye umwuka wera aramucyaha amwirukana mo dayimoni kuko yari umupfumukazi, abamukuragamo inyungu babonye ntakintu bazamwungukamo barabakurubana babata munzu y’imbohe. Buzuye umwuka we na Silas bararirimba,imiryango ya gereza irafunguka n’iminyururu iradohoka umurinzi wa gereza agiye kwiyica aramubwira ati sigaho. Impamvu yamubwiye ati have have , nuko yari yarahindutse. Rero dukwiriye guhinduka muri byose kuburyo bigaragarira abantu.
Mu gitabo cyo kuva bibiliya itubwira Mose, wavutse mu gihe kibi, ariko Imana igihinduramo igihe kiza cyo kurerwa n’umukobwa wa Falawo. Akurira muri ayo mahirwe ntiyaba umucakara, yiga heza, atozwa igisilikare. Yari yishushanyije n’Abanyegeputa ariko amaze gukura asanga adakwiriye kwishushanyana nabo, ahitamo kurenganyanwa hamwe na bene wabo b’Abisirayeli kugirango azahabwe gakondo nawe. Ariko impamvu ni ukubera ko yari agize ihishurirwa. Utari wagira ihishurirwa ko hari gakondo, ntushobora guhindura imyumvire.
Bukeye atangira kugira ishyaka, asanga umunyegiputa akubita umuyisirayeli, aramwica amuhisha mu musenyi bukeye, asanaga noneho Abisirayeli 2 barwana ababajije ati “murapfa iki?” undi aravuga ati “ ninde wakugize umucamanza wacu?”uragirango nange unyice nkuko wishe wa munyegiputa? Bituma ahununga. Mose yarimo akoresha ingufu ze, ariko ntabwo mugakiza ushobora gukoresha imbaraga z’umubiri. Byatumye ahunga ajya i Midiyani aragira intama imyaka 40 ari gucishwa bu gufi. Ashiramo umujinya, uwari umusirikare ahinduka umushumba. Kugirango Imana izamuhinduremo uwo kuyobora abantu bayo.
Nguku uko yahindutse: yahindutse mu gushaka icyubahiro, umuntu ubaye umushumba n’ibyifuzo bye byarahindutse, umujinya wari waramaze kumushiramo, yari amaze guhinduka rwose. Iki gihe nibwo Imana yamuhamagaye.