Umwigishwa asa n’umwigisha ndetse ntawaba umwigisha adafite icyo ahuriyeho n’uwamwigishije bityo ushobora kubona umwe yigisha ukamenya uwamwigishije uwo ariwe. Igitangaje singano yibyo yize afite ahubwo igifite icyo kimaze ni isooko yavomeyeho iyo ngano. Mu isezerano rya kera Imana yahisemo ubwoko bwa ab’isirayeli, muri ubwo bwoko ihitamo umuryango wa Lewi kugira ngo uzabe abatambyi cyangwa abayobozi mu by’umwuka muribo Imana niyo yabahisemo ndetse iranabatoza.
Ariko ibyo bitaraba, Eliyashibu umutambyi washyiriweho gutegeka ibyumba byo mu nzu y’Imana yacu ubwo yari yuzuye na Tobiya, yari yamutunganirije icyumba kinini, aho kera babikaga amaturo y’amafu n’icyome. “Njya I Yerusalemu menya icyaha Eliyashibu yakoze, kuko yatunganirije Tobiya icyumba mu bikari by’inzu y’Imana” (Nehemiya 13:4-5b, 7).
Muri iki kinyejana usanga ahantu hatandukanye nko ku mbugankoranyambaga ndetse no muma koraniro abizera n’abatizera bahangayikishijwe ndetse batishimiye ibikorwa byabamwe mu bayobozi b’amakoraniro, ibi nibyo byabaye ku mutambyi witwaga Eliyashibu ubwo yuzuraga n’umugabo warwanyije umurimo w’Imana kubera ubucuti bari bafitanye bituma amuha icyumba mu nzu y’Imana. Ibi niko bimeze kuri ubu aho usanga abantu batandukanye bahabwa inshingano mu makoraniro hatagendewe uko Imana ibishaka ahubwo hashingiwe ku bucuti (Icyo n’ikibazo Imana ifitanye n’abigisha).
Icyo Imana idushakaho
Umwuka wari muri Mose niwo Imana yenzeho ikawushyira mu bunganizi be kandi Mose yifuje ko nkuko Imana yabujuje umwuka wayo arinako iteraniro ryose ry’abisirayeli ryamera (Kubara 11:24-25, 29). Ibyabaye kuri Mose ni ishusho yuko umwuka uri mu muyobozi uba no mu bayoborwa bityo ubwiza bwabayoborwa bufitanye isano n’ubwiza bw’umuyobozi w’umwuka. Icyo Imana idushakaho nuko dusenga kugira ngo Imana iyobore abayobozi bakwiye gukora umurimo nkuko byanditswe ko ubwo basengaga Umwami Imana biyiriza ubusa, Umwuka Wera yarababwiye ati: “Mundobanurire Barinaba na Sawuli, bankorere umurimo mbahamagariye gukora.”
Tugana ku musozo w’inkuru yacu twibukiranye yuko Imana ntitubuza kuvugana n’abatizera ahubwo itubuza kuvuga nkabo, ndetse ntitubuza kugendana nabo ahubwo itubuza kugenda nkabo bityo rero dukwiye kuba maso kuko ubucuti bwose sibwiza kuko harimo ubw’umutego wa Satani butuma umurimo w’Imana uba igitutsi.
Mwakoze cyane
Namwe
Nukuri murakoze cyane kubwizi nyigisho nziza.
Kristo abahe umugisha…
Amen