Mumyaka itanu ishize nigaga mu ishuri ry’igishaga ubuyobozi no guhindurira abantu kuba abigishwa ba Yesu, ubwo twigaga isomo ry’ubuyobozi twabajijwe n’umwarimu uko umuyobozi agaragara bamwe muritwe ndibuka ko basubije ko ari umuntu munini ugaragiwe n’abarinzi bafite intwaro mu ntoki zabo, abandi basubiza ko ari umuntu ufite amapeti ku rutugu, abandi bavuga ko ari umuntu uba utinyitse uha abandi ibyo gukora. Mukwitonda no gushishoza kwa mwarimu yatubwiyeko ishusho y’umuyobozi ari umuntu ufite amazi mu indobo ndetse n’agasume ku rutugu witeguye kuba umugaragu w’abandi.
Ikibazo
Muri iki gihe usanga hagati y’abayobozi ndetse n’abayoborwa harimo intera ndende, nibyo koko ntabwo dushobora kubyirengagiza kuko no mu isezerano rya kera, Imana yari yarategetse umugaragu wayo Mose ko hagati y’abatambyi (Aba Lewi) n’iteraniro ry’abasirayeli hagomba kubamo mikono ibihumbi bibiri (Yozuwe 3:4). Ndahamya ko hagati y’iteraniro ry’abisirayeli n’abatambyi nubwo harimo intera ya mikono ibihumbi bibiri bingana na metero igihumbi mirongo itandatu nitandatu nibice umunani (1066.8 meter) bitari impamvu yo kubatandukanya ahubwo yari impamvu yo kugirango bashakire aba isirayeli inzira. Ese impamvu abatambyi batagihura nabo bayobora ngo basabane baba bahugiye mu gushaka inzira yabo bayoboye cyangwa ni umwuka wo kwiyumva kurundi rugero batariho? (Ikibazo Imana ibaza kandi ifitanye n’abigisha).
Ese ninde Mushumba wafata amazi akoza ibirenge abo ayoboye?
Aherako asuka amazi ku mbehe, atangira koza ibirenge by’abigishwa no kubihanaguza igitambaro akanyeje. Nuko amaze kuboza ibirenge yambara imyenda ye, arongera aricara arababaza ati: aho mumenye icyo mbagiriye? Nuko rero, ubwo mbogeje ibirenge kandi ndi shobuja n’umwigisha. Niko namwe mukwiriye kubyozanya. Mbahaye icyitegererezo, kugira ngo mukore nk’uko mbakoreye (Yohana 13:5, 12, 14-15).
Birashoboka ko waba warasomye iyi nkuru cyangwa ari ubwambere, koza ibirenge byari ikimenyetso cy’ubuyobozi-ngaragu (servant leadership) ko umuyobozi akwiriye gukorera abandi kuruta uko akorerwa kandi ko nu mwami wacu ataje gukorerwa ahubwo yaje gukorera abandi (Mariko 10:45). Yesu yasigiye umukoro abayobozi ko bagomba koza ibirenge abo bayobora nk’ikimenyetso cy’ubusabane kuko aricyo kigaragaza aho abayobozi bahuriye n’abayoborwa (Yohana 13:8).
Ese ninde Mushumba ufata umwanya agasengana nabo ayoboye?
Hanyuma y’ibyo hashize iminsi munani, ajyana na Petero na Yohana na Yakobo, azamuka umusozi ajya gusenga (Luka 9:28).
Muri iki gihe usanga amatorero yo mubihugu byo munsi y’ubutayu bwa sahara kubera ikibazo rusange cy’ubushobozi bucyeya usanga nabababonye ubuyobozi runaka bishakira indamu kuruta uko bashaka cyane ibyahaza intama. Ibi byatumye abashumba bamwe na bamwe batererana abo bayoboye bakijyira muzindi gahunda kandi byari bikwiye ko babana nabo ngo babigishe gusenga nkuko Yesu yabyigishije abigishwa be (Matayo 6:5-15). Yesu yasigiye abayobozi umukoro wuko bagomba gusengana nabo bayobora.
Ese ninde mushumba wakemera ko umwigishwa we amuryama mu gituza?
Hariho umwe mu bigishwa be, wari wiseguye igituza cya Yesu bafungura. Uwo ni wa wundi Yesu yakundaga (Yohana 13:23). Wumvise ijambo kuryama mugituza wakumva ko bikomeye cyane yewe hari n’abakirisito bahita bavuga ko badashobora kuryama mugituza cy’abishwa babo ariko nubwo byabaye byashushanyaga urugero umubano n’ubusabane umuyobozi witwa Yesu yarafitanye nabayoborwa be. Muri iyi minsi usanga abayobozi ba makoraniro no gusuhuza abo bayoboye ari ihurizo nka kimwe mukimenyetso kigaragaza ubusabane bucyeya. Yesu yadusigiye umukoro wuko tugomba guca bugufi kugeza kukigera abo tuyobora baturuhukiraho.
Tugana ku musozo, Muri iki cyinyejana usanga abayobozi ba makoraniro batagisabana nabo bayoboye aho bamwe bavuga ko baba bisuzuguza nyamara uwo twizeye ni urugero rwiza rwo gukurikiza nkuko yasabanaga n’abandi asangira nabo, asengana nabo, abakorera (aboza ibirenge). Nibyiza kuzirikana ko kudasabana nabo uyoboye sibyo bizatuma wubahwa ahubwo bizatuma utinywa ahubwo gusabana nabo uyoboye uko Imana ibishaka bizaguha igikundiro n’igitinyiro bitume umenya nibyo abo uyoboye bakennye nicyo wabafasha, bityo mwigane Imana nk’Abana bakundwa (Abefeso 5:1), kandi mugire wa mutima wari muri kirisito Yesu (Abafilipi 2:5).
Imana iguhe imigisha mishya 🙏 ibi nibyo binezeza Imana nuko dukora nkuko ishaka.
24 Uwiteka aguhe umugisha akurinde,
25 Uwiteka akumurikishirize mu maso he akugirire neza,
26 Uwiteka akurebe neza, aguhe amahoro.’
(Kubara 6:24;26)
Amen
Amena