Umwigisha Karangayire Clement niwe wigishije ku cyumweru tariki 08/09/2019 yabanje kutwibutsa ubwo aheruka kwigisha muri kaminuza mu kwa karindwi agira ati” ugomba kugira itabaza n’amavuta icyarimwe, kuko iyo ubuze kimwe habaneka ikibazo kuri wowe kuko iyo ubuze itabaza nta mavuta impano zirakora ariko ibyaha birakunesha.Yakomeje avuga ko hari abigisha benshi bari kwigisha batanga umuti w’ikibazo ,ntibatange umuti w’icyaha rero aba bakora ibi barikuganisha abantu I Gehenomu kuko barigucurika ibintu kuko ikibazo sicyo cyazanye icyaha ahubwo icyaha nicyo cyazanye ikibazo. Yasomye ijambo riboneka muri igitabo cy’ubutumwa bwiza cyanditse na Yohana 14:1 Avuga ko Ikimenyetso kigaragaza ko uri mu ruhande rwa satani ni uguhagarika umutima mu ikibazo yongereho YOHANA 15:14 akomeza avuga ko ushobora kuba uririmba neza cyangwa ukora indi mirimo mu nzu y’Imana ariko utari inshuti ya Yesu kuko uba inshuti ye ugomba gukora ibyo ashaka nongeyeho ati” itorero rifite umutware nuko yadusigiye ijambo rero aho amenyera ko uri inshuti ye ugomba gukuriza ibyo rivuga rero benedata ugomba guha agaciro Bibiliya kuko byose tubona niho bituruka. Yohana16:7-9 niyo dusomye neza umurongo wa cyenda dusanga nyina w’ibyaha ni ukutizera rero ibindi twihana ibyana by’icyaha benedata ugomba kwihana uhereye aho icyaha cyatutse nitwihana aho cyarangiriye ZABURI 37: 8-9a yagize ati’ ukimara guhagarika umutima icyaha cyose wagikora.
Guhagarika umutima aribyo kutizera nicyo cyaha bibiliya
yitwa icyaha cyo gutuka umwuka wera iyo usomye neza muri mariko 3:28-29 usanga abantu batazapfa kuko batukanye ahubwo
ibyaha bwose bituruka mu kwizera guke. Kimwe
mu bintu bituma abantu badakora ibyo Imana ishaka nuko abantu bashaka kunezeza
abantu ariko kuneneza abantu bituma
ukora ibyo Imana idashaka yohana5:47. Yabwiye
abanyeshuri ko umenye bibiliya ukongera ibyo wiga wakira icyaha ukanezeza Imana
kandi ikaguha ibyo ushaka kandi ukabasha kuhindura abandi . Iyo wiga amashuri
menshi niko ugenda ubona ko ntacyo Imana
yakumarira, ugenda ujya kure y’Imana ariko kugira ngo tunezeze Imana nuko
ushaka Imana iruta amashuri wize.
LUKA 19:27 igihano cy’umuntu wamaze kuba umwanzi w’Imana
yavuze ko kwa satani naho ari inyangamugayo n’inkundamugayo. .Inyangamugayo yo kwa satani ni abantu bafite ubuhamya bw’idini badafite ubuhamya bw’ijuru kandi inkundamugayo ni abakora ibyaha bikagaragara rero aba bantu bakunda gusekana kandi ari abantu bu muntu umwe. Igihano gihari ni Urupfu. Yavuze ko inzira yo kuza ku nzu y’Imana rirakunda ariko gushaka kuhava uzahava upfuye ariko nukunda kuba inshuti ya Yesu uzapfa nka Sitefano ariko nuba umwanzi w’Imana uzapfa nka Yuda.
Rero kubwo kuva ku mana ari ibyifuzo tutagisenga bibiri
aribyo
1. Gusenga turinzwa n’abarimbuka
2 Gusenga dusaba umwuka
tubisimbuza dusaba Imana ngo idukize ibibazo kandi aho kubanza gusengera ibibazo wabanza ugasengera ikintu gituma utandukana n’Imana . kuva 23:20 iyo usomye uyu murongo neza kugira Imana ibe umwanzi w’Abanzi bawe nikugira ngo ubanze ube inshuti y’Imana nibwo Imana izaguha ibyo ushaka ninabwo izaba umwanzi w’Abanzi bawe.
Ikimenyetso kigaragaza neza ko wabaye Inshuti y’Imana ni uko
ugira amahoro mu mutima kandi abanzi bakiri hasi yawe Imigani 1:33 ariko
uyumvira wese azaba amahoro adendeze kandi atikanga ikibi cyose. Igihe cyose
uzajya gusenga usengera ikibazo ukumva uhavuye ufite amahoro nta muhanuzi uhari
ni ikimenyetso kigaragaza neza ko Imana iri mu ruhande rwawe.
Kwizera ni ijambo rimwe no gutuza umutima yesaya 30;15 mu yandi magambo
ikimenyetso kigaragaza ko wavuye kwa satani kukaza ku mana ni ugutuza Umutima
bivuze ngo niba udatuza umutima ntabwo ufite Yesu uko udatuza haba ari
abadayimoni baba bamuzengurutse ariko iyo utuza mu kibazo uha umwanya Imana
kugira Irwanye ibikurwanya.bivuze ngo ahantu Imana ihangaze ni mu mahoro n’ituze.
Iri tuze ryo mu kibazo
nirwo shimye rw’Agikirisitu zaburi 65:2
Mana isiyoni bagushimisha kuguturiza rero iyo ukomeje gutuza mukibazo
uba unesheje Satani ibi nibwo Yobu yakoze ubwo yageragezwaga na satani araduza.
Imana ishaka ngo tuyihamye tukiri mu bibazo,tureke gushima ari uko bikoretse
kandi wabanje guhagarika Umutima.
Iyo utuje umutima mu kibazo uba urusha ibinyabushobozi byose
ubushobozi ubunganya n’Imana yo nyine .Imana ishobora byose tubisanga mu
itangiriro 1:17, ubu bushobozi bwo gushobora bwose bwongera kuhabwa umuntu
wizera. Impamvu Imana ishobora byose nuko ufata ibidashoboka bigashoboka ninayo
mpamvu umukiristu asaba ibyo ashaka ariko akabona ibibazo utashakaga nuko Imana
izi neza ko ufite ubushobozi bushobora bwose.Ikintu gituma abakristu bamererwa
nabi nuko birutisha ibintu arusha
ubushobozi agahagarika umutima Ariko ikindi ibyo ushaka ko Imana
igukorera,Imana ishaka kubigukoresha
kugira uzana abandi kuriyo. luka 10:19,yesaya 54:15-17
Asoza yavuze ngo iyo ufite ubushobozi bwo kunesha byose aba
arusha Satani ubushobozi kandi akaba neza n’Imana kuko adahagarika umutima kubara 14:1-4 aha
hagaragaraza ukuntu abisirayeli bahagaritse umutima bituma Imana ibabara ,
ikindi mwenedata ibyo twita amasezerano bijya biragira iyo udaturije umutima mu
kibazo. Kubara 14:6-9 niho hagaragara
abantu batahagaritse umutima mu kibazo ariko byatumye babana neza n’Imana ,
ibyakozwe n’intumwa 12:1,16:22-25 aha naho tuhasanga umuntu witwa Petero wari
usitsinziriye kandi yari bubyuke bamwica ariko kuko yari muruhande rw’Imana
yari yaturishije umutima. Benedata muri Yesu arimo byose. Niba ukibasha kurira n’umunyabyaha
akarira ntabwo wizera pe kandi ntamuntu Wabasha kuzana kuri Yesu.
Igihe cyose ugitinya ikibazo bivuze ko uzatinyuka Icyaha ibi
biracuritse, curukura ibintu tujye ku
rwego rwo gutinya icyaha nibwo uzatinyuka ikibazo nibwo uzagaragaza ko umwuka
wera ari muri wowe.
Mbese mwenedata wowe
ujya uturiza umutima mu kibazo?