Ijambo ry’Imana
Abicishije mu ijambo dusanga muri Zaburi ya 37:1-7, Umwigisha CYUBAHIRO Charles yahumurije imitima yabari butorwe ababwira ko guhamagarwa kwakozwe n’ Imana, ibi bikaba byerekana ikizere gikomeye Imana ibagiriye ibatoranyije mu magana menshi y’abari muri Kaminuza kugira ngo babe ibikoresho bikoreshwa iby’igiciro. Yabibukije ko mugihe cyose bazamara bagomba guhora bazirikana ko umurimo atari uwabo, ahubwo ari uw’ Imana bityo iryo jambo rigomba kubatera guhora bashaka Imana bakayeraka byose kuko yiteguye kubagirira neza .
Yagarutse kubintu bitatu bizanwa no gusenga:
- Ubwiza bw’Imana: Guhora mubwiza bw’ Imana bizana igikundiro n’ igitinyiro kiva ku Mana bigatuma ubasha ibyo utari kwibashisha.
- Ibyago bikurwaho: Gusenga kwaba Yuda kwatumye, imigambi mibi Hamani yari abafiteho iteshwa agaciro.
- Ibidasobanutse birasobanuka: Mu gihe cyaba Daniyeli, umwami yarose inzozi arazibagirwa kugeza aho abanyabwenge bibabananira ariko kubwo gusenga Daniel Imana yamuhaye kuzimenya no kuzisobanura
Yasoje avuga kubintu 3 Imana iha umuntu Imana ihamagaye aribyo
- Uwo Imana ihamagaye imwita izina
- Imuha ubutware
- Iramushyigikira muri byose.