Kuri iki
cyumweru,tariki 31/03/2019, Umwigisha yari Pasiteri NSENGIYUMVA PATRICK, umushumba
w ‘akarere ka Nyamagabe, intego yiri
jambo ry’Imana iboneka muri Zaburi 46:2 ivuga ngo Imana niyo buhungiro bwacu n’imbaraga zacu, ni umufasha utabura
kuboneka mu byago no mu makuba.
Yatangiye
ashima avuga uko yabayeho muri kaminuza bigoye yagarutse ku kuntu basoheye
urutonde rya bagomba kwiga kaminuza ntiyaboneka kandi muri icyo gihe mu rugo
iwabo nta muntu wari kumufasha kuko bari babuze amafaranga kugeza ku buryo aho
babaga bahateje cyamunara ariko yibuka
icyo yavuganye n’ Imana akiga mu mashuri y’isumbuye, yuko aziga kaminuza ariko
mu icyo gihe yiburaga ku rutonde , byarangiye ataboneke ku rutonde ariko ya Mana
itabura uko igeze umuntu imuha akazi atangira kwirihira amashuri, ubu
yararangije nuko rero benedata niba
waravuganye n’ Imana by’ ukuri ibyo imana yakubwiye izabikora umwigisha yakomeze
avuga ko uri mu buhungiro by’ Imana
imugirira neza kandi ikomeze kubana nawe, yifashije umurongo uboneka muri bibiliya
(daniyeli 6:22) avuga ukuntu Imana
yakijije DaniyelI kuko yari mu buhungiro bw’Uwiteka avuga neza umuntu uba mu
buhungiro bw’Imana ari umuntu udakora ibyaha nonese mwenedata koko nawe ubona
uri mu buhungiro bwayo?
Yagarutse ku mukobwa baganiriye bahuye, uwo mukobwa amuha umuhamya bwe yiga muri kaminuza ngo uyu mukobwa yaje muri kaminuza akijijwe ariko aza kubana n’ abakobwa baza kumujyana mu buraya kuko yashakaga kubaho nkabo birangira atwite binatuma ava muri kaminuza kuko yashakaga kwicira inzira yashoje avuga ko ntahandi hari ubuhungiro bwanyabwo nuko utarimo niyinjiremo yakire Yesu kristo nk’umukiza we kuko niho hari umutekano wuzuye.