Ev.Maombi Theogene yatangiye agira ati “Ahabu abwira naboti ati: "Mpa uruzabibu ryawe,kugira ngo ndugire igitambo cy'imboga kuko ari hafi y'urugo rwanjye, ntagihe urundi ruzabibu ruzaruruta ubwiza,Cyangwa washaka naguha ibiguzi byarwo ku ifuza". (1 abami 21:1-3)
Abo Bose bapfuye bacyizera batarahabwa ibyasezeranijwe ,Ahubwo babiroraga biri kure cyane bakabyishimira,bakavuga ko ari Abashyitsi n'abimukira mu isi. abavuga batyo baba berekana yuko bashaka gakondo. Iyo baba barakumbuye iyo bavuyemo baba barabonye uburyo bwo usubirayo. Ariko noneho bafashaka gakondo irusha icyo gihugu kuba cyiza,ariyo yo mu ijuru (Abaheburayo 11:13-16)
Yakomeje agira ati "Mubuzima bwacu bwa buri munsi tunyuramo imbaraga ziyoboye byose "wakibaza uti gute?
▶ Imbaraga ufite zingana n'ibirometero ugenda.
Abagaragu basigajwe no kubura imbaraga zo kugera aho imana ishaka.
Imodoka igenda urugendo rungana n'amavuta yanyweye.
▶ Imbaraga nke zitakaza icyo zirinze.
Ubutware butanga ibishyimbo ariko ibishyimbo ntibitanga Ubutware.
Kutamenya icyo uricyo bikunyaga icyo uzabacyo.
▶ Urwego rw'umwuka ugeraho rujyana n'imbaraga ugwije.
▶ Imbaraga zijyana n'icyo uricyo(electric,magnetic,spirtual).
Buri bwoko bw'imbaraga butangwa n'ubwoko bw'ikintu bijyana.
Ntawakira imbaraga z'umwuka atari ikiremwa cy'umwuka. (Yohana 3:6)
Ikibyawe n'umwuka nacyo ni umwuka, n'Ikibyawe n'umubiri nacyo ni umubiri.
▪Uwavutse kabiri apfa rimwe ariko uwavutse rimwe azapfa kabiri.
▪Ucungujwe ibibora azabora ariko uwakozwe n'ibitabora ntazabora.
Yakomeje avuga kuri gakondo cyangwa umurage
Ku bw'ibyo, ni cyo gituma aba umuhuza w'isezerano rishya, kugira ngo abahamagawe bahabwe ibiragwa bidashira byasezeranijwe, ubwo habayeho uwapfiriye gucungura abacumuye bagitegekwa n'isezerano rya mbere.(Abaheburayo 9:15)
IMBARAGA ZIRINDA UMURAGE ZIBITSE MU MAGAMBO Y'UKURAGA. (Yohana 1:8), Yesu yanze kudusiga atavuze(yohana 17),Yesu yahesheje agaciro amasezerano yo kurigwa,aremera arapfa ngo yuzuze ibisabwa (Abaheburayo 9:17)
Yongeye kutuganiriza agaragaza icyo uruzabibu rwerekana cyangwa rugaragaza mu ijambo ry'Imana, Uruzabibu rwerekana ubwoko bw'Imana.
Ni njyewe wakuye uruzabibu muri egiputa,nirukana amahanga ndarutera (zaburi 80:9 ), Imana yatanze imbaraga nyinshi ngo irukure muri egiputa ndetse ngo yaruteye aho yabanje gutegura,ihakura abandi, Imana yadukujeyo amaboko akomeye mu byaha ngo itujyane mu bugingo.
Yakomeje agira ati"Uruzabibu rujyana n'aho ruteye (Ubutaka:Gakondo)"
Kugira ngo ahabu anyage naboti uruzabibu rwe hari inzira yaciyemo cyangwa amayeri yakoresheje kugira ngo arubone wakwibazango ese ayo mayeri yakoresheje nayahe?
AMAYERI 3 YA AHABU MU KWIBA GAKONDO.
Ahabu ashaka ubutaka (Gakondo) anyuze mu mayeri aganisha ku ruzabibu ,Satani azi neza ibyo twahawe (umurage) niyo mpamvu atanejejwe nabyo afite amayeri atandukanye y'Uburiganya dukwiriye kwitondera:
1. Mpa uruzabibu rwawe ndugire igihambo cy'imboga kuko ari hafi y'urugo rwanjye.
Gutura habi ubaho nabi ndetse uhorana intonganya:
Farawo yashutse abisirael ngo batajya kure he banjye bamusabira. (Kuva8:24).
Satani yaretse abantu bajya mu rusengero ariko ntibamujya kure mu imikorere yabo bamubikira amahanga , Benshi bihanye ibyaha bibatera kugaragara nabi mu bantu basigaza ibyo bakuramo Inyungu n'ibibatera kuba abasirimu.
Loti yanze guhungira aho Imana imushaka yisabira kujya isowari.
Kutaba aho Imana ishaka bizana akaga kuriwowe n'abazagukomokaho.Ibyo size utarimbuye bikubera umutego imbere. Ahabu ashaka kujya asoroma imboga kwa naboti kuko yatuye hafi ye.
2. Nzakuguranire urwiza cyane(De Success). Efurayimu
Kutamenya Amarenga y'urupfu n'agaciro k'icyo ufite uragita,Adamu na Eva bazize kutamenya uwo bavugana uwo ariwe (Intangiriro 3),Samusoni yazize kumena ibanga rimutera kuba uwo ariwe.(Abacamanza16),David n'Amunoni bazize Kutamenya umushyitsi wabasuye (2samuel 11:13), Ariko Joseph yashize ikanzu ahawe n'abantu asigarana iyo yambitswe n'Imana.
3. Nzaguhe ikiguzi ku ifeza/nkuvunjire.
Abantu bamwe baguranishije ubutunzi bukomeye bakira ifeza, Abigisha bamwe babembye umwuka wa Gehazi wambuye Namani abeshyera Elisa , Kurwanira ibyo twahawe birakenewe kuko biribwa bikanatakara (Yuda1:3 )Ikibitsanyo twahawe tukirindishe umwuka w'Imana buba muri twebwe.
Zaburi 28:8 (Uwiteka ni imbaraga z'Abantu be kandi ni igihome aho umukiranutsi ahungiramo agakira).
Benedata dufatanyije urugendo mureke turinde gakondo yacu kuko niyo izadufasha kugera iwacu mu ijuru
Shalom!!!!!