Amateraniro yok u wa gatanu le 23 gicurasi 2019.
Umwigisha: Christian MUSENGUMUREMYI
Intego y’ijambo ry’Imana:inyungu
zo kuba mu buzima bunezeza Imana.
Zaburi 91:14-17: kuko yakunze akaramata, nicyo nzamukiriza,nzamushyira
hejuru kuko yamenye izina ryange.azanyambaza nanjye mwitabe,nzabana nawe no mu
makuba no mubyago,nzamukiza muhe icyubahiro. Nzamuhaza uburame kandi nzamwereka
agakiza kanjye.
Dore ibintu 4 bikomoka ku kubana n’Imana neza
- Kubana n’Imana neza bitera umuntu kubaho mu
buzima butari ubw’ubwoba.
Abantu bose bo mwisi babaye
mubuzima bw’ubwoba,kuko iyo umuntu amaze kiugira amafaranga, yubaka inzu
akayikomeza, agashyiraho uburyo bweose bwo gucunga umutekano,camera, urupangu,
inzujyi zikomeye, imbwa z’iryana, ndetse na camera na alarame.
Zaburi ya 91:1 iravuga iti”uba
mubwihisho bwisumba byose azahama mugicucu kishibira byose.ndabwira uwiteka nti
urubuhungiro bwange,uri igihome kinkingira, Imana yange nringira.
Rero ababana n’imana neza ntibaba
mubuzima bw’ubwoba”.
- Umuntu ubana n’Imana neza agira ubushobozi bwo
kwihangana. Kuko ijambo ry’Imana rivuga ko amakuba nibyago by’umukiranutsi ari
byinshi ariko uwiteka amukiza muri
byose.
Iyo umuntu abana n’Imana neza
abasha kwakira ubushake bw’Imana. Kuko nubwo ibyago namakuba bije ntibivuga ko
Imana idahari. Bibiriya itubwira Yobu wabanye n’Iman abasha kwihangana no
mugihe cyo kugeragezwa yatura amgambo avuga ati naho yanyica nzapfa
nkiyiringira. Yobu13:15 naho yanyica
nzapfa nkiyiringira, nubwo bimeze bityo, inzira zanjye nzazikomeza imbere yayo.
Bibiriya yongera kutubwira
saduraka Meshake na Abedinego babashije guhagarara bemye imbere y’itanura
ry’umuriro.
- Iguha icyubahiro: icyubahniro Imana yaguha
ntabwo ari ukukugira president gusa ahubwo aho uri hose iyo wubaha Imana
bakabikubahira. Bibikiya itubwira yozefu ko ahantu hambere yaherewe icyubahniro
ari kwa Potifali. - Ajyenda agwiza Imbaraga: iyo umuntu abana
n’Imana neza ajyenda agwiza imbaraga niyo haba mu myaka mirongo itatu, aba
acyubaha Imana. Ariko hari abubaha Imana bagenda bagira amafanga umwuka
ukajyenda ugabanuka. Bibiliya itubwira muri
zaburi84:6 hahirwa umuntu ugufitemo imbaraga,hahirwa abafite mu mitima yabo
inzira zijya I Siyoni iyo banyuze mugklombe bita baka bagihindura ahantu
hamasoko, imvura y’umuhindo icyambika imigisha. Bagenda bagwiza imbaraga umuntu
wese wo muribo aboneka mu maso y’Imana I Siyoni.