Nyuma yuko mwisi duhura nibibazo byinshi bitandukanye, ibi bigaragaza ko nuyu yahuye n’ibihungabanya, ibikomeretsa ndetse bikamusenya mu mutima we.
Yabayeho atitabwaho nk’abandi bana ariko mubyukuri ntibyamubujije gukiranuko nubwo bigaragara ko yaba yarahungabanyijwe no kutitabwaho n’umuryango we ibyo bikamusenya muburyo bw’amarangamutima nkuko byaba no kuwundi muntu wese wakirengagizwa n’umuryango we. kuko igihe kigeze cyo kwitabwaho nk’umwana murugo we yahise yohererezwa mu mashyamba kuragira intama, mukuri kose ibi byaramusenye muburyo bw’amaramutima kuko atitaweho nk’abavandimwe be, ndavuga Dawidi.
Mu buzima ibidusenya ni byinshi cyane, rero abantu dushobora gusenyuka biturutse mu miryango tuvukamo, mubo tubana mubuzima bwa buri munsi , mubyatwadukira ndetse no mubidukikije.
Ese ni mubuhe buryo umuntu ashobora gusenyukamo?
nikibazo abantu benshi twibaza kuko bigora abantu kumenya niba barasenyutse cyangwa bafite ihungabana.
Hari uburyo butatu abantu dukwiye kwitaho kuko aribwo buryo abantu bakunze gusenyukamo, muri ubwo buryo harimo:
1.gusenyuka mu mwuka.
2.gusenyuka amarangamutima.
3.gusenyuka m’uburyo busanzwe.
Ibi bishyobora gutuma tuvuga ko abantu benshi twasenyutse mbese dufite ibikomere by’ibyo twahuye nabyo haba mu miryango yacu, muri society, no mubidukikije nkuko twabonye neza ko arihamwe umuntu ashobora gukura ibikomera mugihe ahuye nibyo ubwonko bwe butabasha kwakira.
Nyuma yo kuba umuntu yarahuye nigikomere cyanwga ibikomere ashobora kwishakira inzira cyangwa ubuhungiro aho usanga abantu benshi bahungira mu busambanyi, umuziki, ibiyobyabwenge, cyangwa amasengesho. Mukuri rero igikomere (ibikomere) bigira ingaruka nyinshi harimo gukoresha umuntu ibyaha, kwinjiza abadayimoni.
ibikomere kandi bitera indwara, bituma umuntu ashidikanya Imana sibyo gusa kuko ibikomere byangiza uturemangingo two mu bwonko bikagira ingaruka ku mahitamo, ibyishimo n’imibanire ye n’abandi akarusho bimutera kwiheba yibaza uko azabaho ejo hazaza .
Igikunze kugora abantu benshi n’ukwibaza icyababwira ko bakomeretse doreko abantu benshi babona ibimenyetso bakabifata nk’ibisanzwe ariko hari ibimenyetso byinshi biranga umuntu wakomeretse harimo : ubwoba, kwibagirwa, kudatinya urupfu, kwimyoza (emotion), guhindagurika ( kutaguma ku mwanzuro yafashe) kwigunga( kwifata mapfubyi).
Dusanze abantu benshi twarasenyutse kandi dukeneye gusanwa. Ariko ikibazo twakibaza nukumenya umuntu wadusana, icyo twakora kugirango dusanwe. Twese abakurikiye Yesu kristo twahawe agakiza tukaba twitwa aba kristo, ariko se ko twakijijwe tukaba dufite agakiza nyamara ako gakiza dufite kakaba katabasha kutuvana ku ngeso ubwo nitwasenyu?.
Dukeneye gusanwa kandi ubasha kudusana ni Yesu kristo wenyine kuko niwe wenyine ubasha kudusana muburyo bw’umwuka, ubw’ubugingo n’ubwumubiri. Icyo twakora kugira ngo Yesu kristo adusane icyambere ni ukwihana ibyaha ( ibyahishuwe 3:19) ugakurikizaho gusenga ( kugira imibanire myiza n’Imana), guhuza ijambo ry’Imana n’ubuzima, kumenya icyo waremewe, kwamamaza ubwami bw’Imana.
Nyuma yo gusanwa hari ibyiza byinshi harimo (inyungu zo gusana):
Ubumwe (nkuko intumwa zari hamwe zihuje umutima).
Urukundo (gusanwa Bizana urukundo ugakunda Imana n’abagenzi bawe).
Abakene bazitabwaho (narishonje murangaburira, nari nambaye ubusa muranyambika).
Abanyabyaha babwirwa ubutumwa bwiza.
Ibikomere birakira.
Imana itanga umugisha.
Karande zirasenyuka.
Haza ukuri (tuvuga ukuri nkuko kuri mu mitima yacu).
Itorero rirubahwa.
Ahari warakomeretse wakomerekejwe n’umuryango cyangwa wakomerekeye muri society kandi uhora wibaza uwagukiza ibikomere wahuye nabyo, inkuru nziza nuko kristo Yesu ariwe wenyine womora ibikomere. Icyo gukora ntabwo kigoye ihane ibyaha, wongere ibihe byo gusenga nkuko Dawidi yabigenjeje agatoranywa kuba umwami akiri umwana muto.
Ereka Yesu agahinda kawe kuko Yesu niwe wenyine ubasha kugusana muburyo bw’umwuka, bw’ubugingo n’ubwumubiri nkuko yabyiyemeje ati nzasana ahasenyutse (ibyakozwe n’intumwa 15:16).
kanda kuri iyi link, ukurikire ikigisho cyose mumajwi n’amashusho hamwe na Pator Desire HABYARIMANA,https://youtu.be/_hFo5_lQrqc?si=4ABA_xU9ZsUaHI7G
……. YESU ARAKIZA………