Korali Elayo imwe muri korali zikorera umurimo w’Imana muri Kaminuza y’U Rwanda,Ishami rya Huye kandi ibarizwa muri CEP UR HUYE,iri gutegura urugendo rw’ivugabutumwa mu mujyi mukuru w’i gihugu cy’u Rwanda ,KIGALI.
Umuryango w’abanyeshuri b’abapantekote bakorera umurimo w’Imana muri kaminuza y’u Rwanda,Ishami rya Huye witwa CEP UR HUYE,uyu muryango ugira korali enye hamwe n’itsinda ryo kuramya(Worship team),Imwe muri izi korali yitwa ELAYO bisobanura amavuta yomora iri kwitegura urugendo rw’ivugabutumwa muri Kigali,aho yatumiwe mu muhango wo gusengera abayobozi bashya b’umuryango w’abanyeshuri b’abapantekote bo muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Remera(CEP UR REMERA).uyu muhango uteganyijwe ko uzaba ku itariki 12 ukuboza 2021 kandi ukaba uzitabirwa n’Umushumba mukuru Pasiteri Isaie NDAYIZEYE, Kandi uyu muhango uzakurikirwa n’igiterane kizaba kugeza ku isaha ya saa kumi n’imwe zo kuri uwo munsi.
Amakuru IDC(information Display Commission) ikesha Umuyobozi wa Korali Elayo,Obed NIYOKWIZERWA ni uko imyiteguro igeze kure ,bitegura uru rugendo kandi ari nako bakomeza kurusengera ko ntakabuza bazajya kuvuga ubutumwa. Yakomeje asaba abandi batabarizwa muri iyi korali ko nabo bakomeza kubasengera Imana ikazaba nabo.
Nkuko muri Bibiliya havuga ngo” Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’Umwuka Wera,” Matayo 28:19.Korali Elayo igiye gukora ibyo Umwami Yesu yavuze.Benedata,mukomeze gusengera iri vugabutumwa,Umwami Mana azabane na Korali Elayo.
Shalom!
Imana izaba nabo kandi izabakoreshe ibyubutwari turakomeza kubasengera cyane