Korali vumiliya
ikorera umurimo w’Imana muri CEP- UR HUYE ikomeje kwitegura urugendo
rw’ivugabutumwa ifite mu karere ka Kamonyi, paruwasi ya RUGALIKA,Umudugudu wa
SHELI ku itariki ya 03&04 Kanama 2019.
Korali vumiliya nimwe mu makorari akorera umurimo w’Imana
muri kaminuza y’U Rwanda ishami rya HUYE mu muryango w’abanyeshuri ba
bapantekonte(CEP), ikaba yarashinzwe mu mwaka 2001 ,kuva yashingwa intego ya
chorali Vumiliya ni ikubwiriza inkuru nziza ya Yesu kristu ku bantu bose
,bakayobora abantu bose inzira y’agakiza kuzuye. Kubera intego yabo ubu iri kwitegura urugendo
rw’ivugabutumwa mu karere ka KAMONYI, Paruwasi ya RUGARIKA, umudugudu wa SHELI
kugirango ngo ikomeze kwamamaza Yesu Kristo.
Akaba ari igikorwa kiba ngarukamwaka,aho umwaka ushize cyabereye I Bugesera –Nyamata, kikaba gitegurwa abaririmbyi barimbye muri korali vumiliya
bakiga muri kaminuza(vumiliya choir poste) hamwe n’abaririmbamo ubu ,bakiga
muri kaminuza(vumiliya choir actuel) bihuriza hamwe kugira ngo bazavuge
ubutumwa bwiza Kandi bakomeze kwamamaza imirimo y’Imana. Uyu mwaka kikaba
kizabera ku mudugudu wa SHELI. Iki gikorwa gifite intego iboneka muri zaburi
126:3 hagira hati”UWITEKA YADUKOREYE
IBIKOMEYE, NATWE TURISHIMYE”
Iri vugabutumwa rya
korali Vulimiya rizaba tariki ya 03 kanama azaba ari kuwa gatandatu,uyu munsi
bazatangira saa munani igiterane aho bazaba bari kumwe n’amakorari akorera
umurimo w’Imana kuri uyu mudugudu wa SHELI, bakomeze ku itariki 04,ku cyumweru,
aho bazabanza kuririmba mu materaniro yo kuri uyu mudugudu wa Sheli ,hanyuma
nyuma ya saa sita guhera saa munani
bakomeze igiterane bavuge ubutumwa bwiza.
Korali Vumiliya itumiye buri muntu wese muri uru rugendo
rw’ivugabutumwa ifite ko yazaza bagafatanya kuvuga ubutumwa bwiza nkuko Yesu
yasize abivuze ati” nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose
abigishwa,mubabatiza mu izina rya Data wa Twese n’umwana n’umwuka wera.
Yesu yamamare. Imana izabane na Chorale Vumiliya.