Amakuru

Korali Vumiliya iri kwitegura urugendo rw’ivugabutumwa ku mudugudu wa Sheli.

0Shares

Korali vumiliya ikorera umurimo w’Imana muri CEP- UR HUYE ikomeje kwitegura urugendo rw’ivugabutumwa ifite mu karere ka Kamonyi, paruwasi ya RUGALIKA,Umudugudu wa SHELI ku itariki ya 03&04 Kanama 2019.

Korali vumiliya nimwe mu makorari akorera umurimo w’Imana muri kaminuza y’U Rwanda ishami rya HUYE mu muryango w’abanyeshuri ba bapantekonte(CEP), ikaba yarashinzwe mu mwaka 2001 ,kuva yashingwa intego ya chorali Vumiliya ni ikubwiriza inkuru nziza ya Yesu kristu ku bantu bose ,bakayobora abantu bose inzira y’agakiza kuzuye.  Kubera intego yabo ubu iri kwitegura urugendo rw’ivugabutumwa mu karere ka KAMONYI, Paruwasi ya RUGARIKA, umudugudu wa SHELI kugirango ngo ikomeze kwamamaza Yesu Kristo.

Akaba ari igikorwa kiba ngarukamwaka,aho  umwaka ushize cyabereye I Bugesera –Nyamata,  kikaba gitegurwa  abaririmbyi barimbye muri korali vumiliya bakiga muri kaminuza(vumiliya choir poste) hamwe n’abaririmbamo ubu ,bakiga muri kaminuza(vumiliya choir actuel) bihuriza hamwe kugira ngo bazavuge ubutumwa bwiza Kandi bakomeze kwamamaza imirimo y’Imana. Uyu mwaka kikaba kizabera ku mudugudu wa SHELI. Iki gikorwa gifite intego iboneka muri zaburi 126:3 hagira hati”UWITEKA YADUKOREYE IBIKOMEYE, NATWE TURISHIMYE

Iri  vugabutumwa rya korali Vulimiya rizaba tariki ya 03 kanama azaba ari kuwa gatandatu,uyu munsi bazatangira saa munani igiterane aho bazaba bari kumwe n’amakorari akorera umurimo w’Imana kuri uyu mudugudu wa SHELI, bakomeze ku itariki 04,ku cyumweru, aho bazabanza kuririmba mu materaniro yo kuri uyu mudugudu wa Sheli ,hanyuma nyuma ya saa sita guhera  saa munani bakomeze igiterane bavuge ubutumwa bwiza.

Korali Vumiliya itumiye buri muntu wese muri uru rugendo rw’ivugabutumwa ifite ko yazaza bagafatanya kuvuga ubutumwa bwiza nkuko Yesu yasize abivuze ati” nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa,mubabatiza mu izina rya Data wa Twese n’umwana n’umwuka wera.

abakobwa ba Korali vumiliya
Abasore ba Korali vumiliya

 1,356 total views,  4 views today

0Shares

1 COMMENTS

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: