Ni kuri iki Cyumweru tariki ya 31. Werurwe, ubwo Korari Vumulia ikorera umurimo w’Imana muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye izaba iri mu gitaramo cy'Ivugabutumwa ndetse ikazashyira hanze na zimwe mu ndirimbo z'amajwi nka Natanayeli n'izindi, zikaba zibanziriza umuzingo wayo wa kane w’amajwi nyawo bitegura kuzamurika ku mugaragaro mu minsi iri mbere.Y
Korari Vumilia, ni imwe mu makorari akorera umurimo w'Imana muri CEP UR-HUYE ikaba yarashinzwe ahagana mu wa 2001. Ku itariki 31 Werurwe rero ikaba yabateguriye igitaramo gifite intego iboneka muri Zaburi ya 46.2 "Imana niyo buhungiro niyo mbaraga zacu, ni umufasha utabura kuboneka mu byago no mu makuba. "
Iyi Korari by’umwihariko yakomeje gutera imbere mu buryo bw’imiririmbire: inshuro ya mbere yamuritse indirimbo z’amajwi 3 uyu muzingo witirirwa indirimbo “NGUFITIYE UMWENDA" Ikundwa na benshi.
Ntiyahwemye gusenga Imana no kuzuzwa ibindi bihimbano by’Umwuka, ni bwo ku nshuro ya kabiri yashyize hanze undi muzingo wiswe UWITEKA ARERA n’uwa gatatu utaratinze wahise usohorwa witwa NDI UMUSHYITSI .
Ubu bikaba ari ibyishimo rero ku ri yo n’abakunzi bayo muri rusange kuri iyi tariki itegerejwe n’abatari bake kugira ngo bongere bavuge imirimo y’Imana kandi bagaragarize abantu ko umurimo ari uw’Imana kuko Iyawutangije ni na yo izawusohoza koko:Abafilipi 1.6
Umuyobozi wa Korari Vumiliya Niyinzi Laban yadutangarije ko iki gitaramo kizaba gifite umwihariko kuko bazaririmbira abakunzi babo imbonankubone kimwe n’andi makorari ya CEP UR HUYE bifatanije ndetse na Korari Elayo izaba iturutse muri ADEPR Paruwase Sumba-Nyamagabe.
Muzaze muri benshi duhimbaze Imana yacu kandi tuyiramye kuko ni cyo kidukwiye ibyaremwe byose. Zirikana imirimo yakoze bigutere ibyiringiro by’ejo hazaza.
Soma iyi mirongo iguhishurire icyo dukwiye gukora: 1 Petero 2.9-10 na Zaburi 150.