Twongeye kubaha ikaze kugira ngo mubane na twe mukurikirana live ibihe byiza bya Evangelical Campaign 2024 muri Cepurhuye. Insanganyamatsiko y’igiterane iragira iti: “Urubyaro rw’Imana umucyo w’isi” (Abefeso 5:8).
None ku wa 17 Ugushyingo 2024, ni umugisha ukomeye cyane kuko turaba turi kumwe na Senior Pastor Ndayizeye Isaie, Rev. Pst Nshutiraguha Jean Baptiste. Nanonee turacyari kumwe na korari La Source yaturutse i Rubavu, si iyo gusa kuko turi kumwe n’amakorari yose ya Cepurhuye: Elayo choir, Enihakore, Alliance choir, Vumilia ndetse na El Elyon Worship team.
Umuyobozi wa Cepurhuye Rukundo Aimable atangije indirimbo ya 164 (Gushimisha) ivuga ko Yesu yavukiye i Betelehemu akaza ari umunyembabazi nyinshi akadupfira.
Korari Alliance choir itangiye ishimisha abantu mu ndirimbo nziza cyane bagira bati: Nashyize kwizera kwanjye n’ubuzima bwanjye muri Kristo, Haleluya Yesu arahebuje.
Korari Vumulia nayo mu ndirimbo nziza “Natanaeli” Natanaeli yabanje gushyidikanya kuri Yesu maze Filipo aramubwira ati: ngwino nawe wirebere. NgwinoYesu araguhamagara nawe agufitiye umugambi wo kukugirira neza, ntawe aheza.
“Iradukunda ntiyatureka yatugize inkoramutima zayo, yuzuye urukundo imbabazi zayo zirahebuje. Mbega urukundo! Mbega imbabazi twagiriwe ku bwo kumwizera wese!” Korari Enihakore niko ituririmbiye.
“Yesu arihariye nubwo amazi atakwihinduriza ashoboye byose, hari nubwo ubona nta nzira ihari cyangwa ukabona ntaho yahera akora, mutegereze wihanganye kuko igihe cye iyo kigeze arakora” Elayo Family Choir mu ndirimbo yabo nziza cyane itwibukije ko dukwiriye gutegereza Yesu twihanganye kuko iyo igihe kigeze arakora.
El Elyon Worship team: Komera mwana wanjye kuko ndagukomeje, nzakujya imbere, nzamenagura inzugi z’imiringa. Nanone iti: “Biragatsindwa kubaho umugayo kandi ndi umugenzi ujya mu ijuru; ndi umwana w’Imana uzajya mu ijuru. Iyi nzira ijya mu ijuru ni iy’abatunganye umugenzi naho yaba ari umuswa ntazigera ayoba.
Hakurikiyeho umwanya wo guha ikaze anbashyitsi bakuru harimo Senior Pst Ndayizeye Isaie, Rev. Pst Tharcisse w’Ururembo rwa Huye, Campus Admin wa UR Huye n’abandi batandukanye.
Korari La Source ikomeje gutarama mu ndirimbo zitandukanye zo guhindura imitima ya benshi. Batangije igira iti: Nagiriwe imbabazi nyinshi n’umwami wanjye Yesu, yicishije bugufi kugira ngo anyinjize hafi y’Imana none umutima wanjye uraririmba imbabazi zitagira akagero nagiriwe. Hari umurage abera twahishiwe utazabora, tuzarabagirana nk’inyenyeri mu bwami bw’ijuru.
Yesu ntiyitaye ku musaraba aremera abumbura igitabo kugira ngo aducungure, yarebaga inyuma y’umusaraba itorero; njye nawe kugira ngo aducungure
IJAMBO RY’IMANA na Senior Pastor Isaie
Intego y’ijambo: Urubyaro rw’Imana umucyo w’isi
“Muri umucyo w’isi. Mbese umunyu nukayuka uzaryoshywa n’iki? Ntacyo uba ukimaze keretse kujugunywa hanze, abantu bakawukandagira. Muri umucyo w’isi. Umudugudu wubatswe ku mpinga y’umusozi ntubasha kwihisha” Matayo 5:13
“Bukeye abanyamudugudu baho babwira Elisa bati’ Dore uyu mudugudu uburyo uri heza nk’uko ubireba databuja, ariko amazi yaho ni mabi kandi muri iki gihugu imyaka irarumba…'” 2Abami 2:19-22, “Kuko kera mwari umwijima none mukaba muri umucyo mu Mwami wacu. Nuko mugende nk’abana b’umucyo” Abefso 5:8
” Nuko iminsi itandatu ishize, Yesu ajyana Petero na Yakobo na Yohana bonyine abageza mu mpinga y’umusozi muremure, umubiri we uhindukira imbere yabo. Imyenda ye irarabagirana yera de de, kandi nta mumeshi wo mu isi wese wabasha kuyeza atyo” Mariko 9:2-3
Iyo wamaze kuba urubyaro rw’Imana bituma umurika ubwabyo biguhindura umucyo. Ibyo wemera ni byo bigena uwo uri we, Yesu yaje kutumenyesha umucyo kuko ubwe yaje ari umucyo kugira ngo adukure mu mwijima.
Umwanzi akimara gushuka umuntu Imana yaremye byatumye acumura bimwambura bwa bwiza yariyarambitswe n’Imana. Kuko umucyo waje ari wo Kristo kugira ngo duhinduke ab’umucyo ni ukwiyambura umwambaro w’umwijima (w’ibyaha), uruganda rwa satani ruracyadoda (haracyari imyambaro y’umwijima) ariko ku bizera Yesu adufitiye imyambarao myiza.
Yesu yatugize ishusho y’Imana, yatugize umunyu w’isi, umucyo w’isi, abana b’Imana, yatugize abatambyi b’ubwami bw’Imana, inshuti ze, yatugize umugisha n’abaheshamugisha, abaragwa b’ijuru…
Ibyuzuye Yesu ni byo yatuzaniye kuko ataje nk’izina gusa, yatuzaniye ibyo mu ijuru. Ni umucyo utuma tugenda mu mwijima ariko ntugire icyo udutwara. Yesu abwira abantu bo ku nyanja ya Garlilaya ko bakwiriye kuba umucyo w’isi kugira ngo bazamurikire abandi.
Kuba umunyu bituma urinda ibibi kwinjira, iyo umaze kuba umwana w’Imana Yesu aguha imbaraga zo kukurinda nta kintu cyabasha kukwibasira uko gishatse. Nta dukoko dutinyuka kugera aho umunyu bityo uwahinduwe na Yesu ahabwa imbaraga z’Imana zo ku murinda.
Izi mbaraga ziduha no kuryohera abandi (Abakolosai 4:6). Ni ngombwa kuvuga neza kugira ngo uryohere abantu no mu magambo kuko kuvuga nabi bituruka ku mwanzi bitava ku Mana.
Umunyu kandi urakiza, ufite imbaraga z’umunyu abasha gukiza abandi, uwo waba uri we wese hatitawe ku myaka cyangwa ku bindi mu gihe ufite Kristo wabasha kubera abandi umunyu ndetse no kubabera umucyo kugira ngo bahinduke bave mu mwijima. Yesu ni umucyo utanga ubuzima.
Kubasha gukiza abandi ni ukubanza wakira umukiza we utanga imbaraga zo gukiza. Aho Yesu yageze hose, ibyo yavuze byose, aho yakandagije ikirenge hose yabaga ajyanwe no gukiza ariko na twe yatubereye umukiza ngo dukize abandi.
Yesu ntaterwa ubwoba n’igihe ibikuruhije bimaze, nubwo ureba ukabona bimaze igihe kinini ariko Yesu mu gihe wameye ukamukingurira umutima araza akagukiza ndetse akakubohora ugahindurirwa amateka.