Kurikirana uko igiteranera cya korali vumiliya cyagenze

Kurikirana uko igiterane cya korali vumiliya cyagenze

Ubugingo bufite umwuka wera; ufite ubugingo buzima akayoborwa n’umwuka wera aba imbarutso yimpinduka muri byose naho ari hose

Korari Vumiriya yari yateguye igirerane kuri uyu munsi muri Cep ur huye campus

Korari Vumuliya ikororera umurimo w’Imana muri CEP UR Huye campus yishimiye gukora igiterane cyo guhimbaza Imana kuri uyu wa 25 Nyakanga 2021 mu ndirimbo zayo zitandukanye cyari gifite intego iri mu rwandiko Pawulo yandikiye Abefeso 1:13-16  

Mu giterane cyo guhimbaza Imana cya korari Vumuliya cyo kuri uyu wa 25 Nyakanga 2021 El-Elayon worship team niyo yatangiye ihimbaza Imana mu ndirimbo zayo zitandukanye zo guhimbaza Imana zikundwa nabatari bacye muri CEP UR Huye campus.

Indirimbo itangira iteraniro ryo kuri uyu yari indirimbo ya 204 mu gushimisha Imana nyuma yo gusenga isengesho ritangira iteraniro ryo kuri uyu munsi. Nyuma yisengesho ritangira iteraniro no kuririmba indirimbo yo mu gitabo hakurikiyeho indirimbo zamakorari habanza korari Alliance mu ndirimbo yitwa:< I was forgotten> yari ikubiyemo ubutumwa buvuga ko dufite ibyiringiro byo kuzajya mu ijuru mu cyongereza ,Guma mu masezerano yImana akaba ariyo korasi batangije mu rurimi rwicyongereza< Standing in the promises of God >.

Hakurikiyeho korari Elayo mu ndirimbo yitwa: Amahema yariikubiyemo ubutumwa buvuga ngo Uwiteka Imana amahame yawe ni ayo igikundiro ,ntahandi tuzibera mana atari mu nzuyawe. Hakurikiyeho kwacyirana namatangazo yumurimo wimana byakozwe na vici presidante wa cep ur huye campus, amakorari akomeza guhimbaza Imana.

Korari Enihacole yaririmbye indirimbo yitwa: Ndagushima mana yari ikubiyemo ubutumwa buvuga ku gushima Imana ko yadutoranyije mu magana yabanyabyaha ikatugabira umurimo wayo tutazapfusha ubusa icyizere nubuntu  Imana yatugugiriye tuzakomeza amateka namategeko yImana, hakurikiyeho

korari Vumiliya yari ifite igiterane kuri uyu munsi irirmba indirimbo yitwa: Umukiranutsi yariikubiyemo ubutumwa buvuga ngo soko yibyishimo mahoro ya njye mwami mana cyirato cya njye mu ikorasi.

Mu ndirimbo irambuye korari Vumiriya yagarutse ku butumwa buvuga ko UMUKIRANUTSI AZAGUBWA NEZA KUKO AZAHWANA NIGITI CYATEWE IRUHANDE RWUMUGEZI, ISHISHO RYUWITEKA RIRI KURI WE RIZAHORA RIMURINDA MU MAJYA NAMAZA, UWO NTACYO AZABA.

Hakurikiyeho abashima Imana ku mirimo itandukanye Imana yabakoreye mu minsi igiye itandukanye  yashize mu mibereho yabo ya buri munsi. El-Elayon worship team yakomeje ihimbaza Imana nyuma yo kumva abashima Imana hatangwa ryo gushima Imana. Nyuma yo gukurikirana gahunda zose zitzndukanye hakurikiyeho ijambo ryImana twajyejejweho na RIZINDE Theogene akaba ari umwarimu muri kaminuza y u Rwanda ishami rya Huye kuva muri 2004 akaba nawe yarabaye muri CEP.

Intego y'ijambo ryo kuri uyu munsi: Ubugingo bufite umwuka wera iboneka mu rwandiko Pawulo yandikiye Abefeso 1:13-16. Uyu mwigisha wijambo ryImana kuri uyu munsi yagarutse ku bintu 3 bihoraho bidashira aribyo ubugingo , abanntu ndetse nImana. Uyu mwigisha yagize ati:< umusaraba niryo bendera rycu twebwe abizeye>. Ibi uyu mwigisha yabivuze yifashishije ijambo rya gatandatu Yesu yavuze ari ku musaraba mu cyongerza rivuga ngo it is finished. Uyu mwigisha yavuze ko gucyizwa bijyezweho dukwiye kwegera umusaraba wa kirisitu, umusaraba wa kirisitu ntudukoza isoni. Muri Kirisitu Yesu byose bihinduka bishya, IBYACYERA BIRIBAGIRANA MURI KIRISITO YESU. Udafite ubugingo buzima ntacyo washobora.

UFITE UBUGINGO BUZIMA AKAYORWA NUMWUKAWERA ABA IMBARUTSO YIMPINDUKA MURI BYOSE NAHO ARI HOSE. Korari Vumiliya yari yakoze igiterane nyuma yo kumva ubutumwa bwiza yakomeje ihimbaza Imana mu ndirimbo zayo zitandukanye zikundwa nabatari bacye muri CEP UR Huye zirushaho kunezeza abantu no kubajyezaho ubutumwa bwiza. President wa Vumiriya yashimye Imana yabanye nabo kuva 2001 kujyeza ubu. Umuyozi wa cep ur huye campus mu ijambo ryImana yashimye korari Vumuriya yari yateguye iki giterane, asaba abantu bose kuzitabira amasengesho ategura igaburo ryera ryo ku wa gatandatu azaba ku wa gatanu.

umwanditsi: RUKUNDO Eroge

Loading

3 thoughts on “Kurikirana uko igiterane cya korali vumiliya cyagenze

  1. Yesu Ashimwe cyane! Turabashimira cyane uburyo mwatwakiranye ubugwaneza, mukadufasha byinshi haba mu buryo bw’umwuka ndetse nubw’ubuzima busanzwe!
    Imana Ibahe imigisha kandi Ibakomeze muri byose!!!;

  2. Byari bimeze neza cyane Imana yarahabaye cyne ni shimwe kdi ihabwe Icyubahiro 🙌🙌🙌🙌

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *