Amakuru Ibyigisho Menya nibi

Korali Vumiliya mu myiteguro y’igiterane cyo kuri iki cyumweru.

0Shares

Korali Vumiliya ikorera umurimo w’Imana muri kaminuza y’u Rwanda,ishami rya Huye iritegura igiterane cy’ivugabutumwa gifite intego iboneka muri bibiliya mu gitabo Pawulo yandikiye itorero ry’efeso igice cya mbere,umurongo wa cumi na gatatu(Abafeso 1:13) igira iti”UBUGINGO BUFITE UMWUKA WERA”.

Korali Vumiliya yatangiye 2001 mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru yu Rwanda (i Butare) ikora uwo murimo wo gutambutsa ubutumwa bwiza ibinyujije mu ndirimbo,ikaba ikorera mu umuryango w’abapantekote witwa CEP-UR HUYE,aho imaze gusohora imizingo ine y’indirimbo,vuba ikaba yarasohoye indirimbo nshya yitwa Getsemani. kuri ubu iri mu myiteguro y’igiterane cy’ivugabutumwa gifite intego iboneka muri bibiliya mu rwandiko Pawulo yandikiye itorero ry’efeso mu gice cya mbere ,umurongo wa cumi na gatatu(Abefeso 1:13).rigira riti”Ni we na mwe mwiringiye mumaze kumva ijambo ry’ukuri ,aribwo butumwa bwiza bw’agakiza kanyu,kandi mumaze kwizera Ni we wabashyizeho ikimenyetso,aricyo Mwuka Wera mwasezeranyijwe“.

Korali vumiliya

Umuyobozi wa korali vumiliya,NIYINZI Raban yatubwiye ko imyiteguro igeze kure aho yagize gutya mu magambo ye” Imyiteguro tuyigeze kure,yaba gusubiramo indirimbo(repetition) kandi rwose no gusengera iki giterane birakomeje kugira ngo Imana izabane natwe,tukaba turi gusaba benedata ko nabo aho bari bakomeza kudufasha gusenga”. Iki giterane kizabera kuri stade ya kaminuza y’U Rwanda ishami rya Huye kuva saa saba n’iminota mirongo ine n’itanu kugeza saa kumi n’iminota mirongo ine n’itanu(1:45PM-4:45 PM).

Benedata, Muzaze twumve icyo Imana idushakaho muri ibi bihe bikomeye turimo bya COVID-19.

 1,936 total views,  2 views today

0Shares

1 COMMENTS

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: