Amakuru Ibyigisho Menya nibi

Menya Amahame 10 wagenderaho kugira ngo usenge neza ( Ten principles of prayers).

0Shares

Mu iteraniro ryera ryo ku wa 9 Gicurasi 2021 umwigisha w’ijambo ry’Imana akaba n’umuyobozi wa CEP UR Huye campus GASHUGI Yves yagarutse ku mahame 10 wajyenderaho kugira ngo usenge neza ndetse n’imirongo ya Bibiliya iyashyigicyira n’ingero zitandukanye kuri aya mahame.Uko amahame akurikirana n’ubusobanuro bucye kuri buri hame naho warisanga muri bibiliya twabibejyeranyirije kuri ubu buryo bukurikira:

1) Priority (Amasengesho ni ngombwa). Gusenga ntitugomba kubikora kuko twabonye umwanya ahubwo ibikorwa byacu byose biba bikwiye gutangirwa, bigakorerwa ndetse bikanasorezwa mu isengesho. Bibiliya muri Mariko 1:35- ugakomeza hatugaragariza ukuntu Yesu nawe ubwe yasengaga, amateka kandi atubwira ko Yesu yasengaga amasaha ane hagati ya saa cyenda na saa moya za mu gitondo natwe gusenga dukwiye kubigira ibya ngombwa mu buzima bwacu.

2) Promising in God’s word( Gusengera mu ijambo ry’Imana) Iyo usomye mu gitabo cy’umuhanuzi Daniel 11:1-ugakomeza hatugarariza neza imbaraga zo gusengera mu ijambo ry’Imana. Ubutumwa bwiza uko bwanditswe na Matayo 28: 19-20 (guhindura kwizera kuzabazana ahubwo tugasengera kwizera kuzatujyana). Akenshi dusengera abandi kubera yuko kubahugura byatunaniye.

President wa CEP UR Huye compus GASHUGI Yves kuwa 9 Gicursi agaruka ku mahame 10 yo gusenga nuko akwiriye gushyirwa mu bikorwa ( Ifoto: IDC CEP UR Huye)

3)Purpose( Kugira intego mu masengesho) Gusenga bifite intego bigira umumaro iyo usomye ubutumwa bwiza uko bwanditswe na Luka 8:40-48 ubona neza akamaro ko gusenga amasengesho afite intego kuwayasenze. Imbaraga z’amasengesho ntabwo zigaragarira mu bwinshi bw’amagambo tuvuga dusenga ahubwo zigaragarira mu kwizera tuyasenganye,Kuko Imana ntisubiza ibyo dusenga ahubwo isubiza kwizera kuri mu masengesho.

4)Private business ( Umwihariko w’umuntu mu masengesho) Kugira umwihariko mu bigira umumaro mwinshi mu mibereho y’umunyamasengesho iyo usomye ubutumwa bwiza uko bwanditswe na Yohana 4:21-23. Umwigisha w’ijambo ry’Imana kuri uyu munsi yavuze ko Imana ikugirira ibanga aho abantu batarikugirira yo irarikugirira. Amasengesho nagusengeye ushobora kuyibagirwa ariko ayo watuye mu kanwa kawe wowe ubwawe ntuyibagirwa. 

5) Plan (Amasengesho agomba kuba yapanzwe) Kugira ngo usenge amasengesho agende neza agomba kuba yapanzwe. Iyo usomye bibiliya mu butumwa bwiza uko bwanditswe na Luka 14:28 ubona neza akamaro ko gusenga amasengesho yateguwe. Gutegura amasengesho usenga bijyana n’intego ufite muri ayo masengesho.

6) Praise (Amasengesho agomba kuba arimo gushima) Kugira ngo amasengesho agende neza ugomba gusenga Imana ariko unayishima ibyiza yakoze. Umwigisha yagize ati:” Amasengesho yahano iwacu usanga twibuka Imana ibibazo tukibagirwa kuyishima”. Birakwiye ko mu mwanya w’amasengesho hakwiye kubamo n’umwanya wo gushima Imana.

7) Punity (Kwera) Kugira ngo amasengesho ugiye gusenga nanone agende neza, ugomba kuba wayakoze wiyejeje. Iyo usomye bibiliya mu rwandiko Pawulo yandikiye Abefeso 4:7- ugakomeza ubona neza imbaraga z’amasengesho umuntu yakoze yejejwe.

8) Power (lmbaraga) kimwe mu bintu byagufasha kugira ngo amasengesho yawe agere ku Mana ni ukugira imbaraga mu masengesho ukora. Iyo usomye bibiliya mu butumwa bwiza uko bwanditswe na Luka 22: 39-46 ubona neza akamaro ku kugira imbaraga mu masengesho ndetse n’imbara z’amasengesho akoranywe imbaraga.

9)Perverance(Kwihangana cyangwa guhatana) Amasengesho kugira ngo ajyende neza azanajyere ku ntego yayo ugomba guhatana kandi ukihangana ibi ubona neza iyo usomye bibiliya igitabo cy’umuhanuzi Yesaya 62:6- ugakomeza ubona neza akamaro ko kwihangana mu gihe wasenze cyangwa usenga.

10) Practice (Gushyira mu bikorwa): Ikindi kintu cy’ingenzi mu gihe uri imbere,uri gusenga Mwenedata ugomba kwiiga gushyira mu bikorwa ibyo wasengeye. Ibi ubibona neza iyo usomye muri Zaburi 1:1- ugakomeza. Umwigisha yagize ati:” Niba usengera ngo ureke kugira amagambo menshi yavemo, niba usengera kureka ubusambanyi va muri iyo mimerere cyangwa utandukane nabikora”. Niko gushyira mu bikorwa neza ibyo unsengera.

Umwigisha w’ijambo ry’Imana kuri uyu munsi GASHUGI Yves yasoje avuga ko aya mahame iyo ugerageje kuyashyira mu bikorwa amasengesho yawe agera ku Mana awumura nk’umubavu mwiza,Benedata dukwiye kugerageza kugendera kuri aya mahame nkabakirisitu bizadufasha muri uru rugendo turimo rujya mu Ijuru,Shalom.

 4,404 total views,  4 views today

0Shares

3 COMMENTS

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: