Nkuko bisanzwe bigenda mu gihugu cyacu hari amategeko
agenderwaho kugira umuntu abe umukandida mu matora harimo kuba ari
umunyarwanda,kuba atarafunzwe igihe kirenga amezi atandatu, Ninako no mu muryango w’Abanyeshuri b’abapantekonte
ukorera umurimo w’Imana muri kaminuza ishami rya Huye hateganyijwe amatora
bahitamo abakandida bazayobora CEP bakurikije amategeko agenga amatora muri uyu
muryango ariyo
1.Kuba uri umunyamuryango
wa CEP
2.Kuba uri umukristo ubarizwa mu itorero rya Pantekote ADEPR
mu Rwanda
3.Kuba nibura umaze imyaka itatu ubatije mu mazi menshi
4.Kuba ufite ubuhamya bwiza kandi wemera ko inshingano zose
bagutorera uzazikora neza kandi itijujuta.
5.Ukaba utiga mu mwaka ubanza cyangwa usoza muri Kaminuza.
Komisiyo ishinzwe amatora itangira guha Bamwe mubujuje ibi bigenderwaho (abakandida)
impapuro zibabaza niba bakemera kuyobora abandi,uhawe uru rupapuro, komisiyo Yemeza
ko ari umukandida nyuma y’amasaha mirongo ine n’umunani
atarahakana. Amakuru amaze kugera kuri IDC komisiyo ishinzwe isakazamakuru muri
CEP -UR HUYE nuko hari abakandida bahakanye ariko kugeza ubu umubare w’abakandida
bakenewe warabonetse ariwo cumi n’abatanu(15) hazatoranywamo icyenda Ikindi Abakandida hamwe na Komisiyo yateguye aya matora
bamenyekanira mu cyumba cy’itora.
Kugeza ubu abanyamuryango ba CEP UR HUYE biteguye neza
amatora ateganyijwe mu kanya saa Saba kugeza saa kumi n’imwe ,basengera aya
matora ngo Imana ibahe abayobozi yishimiye kandi bazemera ko Imana ibakoreramo
kugira ngo ubushake bw’Imana buzagaragare igihe bazaba batangiye kuyobora
umukumbi w’Imana.Aya matora yo gutora abayobozi arabera muri imwe mu nyubako za
kaminuza ishami rya Huye Izwi nka Audi levesque.
Si aya matora yonyine ateganyije kuri uyu munsi kuko hateganyijwe n’ay’amakorari
dore uko gahunda imeze
- Kuva saa kumi n’Imwe kugeza saa moya n’igice
hateganyijwe amatora muri korari Alliance muri imwe mu nyubako zo muri kaminuza
izwi nka batiment centrale icyumba 190 kandi kuri iyi saha nibwo hari amatora
muri korari Enihakore muri batiment centrale ,icyumba 275 - Kuva saa mbiri z’umugoroba kugeza saa ine z’umugoroba
hateganyijwe amatora muri korari Vumiliya no muri korari Elayo.
Benedata abari buboneka mu matora
muhagerere ku gihe kandi mukomeze gusenga kugira Imana ize kuba natwe mu
matora,yihitiremo abayobozi Ishimwe kandi n’abatari buboneka musoma iyi nkuru
mukomeze gusenga. Shalom
Amena Imana idushyigikire muri byose