Amakuru

Igiterane cyahembuye imitima y’abantu, umuyobozi wa korari Yelusaremu impungenge yari afite

0Shares

Presidente ati “abanyesuri ni abantu bagoye, twibwiraga ko bigorana kubwiriza muri kaminuza, ariko impungenge zashize, umwuka w’Imana akorera hose, abanyeshuri barakijijwe”

Igiterane cy’ivugabutumwa cya teguwe n’umuryango w’abanyeshuri b’abapantecote bo muri kaminuza y’Urwanda ishami rya Huye (CEP UR Huye Campus), cyirashoje. Iki kikaba ari igiterane karundura kimara icyumweru cyose habwirizwa ubutumwa bw’iza kungeri nyinshi zitandukanye cyane cyane ku banyeshuri bo muri Kaminuza. Iki giterane kikaba kiba buri mwaka, kikaba gitegurwa n’uyu muryango w’abanyeshuri b’abapantekote (CEP).

Buri giterane kigira umwihariko wacyo ariko icyuyu mwaka cyo nticyari gisanzwe ugereranije n’ibyabanje, kikaba cyari gifite intego igira iti “icyaremwe gishya, ubuzima nyakuri”, biboneka mu rwandiko  rwa 2 Pawulo yandikiye ab’Ikorinto igice 5:17.Iki giterane kikaba cyaramaze iminsi icyenda. Hakaba nk’uko bisanzwe kigirwamo uruhare n’amakorari yo muri CEP ariyo korari Vumiliya, Elayo, Enihakole, Alliance ndetse n’itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana El-Elyon worship team. Nyuma yayo makorari haba hateganijwe amakorari y’atumiwe ava ahantu hatandukanye mu gihugu n’abavugabutumwa bwiza kugirango kigire ireme rifatika kandi kigere ku musaruro ukwiriye wo gutuma abantu bakira Kirisitu Yesu nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwabo ndetse no kongera kugira inkomezi mu mutima.

Uyu mwaka hatumiwe korari Gosheni yo mu rurembo rw’amajyaruguru, paruwasi ya Muhoza, yaje ku ikubitiro guhera ku wa 18 kugeza ku wa 19 mutarama 2020. Nyuma y’iminsi myinshi higwa ku ijmbo ry’Imana korari Yerusalemu nayo yo mu rurembo rw’amajyaruguru paruwasi ya Muhondo yaje gusoza iki giterane kuva ku wa 25 kugeza ku wa 26 mutarama. Iyi korari ikaba ifite umwihariko wo kubwiriza ubutumwa bwiza binyujijwe mu buryo bw’ikina butumwa kugirango ubutumwa bubashe kumvukana mu matwi y’imbaga nyamwinshi.

korari Gosheni ku munsi wa 1 wigiterane
ku munsi wa kabiri w’igiterane kora goshini ihimbaza Imana abantu bagafashwa

Mukiganiro gito twagiranye na Presidente wabo, Uwihirwe Jacqueline uyoboye iyo korari yadutangarije ko, mbere nambere babyakiriye neza kuba baratumiriwe kuza kubwiriza muri kaminuza y’Urwanda ishami rya Huye. Ni bake muri bo bari barabashije kugera hano, ikindi ni uko bavugiraga ubutumwa mu bigo botandukanye ariko hatari muri kaminuza. Tumubajije ku mpugenge bagize bakimara kubona ubutumire yadusubije ko zo zitari kubura, cyane ko biyumvishaga ko abanyeshuri bigoranye ko bicara ngo babe mu mwanya umwe ngo bumve ijambo ariko izo mpungenge zaje kumarwa n’amakuru abo muri kaminuza babahaye.

Tumubajije uko babibonye yavuze ko yasanze nta tandukaniro rwose, umurimo wagenze neza, tumubajije ku bijyanye n’umwihariko wa korari yabo uburyo ivugamo ubutumwa biciye mu ikinabutumwa ibizwi nka scketch, yatangaje agira ati “ubu nibwo buryo twahisemo kugirango n’ubwo tuba turirimba, hari igihe umuntu atabyumva neza ahubwo iyo tubinyujije mu mikino umuntu abasha kubisobnukirwa bigatuma abantu bakira umwami Yesu.” Tumubajije impamvu aribyo bakomeje batarebera ku makorari yandi atandukanye mu gihugu, yasubije agira ati “impamvu nuko aribwo buryo twabonye bwiza bwo gutambutsa ubutumwa kandi tubona Imana iri kujyenda iduteza imbere tukagenda tubugeza ahantu henshi hatandukanye.”Mugusoza yatubwiyeko banejejwe n’imirimo Uwiteka yabakoresheje, kandi ko biteguye kuba baguruka.

nguku uko korari Yerusalemu ikora ivuga butumwa yifashishije ikina butumwa

Hamwe n’abavuga butumwa, amakorari, ndetse n’abakirisitu muri rusange gisize amateka atazibagirana  mu mitima, abantu bakiriye Yesu nk’umwami numukiza abandi barahembuka. Gisoza umushumba w’ungirije w’ururembo rw’Uburengera zuba Rev. Past Jean Jacques KARAYENGA wasoje, yigisha ku ijambo ryo kuba maso, itabaza ryubugingo yasoje agira ati “ubundi hamenyerewe ko muri iyi minsi abantu barikubwiriza kubijyanye no kwitangisha abantu ndetse no ku butunzi ariko iyi ntego yari ikwiriye kandi niyo ikenewe.”

umuvugizi wungirije w’ururembo rw’iburengerazuba Rev. Past. Jean Jacques KARAYENGA ubwi yasozaga igiterane
tumwe muduce twikinabutumwa twafashije abantu benshi cyane
korari Yerusalemu ku munsi wa 8 w’igiterane
korari Yelusaremu ku munsi wa 9 w’igiterane
korari Elayo yo muri CEP
korari Vumiliya ikorera umurimo w’Imana muri CEP
itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana EL-Elyon worship team ryo muri CEP
korari Enhakole ikorera umurimo w’Imana muri CEP

 1,162 total views,  2 views today

0Shares

1 COMMENTS

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: