Amakuru

Menya byinshi ku matora abura amasaha make muri CEP -UR HUYE.

0Shares

Nkuko bisanzwe bigenda mu gihugu cyacu hari amategeko agenderwaho kugira umuntu abe umukandida mu matora harimo kuba ari umunyarwanda,kuba atarafunzwe igihe kirenga amezi atandatu, Ninako no  mu muryango w’Abanyeshuri b’abapantekonte ukorera umurimo w’Imana muri kaminuza ishami rya Huye hateganyijwe amatora bahitamo abakandida bazayobora CEP bakurikije amategeko agenga amatora muri uyu muryango ariyo

1.Kuba  uri umunyamuryango  wa CEP

2.Kuba uri umukristo ubarizwa mu itorero rya Pantekote ADEPR mu Rwanda

3.Kuba nibura umaze imyaka itatu ubatije mu mazi menshi

4.Kuba ufite ubuhamya bwiza kandi wemera ko inshingano zose bagutorera uzazikora neza kandi itijujuta.

5.Ukaba utiga mu mwaka ubanza cyangwa usoza muri Kaminuza.

Komisiyo ishinzwe amatora itangira guha  Bamwe mubujuje ibi bigenderwaho (abakandida) impapuro zibabaza niba bakemera kuyobora abandi,uhawe uru rupapuro, komisiyo Yemeza ko  ari umukandida  nyuma y’amasaha mirongo ine n’umunani atarahakana. Amakuru amaze kugera kuri IDC komisiyo ishinzwe isakazamakuru muri CEP -UR HUYE nuko hari abakandida bahakanye ariko kugeza ubu umubare w’abakandida bakenewe warabonetse ariwo cumi n’abatanu(15) hazatoranywamo icyenda  Ikindi Abakandida  hamwe na Komisiyo yateguye aya matora bamenyekanira  mu cyumba cy’itora.

Kugeza ubu abanyamuryango ba CEP UR HUYE biteguye neza amatora ateganyijwe mu kanya saa Saba kugeza saa kumi n’imwe ,basengera aya matora ngo Imana ibahe abayobozi yishimiye kandi bazemera ko Imana ibakoreramo kugira ngo ubushake bw’Imana buzagaragare igihe bazaba batangiye kuyobora umukumbi w’Imana.Aya matora yo gutora abayobozi arabera muri imwe mu nyubako za kaminuza ishami rya Huye Izwi nka Audi levesque.

Si aya matora yonyine  ateganyije  kuri uyu munsi kuko hateganyijwe n’ay’amakorari dore uko gahunda imeze

  • Kuva saa kumi n’Imwe kugeza saa moya n’igice hateganyijwe amatora muri korari Alliance muri imwe mu nyubako zo muri kaminuza izwi nka batiment centrale icyumba 190 kandi kuri iyi saha nibwo hari amatora muri korari Enihakore muri batiment centrale ,icyumba 275
  • Kuva saa mbiri z’umugoroba kugeza saa ine z’umugoroba hateganyijwe amatora muri korari Vumiliya no muri korari Elayo.

Benedata abari buboneka mu matora muhagerere ku gihe kandi mukomeze gusenga kugira Imana ize kuba natwe mu matora,yihitiremo abayobozi Ishimwe kandi n’abatari buboneka musoma iyi nkuru mukomeze gusenga. Shalom

 924 total views,  4 views today

0Shares

1 COMMENTS

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: