Ku munsi wa gatandatu Imana irema, yaremye umuntu ndetse yabonye ko ari byiza (Itangiriro 1:26). Mu by’ukuri Imana yaremye umuntu mu buryo butangaje (Zaburi 139:14) ku rwego yamushyizemo imwe mu mimerere nk’Iyayo(Imana)! Ibi byateye Imana guha umuntu ubutware bwose bwo gutegeka buri kimwe cyose (Itangiriro 1:28).
Twibukiranye ko satani ubwe adafite ububasha cyangwa ubutware bwo gutegeka cyangwa gutwaza umuntu igitugu, keretse iyo ushutswe abyemeye. Nanone kandi mu gitabo cya Yobu, hatwereka neza uburyo satani abanza gusaba uburenganzira ku Mana kugirango agerageze umuntu (Yobu 1:11). Aha rero nibwo umuntu akwiye kumenya ijwi rimubwira gukora ikintu runaka ari iryande, ariko kandi umuntu azi neza gutandukanya aya majwi uretse ko ashobora kubyirengagiza akumvira kamere (Abaroma 2:14-15). Imana rero ntijya yishimira ko umuntu atsindwa n’ibishuko keretse iyo nyir’ukubikorerwa abyemeye (kumvira amoshya ya satani). Naho Imana yo ihora yifuzako twahora tunesha tubifashijwemo no kumvira Imana muri Kristo Yesu.
Ubundi hari igihe dutekereza Imana ariko tukayitekereza mu buryo butari bwo. Iyo umuntu ataramenya neza kamere y’Imana ayifata uko Itari (Yohana 16:3). Hari igihe umuntu yibaza ati: “ese kuki Imana yaremye umuntu Imukunze hanyuma ikemera kujugunya satani mu isi kandi ariho umuntu ikunda ari?” Uti “nonese Imana niyo yashatseko abantu bazarimbuka? Ese kuki Imana yemerako abantu barwara, bapfa, bakora impanuka… n’ibindi nkibyo?”
Dore ibisubizo kuri ibyo bibazo byose abantu bataramenya kamere y’Imana bibaza.
- Uribuka ko Imana yaremye umuntu ikamushyiramo imwe mu mimerere nk’Iyayo? Muri iyi mimerere reka tuvugemo kamere imwe ikomeye cyane isa nihatse izindi, ariyo AMAHITAMO. Satani ntabwo yaremewe kujugunywa mu isi nkuko bamwe babitekereza (ibi tuzabisanga mu nkuru izakurikira iyi), ahubwo yari yaremewe guhimbaza Imana, yari malayika w’umucyo. (lusiferi= inyenyeri ya mugitondo) ariko nyuma yaje gukoresha ya mahitamo ye nabi yigomeka kuri Nyagasani Imana bimuviramo igihano gikomeye cyo kutazongera kubana n’Imana ukundi. Nguko uko satani bisobanurwa ngo Umwanzi yaje mu isi.
- Hariho nabandi bibaza bati “kuki se satani yaje mu isi cyangwa kuki ariho Imana yamujugunye?” igisubizo Nuko ntahandi hantu IMANA yashyize ibiremwa yaremye uretse mu IJURU no mu ISI (ITANGIRIRO 1:1). Ariko nubwo satani yaje mu isi Imana yahise yongera kwibutsa ikiremwa muntu ko nubwo haza ibintu byinshi imbere y’umuntu, umuntu ubwe akwiriye gutegeka ibishuko bya satani (Itangiriro 4:7) kuko umuntu ubwe afite ubushobozi bwo kurwanya satani kandi akamunesha abifashijwemo no kwizera Kristo Yesu. ( Yakobo 4:7)
- Satani yavuye mu Ijuru afite ubukana n’umujinya mwishi wo kugirango ahinyuze Imana mu mugambi wayo yari ifite wo kubana n’umuntu iteka. Niyo mpamvu Yohana yabihishuriwe aravugango wa si we ugushije ishyano kuko umubi (satani) akumanukiye (Ibyahishuwe 12:12) ibi rero nibyo byabaye intandaro y’amakuba ndetse n’ibyago byose tubona kuri iyi si. Si uko Imana yabishakaga cyangwa ibishaka ahubwo nuko isi yamaze kwanduzwa n’umubi ariwe satani. Nyuma rero yuko umuntu yakoze icyaha Imana yahise ishyiraho ubundi buryo bwo kwiyunga nayo aribwo kwizera Kristo Yesu.
- Imana rero yifuzako abantu bose bakihana ibyaha byabo bakizera Yesu Kristo maze bakajya mu Ijuru (2 Petero 3:9), bityo rero buri wese akwiye guhitamo ibyamugirira umumaro, hagati yo kurimbuka (gupfa by’iteka) cyangwa kubona ubugingo (kubana n’Imana ibihe byose). Imana yo ubwayo itwereka inzira y’Ubugingo nk’inzira nziza ariko amahitamo aba ayacu (Gutegeka kwa Kabiri 30:15-19, Yosuwa 24:15)
Yewe mwana w’umuntu we, yakweretse icyiza icyo ari cyo. Icyo Uwiteka agushakaho ni iki? Ni ugukora ibyo gukiranuka no gukunda kubabarira no kugendana n’Imana yawe wicisha bugufi (Mika 6:8).
Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane byatumye itanga umwana wayo w’ikinege kugirango umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho. (Yohana 3:16)
Shalom shalom!
Umwanditsi: TURATSINZE Rodrigue.
Amen, Thank you Brother for sharing this message!
Thank you for helping us in our journey
Amen Uwiteka niwe utuyobora Inzira ikwiriye