Ni igitangaza kumva umugabo wabyaye!ubundi mu buryo bwa siyansi (science) umuntu abyara iyo afite igice cy’umubiri cyitwa nyababyeyi (uterus), iki gice cy’umubiri kigirwa gusa n’igitsina gore hakiyongeraho n’umusemburo witwa “progesterone” ( www.sciencedirect.com). Ese uyu mugabo we turimo kuvuga yaba yarabyaye gute adafite ibyo bice by’umubiri? Birasa nk’aho ari ubusazi kwandika iyi nkuru kuko isa n’aho itumvikana. Birasa n’aho kandi bigoye kubyiyumvisha uburyo umuntu ashobora kubyarira mu rubavu atabazwe ahubwo atobowe. Ndabyumva ufite amatsiko y’impamvu yiyi nkuru ariko nusoma witonze urumva impamvu yiyi nkuru n’uburyo uyu magabo yagiriye benshi umumaro k’ubwo kubyara kwe.
Isano rikomeye riri hagati y’umwana na nyina ni amaraso, kuko niyo ashobora gupimwamo akanyangingo kagaragaza iryo sano (DNA) mu gihe umwe mu babyeyi ashaka kwihakana umwana we. Hariho ibimenyetso bibanziriza kubyara harimo kuramukwa no gufatwa n’ibise (ibyahishuwe 12:2). Hariho ibintu bitatu(3) bitera abana gukunda cyane abayeyi babo iyo bamaze gukura. 1. Iyo abonye undi mubyeyi utwite, ubabazwa n’ibise, iyo umubyeyi we atukwa cg abayeho nabi kubwe.
Umubyeyi wese yifitemo urukundo rwo kuba ashobora kwitangira umwana we ku rwego ashobora no kumupfira n’ubwo bamwe babyibuza bakaba banashobora kwihakana abo bibyariye (yesaya 49:15) kubera ko umuntu muri we yifitemo ububi (abaroma7:18). Reka tugaruke gato kuby’uyu mugabo wabyaye kandi akabyara mu buryo butangaje. We ubwe yakunze abo yabyaye kera kuko ibyishimo bye byari ibyo kubana n’urubyaro rwe (imigani 8:31).
Niwe mugabo wenyine wabyaye abyariye mu rubavu atabazwe.
Arajya gusa na Adamu kuko nawe yakuwemo umugore mu rubavu ariko abazwe, uyu we ariwe twakita Adamu wa kabiri ntabwo yabazwe ahubwo we yaratobowe. Abavuye muri Adamu wa mbere bose bagizweho n’ingaruka bayikomoye kuri Adam kuko yagomeye Imana ntiyayumvira (itangiriro 3:6). N’aho Adamu wa kabiri ariwe Kritso Yesu we yumviye Imana (se) asohoza gukiranuka kose ahesha umugisha abavuye mu rubyaro rwe.
Hari impamvu Yesu Kristo yatobowe mu rubavu, mu biganza ndetse n’ibirenge.
Impamvu yatobowe mu kiganza n’uko ikiganza cy’umuntu aricyo yacumurishije asoroma imbuto Imana yamubujije. Ibirenge bye byari byarahanuwe kuri we ko aribyo bizazana inkuru nzia (yesaya 57:2), kandi yatobowe mu rubavu kuko Eva yavuye mu rubavu ariwe washushanyaga itorero Kristo Yesu yendaga kubyara.
Ese hari indi nzira ishobora kugeza umuntu ku Mana uretse muri Kritato Yesu gusa?
Ntayo Yesu niwe nzira yonyine( yohana 14:6) ni nk’uko Eva nta bundi buryo yari kubaho atanyuze mu rubavu rwa Adamu (uko niko Imana yabishatse) ( itangiriro 2:21-22) nk’uko umugore( Eva) yakuwe mu rubavu ninako abizera bose babona ubugingo bivuye muri Kristo Yesu wenyine gusa( 1yohana 5:1).
Ibintu byabaye kuri Kristo Yesu byose ntabwo byari impanuka kuko Imana idatungurwa ahubwo byose biba nk’uko ishaka kandi yagambiriye uhereye kera (abefeso 1:11), bityo rero no guterwa icumu mu rubavu rwa Yesu nabyo byari bifite igisobanuro cy’uko itorero ribyawe na Krito Yesu kugirango arihuze n’Imana ( abaheburayo 10:19-22).
Ariko umwe muri bo amucumita icumu mu rubavu, uwo mwanya havamo amaraso n’amazi (yohana19:34)
Amazi n’amaraso byavuye mu rubavu rwa Yesu Kristo bisobanuye iki? Amaraso asobanuye ugucungurwa kw’inyoko muntu yakoze icyaha [(kwezwa) abaheburayo 9:33)], amazi akavuga gutanga ubuzima bwe akabuha abamwizeye aribyo twakita kuhagirwa (tito 3:5),
Hariho uburyo buburi umuntu avukamo ndetse anapfamo: 1. Umuntu avuka rimwe (physical born) hanyuma agapfa kabiri iyo atizeye kritso Yesu ( physical death and eternal) 2. Umuntu avuka inshuro ebyiri, nukuvuga, kuvuka gusanzwe ndetse no kuvuka ubwa kabiri ariko kwizera kristo Yesu (kubyarwa n’Imana) hanyuma agapfa rimwe gusa ( physical death). Ni wowe ukwiye guhitamo icyakubera cyiza, nukora ibyiza (niwizera Kristo Yesu) uzemerwa ( itangiriro 4:7)
Shalom.
murakoze cne rwox iyi nkuru imfashije kongera kurushaho nez gusobanukirwa no gucungurwa kwamuntu
Imana ibahe umugisha mwinshi mu izina rya yesu kristo!
Ndabashimiye cyane kubw amagambo meza yuje ubwenge n ubuhanga bwo gusobanukirwa ibyanditswe byera.
Imana ikomeze ibagure natwe turusheho kumyenya ijambo ryayo uko bikwiriye abana b imana!