Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho (Yohana 3:16) Imana yaradukunze cyane ndetse
nubu bituma itanga umwana wayo kugira ngo adupfire kumusaraba kugira ngo tubabarirwe ibyaha byacu byose kubw’urukundo rwayo Aha byatumye ngiramo ikibazo Ese ko Imana igukunda uru rukundo
ruhebuje , Ese nawe waba uyikunda uyumvira?
Nshuti z’umusaraba, nta kindi kizatuma umukristo adasambana cyangwa ngo asayishe cyane muri ibi bihe niba adakunda Yesu.Urukundo rwa Kristo iyo rugumye muri twe turakomera tugakomeza urugendo ,Pawulo yandikiye Timoteyo aramubwira ngo ujye wibuka Yesu Kristo wakomotse mu rubyaro rwa Dawidi, akazuka mu bapfuye nk’uko ubutumwa bwiza nahawe buvuga. (2Timoteyo 2:8).
Kwibuka Yesu rero nta kindi twibuka keretse urukundo twagiriwe rwadukuye mu rupfu tukaba abana b’Imana tukibukako yapfuye kubwacu, tukamenya ko twakuwe mu isi ariko tukaba tugituye mu isi dutunganyirizwa kuzabaho iteka mu bwami bwa Data.
Urukundo Yozefu yakundaga Imana nirwo rwatumye adacumura ku Mana ye akanga gusambana abihatiwe na nyirabuja muka potifari ndetse akemera no gushyirwa mu buroko akavuga amagambo akomeye ati” NABASHA NTE GUKORA ICYAHA GIKOMEYE GITYO, NGACUMURA KU MANA? Urukundo abatubanjirije bakunda Umwami Yesu nirwo rwatumye bemera no gupfa bakicwa nabi ariko ntibemere kugambanira ukuri bari barahamije, bari bafite kwizera kutajegajega badaterwa hirya no hino n’imiyaga.
None wowe kuki ubasha gukora bya bindi uzi ntazi, aho urukundo ukunda Yesu ntirwagabanutse? Uracyamukunda? Abatubanjirije batangaga ibitambo kugira ngo bababarirwe ibyaha byabo ariko ukuri
kw’ijambo kuragira guti “Kuko icyo nshaka ari imbabazi si ibitambo, kandi kumenya Imana kubirutisha ibitambo byoswa”. (Hoseya 6:6) Mu cyongereza babivuga neza Bati” I want your constant Love, not your
animal sacrifices,I would rather have my people know me than burn offerings to me.(From Good news Bible with deuterocanonical books).
Bisobanuye ko Imana Ishaka urukundo rwacu ruhamye kurusha imirimo yindi igaragara dukorera Imana.Imana ntishishikajwe n’amagambo tuvuga, imirimo dukora, urugero :ivugabutumwa, kuririmba ,guhanura n’ibindi byinshi , Imihango twubahiriza niba tudakunda Imana cyangwa se niba tutari twamenya Imana.
Twibuke abafarisayo Yesu yabahaye umukoro ngo bagende bashake uko ririya Jambo twasomye haruguru risobanura ( Matayo 9:13 ) ababwira ko bo bari bashishikajwe no gusohoza iby’imihango yabo ariko imitima yabo ari mibi yuzuye imigambi mibi barya ingo z’abapfakazi mbese bashimishaga Imana iminwa imitima ikaba kure y’Imana. Ibi rero ntacyo byunguye Ubwami bw’Imana. Mwenedata va mu mihango n’imigenzo sanga Yesu ugume mu rukundo rwe urukomeremo wigane intwari zatubanjirije zikanesha.
Kusenga tutazi Imana ntacyo bimaze, gukurikiza Imihango myiza y’itorero udafite Kristo bikumariye iki ko udakebwe ku mutima. Ubwo se ko abantu bazi ko uri inyangamugayo, harya ubwo n’umutima wawe urabihamya? Ubwo Imana Igutangira ubuhamya bwiza? Urukundo ukunda Imana ntiruhinduka cyangwa rugenda ruhinduka? Ariko se niki cyadutandukanya n’urukundo rw’Imana koko Pawulo ati ntacyo.
Yesu yaravuze ngo nimunkunda muzitondera amategeko yanjye, mwene data reka tugume mu rukundo rwa kristo tumenyeko dutandukanye n’abandi kuko twacungujwe amaraso y’igiciro cyinshi nk’ayumwana
w’Intama w’Imana si ayihene cg intama, Niyo mpamvu tutagombakumera nk’abandi.
Niba abandi basambana twe ntisusambana, niba bikinisha twe ntibikwiye kutubonekamo, niba abisi batendeka twe dukwiye kuba nka Data yaravuze ngo amagambo yanyu abe Yego cyangwa se Oya ibirenze ibyo biva ku mubi.
Ijambo ry’Imana rivugako abategereza Imana bazasubizwamo intege nshya (Yesaya 40:28-30).Uwiteka ubwe azakomeza abamuhungiraho bakamukunda , bakamumenyesha intege nke zabo bakamusanga
baciye bugufi bafite imitima imenetse bakamubwiza ukuri ko mu mutima. Aba bazakomera bazagira amakakama no mu busaza, baziruka be kunanirwa, azaboherereza inkomezi kuko bamushikamishijeho
imitima.
Mwene data ndakwifuriza gukunda Imana ukitondera n’amategeko yayo kuko ikunda uyikunda Kandi uyishakana umwete azayibona , Kandi kubaha Imana nibwo bwenge Kandi kuva mubyaha Niko kujijuka.
Shalom Shalom