Imana dusenga ni Imana ikunda kwera niyo mpamvu uyisenga
nawe agomba kuba uwera rero Imana yacu nikiranirwa rero iyo ushaka gukurikira
Imana ugomba kubanza kuyimenya ugakunda kwera nkayo
Rero Imana yacu iyo ukoze ibyo yakubujije biba ari icyaha
rero niyo uriye urubuto yakubujije aba ari icyaha nuko rero iyo usomye mu
igitabo cy’Itangiriro 3 uhasanga ibyaha adamu na Eva bakoze byatumye Imana
ibakura muri eden uhasanga baracumuye uruherekane rw’ibyaha aha umwigisha
yavuze ko icyaha ari India itavamo iyo ukoze icyaha ntiwihane kibyara ikindi
bikazatuma Imana ikurimburana nacyo
Hari ibintu bacumuye Ku Mana
1.kutazirikana ibyo Imana yabavuzeho kuko barabyibagiwe
Bumva ibyo Satani yababwiraga arabashuka akababwira ko bagomba kurya Ku rubuto
kugira bamere nk’Imana ,bakagira ubwenge nk’ubw’Imana Rero aha niho hatumye
kareme iza mu muntu kuko ubundi mbere Umuntu nta Kamere yarafite.aha rero ibyo
ugaburira ibitekerezo byawe niko uzafata Imana aha umwigisha yatanze urugero
Nina ukunda kureba filime zuruhererekane bita series,iyo uzireba ntabwo wamenya
ko Imana ishobora byose kuko izo filime zerekana ko Umuntu aba ashoboye byose ntacyo
asabye Imana. Rero benedata biragatsindwa ko amaboko waramburiye
Imana,uzayaramburira indi Mana. Ibyo kamere itera Umuntu harimo ko
1.igutera gushidikanya
2.kwemeza ibitekerezo ngiro bijyanye nibyo kamere igusaba
bikagukururira mu cyaha mbese kamere ihabanya nibyo Imana isaba.
Umubiri utarimo umwuka wera umeze neza nk’urusengero rudafite umwuka
wera. Rero dutoze umubiri yacu ibe ibikoresho byiza by’Imana
Irindi kosa bakoze nyuma yuko adamu bibagiwe ibyo Imana yababwiye
barambuye ukuboko barya imbuto bawumuka Amaso ukwera kose Ku Imana kubavaho
Twasomye mu gitabo cya kabiri cy’abami 4:1-5 haboneka inkuru
y’umupfakazi wasanze elisa umuhanuzi wasimbuye Eliya umugisha yakoresheje iyo
nkuru abihuza nibyo Imana yapfuye n’adamu uyu mugire yarafite umugabo witabye
Imana ariko ikintu kibabaje nuko uzanga hari abakristu bapfushije agakiza
kabo,Imana ijya irinda ibintu tutasengeye ariko irashaka ko twirindira agakiza
kacu
Ikintu kigoye kandi kivuna ni ugukurikira Imana utayizi
nkuko Yefuta akurikira Imana atayizi yakomoje kububyutse byabaye muri 1990 mu
Rwanda ariko ubu byarazimye kuko Abantu bubu baba bumva ko gukiranuka
bazabyishoboza akenshi bakora ibintu kubera kwigana abandi ariko batazi impamvu
babikora kuko bataramenya nibura na gato
ku Mana.
Yashoje avuga abantu benshi barigukora cyamunara mu buryo bw’umwuka
wera bagatanga ibyo yabahaye harimo n’impano yabahaye nuko benedata twirinde
iyi cyamunara ahubwo tugire Inyota y’ijambo ry’Imana kandi gukunda gusenga kuko
nicyo ikintu turusha abadayimoni rero Umuntu wese atangire yiga kwiherera mu
gusenga kwacu.