Yesu aramfata, akankomeza, kukw’ankunda bihebuje arankomeza. urukundo rwange ruke ntirwamufata , kukw’ankunda bihebuje: Yesu Niwe umfata. kantic 359
2abakorinto 7:10 “Agahinda ko mu buryo bw’Imana gatera kwihana kuticuzwa, na ko kukazana agakiza, ariko agahinda ko mu buryo bw’isi gatera urupfu”.
Agahinda ko muburyo bw’Imana gatera kwihana kuticuzwa, ariko agahinda ko muburyo bw’isi gatera urupfu. mu buzima tubayemo buri munsi tugira ibidutera agahinda byinshi, arko iyo umuntu atarahura na Kirisitu, umuntu aragapfana kandi azanakazukana, ntacyakamukiza. Ariko agahinda umuntu agirira muri Kirisitu Yesu, gatera kwihana. urugero Dawidi amaze gukora icyaha cyo gusambanya mu ka Uriya, byamuteye gushaka uburyo yakikuraho, nyuma nibwo yashastse ko acyegeka kuri Uriya, Uriya akamuhakanira, arinda naho amwicisha, nyuma umuhanuzi Natani amuciriye umugani byamuteye agahinda bituma yihana. Aka gahinda kagufasha kumva uburemere bw’icyaha wakoze. ndetse ukigarukaho ukibwira uti “mbese ibi nakoze ni ibiki?”
Mu buzima busanzwe abantu bajya bakorera abandi amakosa, barangiza bakavuga bati “mbabarira” ariko ari ukugirango bikize, ibyo ntabwo ariko bimeze ku Mana kuko yo ishaka mbabarira irikumwe no guhindukira. Nk’umukirisitu, urugero ugeraho winginga Imana uyisaba kukubabarira, bingana n’Umwuka Wera ukurimo. Kuko umwuka Wera ahora akwibutsa neza ko watandukanye n’Imana. ariko niba ubasha gukora icyaha, ku wambere, ku wa kabiri, ugakomeza utabasha kwihana, ntamwuka w’Uwiteka uba ukuriho.
Umuntu utari wabona ingaruka y’icyaha, ntabwo aba yari yagasobanukirwa uburemere bw’icyaha aba yakoze. Ushobora kwibaza uti mbese koko ibyaha mba nihannye mba nabitewe n’agahinda ko mu buryo bw’Umwuka? ariko dore igisubizo ngi ki: Dawidi nyuma yo kwihana, ntiyigeze yongera kubisubiramo, ariko wowe niba wihana ukongera Ukabisubiramo ni ikimenyetso cy’uko utigeze ugira agahinda ko mu buryo bw’Umwuka.
Abaroma 8:1 “ 1Nuko rero noneho abari muri Kristo Yesu nta teka bazacirwaho, 2kuko itegeko ry’Umwuka w’ubugingo bwo muri Kristo Yesu ryambātuye ububata bw’itegeko ry’ibyaha n’urupfu” . Itegeko ry’umwuka niryo ryonyine ribatura umuntu ku byaha, ntushobora kuvuga ngo iki cyaha cg ingeso runaka yarananiye utari wigera ugira agahinda ngo uririre Yesu ngo agukize.
Igenzure, isuzume, maze wibaze uti nikangahe nterwa agahinda nibyo nkora? icyagira icyo kimarira umuntu si ubwinshi bw’ibintu yaba atunze ahubwo ni itegeko ry’Umwuka ribasha kubatura umuntu ku bu bata bwa kamere y’ibyaha. Yesu aradukunda kuko urukundo rwacu ruke ntirwamufata. Yiteguye ku batura umuntu wese uza aho ari kubw’urukundo ruhebuje adukunda.