Ijambo ry’Imana
Umwisha:
Mugabo Benjamin
Intego y’jambo ry’Imana: “guhindura”
Kubara
13:30: “Kalebu ahoreza abantu imbere ya Mose, ati “Tuzamuke nonaha
tuhahindūre, kuko tubasha rwose kuhatsinda.”
2Abakorinto5:17:
“Umuntu
wese iyo ari muri Kristo aba ari icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize. Dore
byose biba bihindutse bishya”.
Ikintu
kiranga umuntu wabaye icyaremwe gishya
Umuntu
wabaye icyaremwe gishya ntajyendera mukigare, umuntu
wabaye icyaremwe gishya ntajyendera mugihiriri. Mubagiye gutata igihugu harimo
Yesuwa na Karebu, bo ntibigeze bajyendeye mugihiriri cya bantu bari bagiye
gutata ahubwo bo bibiliya yatubwiye ngo Karebu ahoreza mose mumaso y’Abisiraheli
amubwira ko bazahahindura. Ubundi guhindura no guhiinduura biratandukanye
guhinduura nukuragiza inkoni mugihe guhindura bisobanuye guhinduka kw’ikintu mu
mibereho no mu mikorere.
Nkuko Dawidi nawe atigeze atinya ko Goliyati ari
umunyamaboko ahubwo ya ramuhiinduuye kuko dawidi yari yarabaye icyaremwe gishya
ntiyigeze atinya ikigare cyabasirikare bari bagize ubwoba bw’urugamba. Iyo
ugiyeguhinduura ntacyo witaho nkuko iyo waragiye itungo isahayo kuyicyura
ijyeze ntago wita ko idahaze ahubwo igihe cyo guhiindura iyo kigeze urazicyura
Igihiriri kirabeshya, nkabanyeshuri harigihe batubwira
amakuru yigihiriri kandi ari ibinyoma urugero bakakubwira ko BRD ntacyo izabaha
nkabanyeshuri. Imana ntikorera mugihiriri kandi nkuko Gosheni yaturirirmbiye ko
Uwiteka abiribata niko biri. Intambara, ibigeragezo hari n’amajwi menshi ariko
uwiteka niwe uribata ibyo byose.
Icyifuzo nubwo intambara ari nyishi ibigeragezo uwiteka aduhe Yesuwa na Karebu baduhumurize baduhe amakuru mazima atavuye mu gihiriri, kuko haba hakenewe umuntu wabaye icyaremwe gishya, kuko niwe utanga amakuru afatika, kugirango tubashe kugwiza imbaraga zizatugeza i Kanani.