Nkuko twabigarutseho mu gice cya mbere kiy’ inkuru,twavuze ko ihema ry’ibonaniro ryari rifite ibice bitatu by’ingenzi aribyo Mu rugo,Ahera n’ahera cyane. Mu gice cya mbere twagarutse ku bintu byari biri mu rugo nicyo bisobanura mu isezerano rishya,ubaye utarayisomye wakanda hano.
Muri iki gice cya kabiri tugiye kwibanda ku gice cya kabiri cy’ihema ry’ibonaniro aricyo Ahera.Wakwibaza uti”mbese kuki bahise ahera batahise irindi zina?”, ukongera ukibaza uti” Nonese nibiki byarimo,bisobanura(byashushanya) iki mu isezerano rishya?. Muri iyi nkuru tubabisobanura neza uko hari hameze muri iki gice cya kabiri cy’ihema ry’ibonaniro.
Iyo wavaga mu rugo rw’ihema ry’ibonaniro wahitaga winjira mu ihema ry’igitereko ry’ibonaniro ahitwa Ahera tubisanga mu bibiliya mu kuva 40:26 hagira hati”Ashyira igicaniro cy’izahabu mu ihema ry’ibonaniro,inyuma wa wenda ukingiriza Ahera,akiwegereje”.
Ahera hari harimo ibintu bitatu by’ingenzi aribyo igitereko cy’amatabaza(Lamp stand),Ameza y’imitsima yo kumurika( table of showbread),igicaniro cy’imibavu( Golden altar of incense).Ibi bice bisobanura iki?
Igitereko cy’amatabaza cyari giteretse ibumoso bw’ahera cyane kikaba cyari gifite uruti( Stem) ariko iburyo n’ibumoso hakaba hari amashami atatu mu mpande zose,Yose hamwe akaba arindwi munsi hakaba hari harimo amavuta ya Elayo yatumaga rihora ryaka(kuva 40:24),uruti rwo hagati rwashushanyaga Yesu(Yohana 15:5),amashami atatu atatu yashushanyaga abizera ubuzima bwabo bushamikiye kuri Yesu.
Mu yandi magambo,iki gitereko cy’amatabaza cyagiraga amatara arindwi atarazimaga bahoraga bashyiramo amavuta kandi bagahora bahunguraho ivu agahora rero amukirikira ihema cyangwa ubuturo tubisanga mu kuva 24:1-4,25:31-40,27:20-21. Mu isezerano rishya bivuze ko Yesu ariwe mucyo w’isi (Yohana 8:12).
Ameza y’imitsima yo kumurikwa akaba yarateretse I ruhande rw’iburyo bw’ahera cyane(kuva 25:30),ayomeza akaba yarataretseho imitsima/ imigati cumi n’ibiri yashushanyaga ubwoko bw’abisirayeli, akaba yarahoragaho. Yaribwaga n’abatambyi gusa rimwe na rimwe na rubanda ariko rutiyanduje(1 Samuel 21:5),kubizera b’isezerano rishya bikaba byarashushanyaga umubano abera bagomba guhora bafitanye n’Imana kuko kurya iriya mitsima(gusangira) byashushanyaga umubano( Fellowship and Comminion).
Imitsima ndetse ikaba yarashushanyaga ijambo ry’Imana ko umwizera wese agomba guhora arya ibyanditswe byera(asoma ibyanditswe ndetse akanabyumva) kugira ngo bimukuze kandi uwo mutsima ni Yesu( Yohana 6:34,17:17).
Igicaniro cyo koserezaho imibavu,Imana yari yarategetse abatambyi ko imibavu igomba kujya ihora ku gitereko ku manywa na n’ijoro kugira ngo uwo mubavu uhore uhumura byashushanyaga yuko amasengesho y’abera atagomba kubura ku manywa na n’ijoro kugira ngo abere Imana umubavu uhumura neza(ibyakozwe n’intumwa 10:4).
Benedata, nkuko turebye ibintu byari ahera nicyo bidusobanurira,tumenye neza ko udafite Yesu nta mucyo afite kuko niwe mucyo ikindi mureke tubere Imana imibavu ihumura neza, dukore amasengesho aho turi hose yaba ku manywa,yaba ni ijoro kuko aho turi hose Imana yumva amasengesho yacu.
Mu gice cya gatatu,tuzagaruka ku hera cyane(holy of hollies),shalom!!
1 thought on “Part two: Tumenye byinshi ku ihema ry’ibonaniro riboneka muri Bibiliya(Ahera)”
Yesu abahe umugisha kubwubu busobanuro mudusangije