Kuri uyu wa Gatandatu, Tariki ya 18 Nzeli 2021,nibwo amatora yari yitezwe muri CEP UR HUYE,Ubwo hari hagiye gutorwa Komite nyobozi nshya isimbuye iyari isanzweho yayoborwaga na Gashugi Yves. ni igikorwa cyatangiye ku isaha ya saa munani zuzuye. Iki gikorwa cyatangiye ,abari bitabiriye amatora bafashijwe no guhimbaza Imana na El-El-El-elyon Worship Team mu ndirimbo zigiye zitandukanye, hahise hakurikiraho igikorwa cy' amatora cyabaye hari Rev.Pst NDAYISHIMIYE Tharcisse akaba Umushumba w’ururembo rwa HUYE. Komisiyo yayoboye aya matora yari iyobowe na Raban . iyi komisiyo ikaba yerekanye abakandinda 13 hakaba hakuwemo umunani 8 akaba arinayo komite nshya.
AMAZINA Y'ABAKANDINDA UKO ARI 13
1.MUHOZA Patrick Agape
2.MUSABYIMANA MARIE ROSE
3.MUGISHA ADOLPHE
4.BYIRINGIRO DANIEL
5.ISHIMWE LYDIA
6.DUHIMBAZE JOSE
7.IMANIMANA THEOGENUS
8.DUHUZIMANA FRANCINE
9.IRADUKUNDA CHANTAL
10.DUFITIMANA EMMANUEL
11.UKUNDWANIWABO ERIC
12.YUBAWE NAOMI
13.CLEMENCE MANIRAFASHA
Mu Bantu mirongo icyenda n'Icyenda batoye, Eric Ukundwaniwabo akaba yagize 93 bishatse kuvuga ko we ari Prezida wa CEPURHUYE mushya. Akaba yakurikiwe na AGAPE MUHOZA Patrick bivuze ko ari we visi Prezida wa Mbere wa CEP UR HUYE, nawe akurikirwa na Francine DUHUZIMANA bivuzeko ari visi Prezida wa Kabiri wa CEP UR HUYE.
Visi Prezida wa kabiri,DUHUZIMANA FRANCINE
Umubitsi wa CEP-UR HUYE Ariwe YUBAWE NAOMI
Rev.Pastor NDAYISHIMIYE Tharcisse
Sibyo gusa comite nshyashya yasabiwe umugisha na Pastor Tharcisse ndetse anabagira inama mu ijambo rye agira ati " Kuba Imana ibagiriye ikizere ndetse n'abantu ntibivuze ngo mugende mwisinzirire gusa mwumve ngo ibintu biroroshye mufite gusenga mu ngasenga kuko burya niba satani yaguteraga karindwi azakuba kabiri agutere cumi na kane niyompamvu rero mufite kurushaho kwegera Imana kurushaho."
Amwe mu mafoto anejeje yaranze amatora kuri uyumunsi:
Bamwe mu bari bagize comite y'amatora
El-elyon Worship Team baramya Imana
2 thoughts on “Abayobozi bashya ba CEP UR HUYE”
Nukuri twishimiye abayobozi bashya ba Cep kandi imana yabashyizeho izabashyigikira bakore iby’ubutwari.
Imana ishimwe ko igikomeje kwimika abayobozi mu kurimo wabo. Iyabanye na comite icyuye igihe izagumye kubana n’igiyeho ibajye imbere