Ruhukira mu mahoro kuko Amahoro aruhukirwamo nabaruhutse icyaha ndetse Ubuzima bwawe bwarabigaragaje, Urabeho: Pasitoro Canisius NZABONIMPA.

Kuwa gatandatu w’iminsi irindwi ubwo yavaga mu ivugabutumwa n’abandi bashumba mu karere ka Rubavu yaratashye ajya kuruhura umubiri aho yari yateganyirijwe. Mu gitondo bakomanze urugi rwaho yaraye ntiyafungura bazana abafite mu nshingano umutekano (Police) bafungura urugi uko babitojwe basanga aryamye afite Ibyanditswe byera mu ntoki (Bibiliya) bamujyanye kwa Muganga basanga nta kirimo umwuka: Ubu ni ubuhamya bwatanzwe n’uwaruri aho yakoreye ivugabutumwa.

 Ese umaze gusoma ubu buhamya ni iki kije mu bitekerezo byawe? Ntekerezako ugize ikiniga cyangwa amarira yo mumutima yo kwifuza gutaha nka Pasitoro Kaniziyusi. Kenshi abizera mu muri iki kinyejana iyo umunsi urangiye dukunda kujya kuruhuka (Relaxation) hari abaruhuka bareba sinema (Cinema), bakina imikino itandukanye, hari ababa bavugana n’inshuti zabo ku mbuga nkoranyambaga (WhatsApp, Facebook, n’ahandi) nubwo nabyo aringenzi ariko umugeni watashye yatashye afite Ijambo ry’Imana mu ntoki.Ese wowe iyo ugiye kuruhuka usoma iki?

Pasitoro NZABONIMPA Canisius

Benshi mubamuzi bamushyize kumbuga nkoranyambaga bagaragaza akababaro kabo, ndetse na batamuzi, bituma bagira amatsiko yo kumumenya. Nubwo yatashye ariko wowe usigaye nutaha urumva uzavugwa nkuko nawe yavuzwe neza? Nuko ibuka aho wavuye ukagwa wihane. Ariko rero nutaba maso nzaza nk’umujura, nawe ntuzamenya igihe nzagutungurira (Ibyahishuwe 2: A, 3:3B).

Pasitoro Kaniziyusi yari umubyeyi w’imyaka 65 wamenyekanye cyane mu murimo w’ivugabutumwa mu Itorero rya Pentekote ryo mu Rwanda (ADEPR) ndetse akaba atangirwa ubuhamya bwiza n’abantu batandukanye. Mu nyigisho yagiye atanga yigishiga kwera kw’Imana n’ubushake bw’Imana mubantu binyuze mubyo yaremye (Lexical-Syntactical analysis). Si ibyo gusa ahubwo harindi mirimo yagiye akora nko gufasha abababaye, kubacumbikira n’ibindi bitandukanye, ndetse n’imirimo itaragaragariye amaso y’abantu.

Tugana  ku musozo, Pasitoro Kaniziyusi yayoboraga abandi (umushumba) aka yari icyitegererezo mu byo kwizera, nuko mwibuke ababayoboraga kera, bakababwira ijambo ry’Imana. Muzirikane iherezo ry’ingeso zabo, mwigane kwizera kwabo.(Abaheburayo 13:7).Urabeho Pasitoro kandi uruhukire mu mahoro kuko amohoro aruhukirwamo nabaaruhuutse ibyaha kandi nikoko ubuzima bwawe bwagaragaje ko waruhuutse icyaha .

Nuko rero, ku bw’ibyo haracyariho uburuhukiro bw’isabato bubikiwe abantu b’Imana (Abaheburayo 4:9).

Loading

1 thought on “Ruhukira mu mahoro kuko Amahoro aruhukirwamo nabaruhutse icyaha ndetse Ubuzima bwawe bwarabigaragaje, Urabeho: Pasitoro Canisius NZABONIMPA.

  1. Nakomeze anezerwe, aruhuke kuko imirimo ye igiye imuherekeje. Natwe abagisiganirwa aho dutegekwa tube maso, kugirango no gupfa kwacu bizabe ivugabutumwa! Murakoze cyane Imana ibahe umugisha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *