RUKIRI II: Akira ishimwe live concert yateguwe na korari rehoboth

Korari Rehoboth isanzwe ikorera umurimo w’Imana, mu itorero rya ADEPR Rukiri II, muri Paruwasi ya Rukiri I, ho mu itorero ry’Akarere rya Gasabo, imaze imyaka isaga makumyabiri(20), ikora uyu murimo, birumvikana ko iwufitemo uburambe.

Iyi korali yamenyekanye ku ndirimbo zakunzwe cyane, zimwe murizo twavugamo nk’iyitwa “Ntiyaryama twashira ndetse n’indi yitwa Isezerano Ntirisaza”

Kuri iyi nshuro, yabateguriye igitaramo, bise Akira Ishimwe Live Concert, aho muri iki gitaramo, bazashyira ku mugaragaro indirimbo zabo nshya, ziri ku muzingo wabo wa kane(4) w’amajwi, ndetse hakazabaho n’igikorwa cyo gufata amashusho azagaragara kuri uyu muzingo bazashyira ku mugaragaro.

Ni kuri iki cyumweru cyo kuwa 13 Mutarama 2019, iki gitaramo kizabaho, kikazabera mu Karere ka Gasabo, mu murenge wa Remera, mu nyubako iri inyuma ya Gare y’i Remera, ahitwa HEALING CENTER, ku isaha ya Saa15hoo’ iki gitaramo kizaba gitangiye, gisozwe ku isaha ya Saa19hoo z’ijoro.

Korari Rehoboth, imyiteguro y’iki gitaramo, iyigeze kure, haba mu gukora imyitozo ngororamajwi ndetse no gusenga mu buryo bwose bwo gusenga no kwinginga, ngo Imirimo y’Imana izagaragare mmuri iki gitaramo.
Muri iki gitaramo kandi tuzaba turi kumwe n’umuririmbyi w’umuhanga kandi wuzuye ubuntu bw’Imana n’umwuka wera, ariwe BOSCO NSHUTI.
Mwese muhawe ikaze muri iki gitaramo, kwinjira ni ubuntu.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *