Ubuhamya
Amazina ni Alex NSHIMIYIMANA
Nageze Huye naratinze, kubera ibyiciro by’ubudehe, kandi narindi mu kiciro kitanyemereraga kwiga kaminuza mfashwa, gusa Imana yaramfashije, sinasibiye. Nari nariyakiriye mvuga ko ntazaza kwiga kaminuza, kuko bari barampaye ikiciro cya gatatu. Ibyiciro byari byarakozwe turi ku ishuri kandi na mama yari ashaje, atabisobanukiye ku buryo banshyize mu cya gatatu, kandi ntari nkikwiriye. Iwacu ni I Nyamasheke, nkaba mbana n’umubyeyi umwe undi yitabye Imana. Natangiye gusenga ariko bugezeho, ndibaza ati” ese nzategereza Imana ntakora”, ndavuga nti nzajya nanagenda, ngera mu nzego zose zibanze kugeza ku karere, bambwira ko byumvikana, ariko bakambwira bati ntacyo twabikoraho. Nabwiye gafotozi(photographe) gufotora mu rugo, inzu n’ababyeyi. Nitwaje ayo mafoto, Mfata n’inyemezamanota. Njya I Kigali mu kigo gishinzwe uburezi, bakambwira bati ntacyo twabikoraho, ahubwo jya mu bashinzwe ibyiciro by’ubudehe, icyo gihe cyakoreraga muri Minisante. Icyo gihe njyezeyo bambwira ko ntacyo babikoraho ahubwo ninjye muri ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu. Ibaze umuntu ujyeze I Kigali bwa mbere, kugendera muri asanseri bikangora, tike nayo igeraho iranashirana, maze dore ngo ibice byumujyi ndabimaza amaguru! Njyeze muri minisiteri, barambwira bati ba utegereje ministiri ariko mugihe ataragusubiza, waba ugiye mu biro bya minisitiri w’intebe (primature). Nagiyeyo njyeze aho bakirira abagiyeyo (reception), ntibatuma tubonana, ariko baba banyakiriye, bahamagara mu nzego zose nanyuzemo ngo bumve niba nahanyuze, basanga narahanyuze noneho barambwira bati “ba utashye bazabicyemure.” Nyuma naje gusubirayo, barambwira bati “ikibazo cyawe twagisubije ku karere kuko ariho babazi, bakazabikemura.” Nsubirayo ku karere nsanga hari nabandi barekaramye, gusa njye hejuru bari barasabye abo ku karere kuzaza mu rugo, ngo barebe ko ari byo gusa, ntibigeze baza kuko bahise babikemurira hamwe nibyabandi , nyuma inzozi nari mfite zo kujya kwiga ziba zibaye impamo , nuko mfata inzira ndaza. Nasanze narakererewe, abandi baransize, ariko kuko umwaka wambere w’amasomo twigaga amasomo ya siyansi nari narize nakoresheje imbaraga nyinshi cyane ariko Imana iramfasha mbona ndahatambutse.
Ni byiza gusenga mu buzima , ariko kugira abagufasha gusenga ni byiza kurushaho. Ndashimira Imana nshimira na CEP (umuryago w’abanyeshuri b’ abapantekote ukorera muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye) icyo gihe wari uyobowe na Germaine. Bafashaga abanyeshuri bafite icyibazo cy’imirire, kuberako buruse, amafaranga ahabwa abanyeshuri, yaratindaga kandi akaza ari make bitewe nayagendaga akatwaho. Njye nari mfite ingeso yo kwihisha gusa si nziza sinabishishikariza abantu bose, kuko narasengaga mu mutima, mvuga ngo Imana izamfashe, ntibazamenye ko mfite nange icyo kibazo. Ntibyari byoroshye, nabanje kujya ndira I tumba aho bita kwa Papa reponse, hari kure iyo wajyagayo imvura ikagwa, kugaruka kwiga byabaga bigoye. Nyuma naje kwimuka njya aho bita i Cyarwa, kuko umuntu yahoraga azenguruka ashaka aha make. Nabaga hanze ya Kaminuza I Madina, ariko Imana yaramfashije mu masomo ntansinde. Nigaga ishami ry’ubuvuzi, iyo wiga muri iryo shami abantu baba bumva uguwe neza, ariko nyamara biba bigoye. Kubera ubuzima naje guhindura restorant njya aho bita mu cyarabu i Huye, aho twariraga nabandi bigaga muri IPRC. Harimo uwari ukuriye CEP (Umuryango w’abanyeshuri b’abapantekote bo muri kaminuza) yaho we yajyaga atubwira ati “sinzasubira, mu cyaro,” ati “impamyabumenyi yanjye nyikuye i Butare, na fiyanse wange niho ari!” Ariko gusa yarimo yihanurira ko atazasubirayo kuko kubw’amahirwe make, iyo resitora twaje kuyihuriramo n’uruva gusenya. Iyo resitora twayanduriyemo kubera umwanda abenshi bararwara, bajya mu bitaro, njye namazemo ibyumweru 2, ariko wa mu perezida we yarapfuye (Imana imwakire) twarwaye indwara yitwa Tifoyide(Typhoid) indwara mbi iyo yamaze gupfumura amara, uba uri bupfe, kubwanjye nkurikije uko nari meze, nanjye nari naratangiye gutoboka, gusa ariko Imana yaramfashije, naravuwe ndakira, batambaze amara. Sibyo byonyine kuko nkiri muwa mbere nanduye n’igituntu cya mbere cyo mu bihaha (pulmonary TB) narwo rwari urugendo rutoroshye, rw’amezi atandatu ndi ku miti, kandi icyo gihe uburyo bwakoreshwaga bwari ubwo gufata imiti imbere ya muganga byasabaga kujya Ku bitaro buri gitondo. Ubwo umwaka wo mu wa kabiri uba uri kurangira. Ngarutse Inyuma, navuye mu bitaro ibyumweru bibiri, ibizamini byari byegereje, kandi mu buzima natinyaga ikizamini cya njyenyine. Ariko kubera naganga kuzakora icy’umwihariko ndavuga nti nzajya gukorana nabandi, abanyeshuri bakambwira bati uri umwiyahuzi. Gusa ahari Imana yari yarankoreyemo, mbere yuko ndwara nari narize nk’uwitegura ikizami nubwo ntacyari gihari icyo gihe babaza ubwoko bwo guhitamo (multiple choice) ndabitsinda ntambuka ntakibazo. Njya mu wagatatu. Mu wa gatatu ndaharangiza batwimurira i Kigali aho ubuzima bwari bugoye kurushaho kuko, buri mezi abiri, duhindura ibitaro dukoreramo KANOMBE, CHUK, MUHIMA nibindi, aho buri gitondo nabaga nsabwa gutega njyenda ngaruka, kurya, inzu, nibindi….
Imana yagiye imfasha. Nubwo abarimo umwuka w’Imana atari benshi, ariko hari abo Imana igikoreraramo, hari gihe najyaga ntaha nibaza nti amafaranga yo kwiyandikisha(registration) nzayakura he? najya kubona, nkabona nkumuntu ampaye nk’ibihumbi mirongo itanu. Nakwiyandikisha nkabonamo na tike. Uburyo nabagamo ntabwo nabaga nahamagara mu rugo ngo ngire icyo mbaka kuko usibye nibyo, ntanubwo nagiraga umbaza uko amasomo ameze, nabyo byajyaga binshengura umutima, kuko iyo ufite byibura ukubaza uko amasomo ameze bigutera n’imbaraga.
Nakomeje gusenga Imana najyaga njya nko mwishyamba nkavuga njyenyine nkumva ndaruhutse. Hari uwambonaga yenda anguyeho akaba yajyirango narasaze. Kubw’inzira z’Imana hari uwigeze kungwaho. Uwo muntu yaraje anganirizaho, mubwira ku buzima bwa njye ahita ambwira ati “ngwino ngufashe kwiyandikisha ahantu bazagufasha”. Naje kubikora baramfata bakajya bampa amafaranga y’inzu, restora na tike. Iyo bitaba ibyo ntabwo umwaka wo mu wa gandatu mba narakomeje kwiga. Icyo gihe najyanaga na raporo yuko niga biramfasha. Nasubiye gusenga mbwira Imana nti “kwiga biri kungora none mfasha uyu mwaka nzawukorere hamwe kandi ntibazanyimure kandi hazabe ar’ i Huye.” None ndashima Imana ko ndangirije Huye ariko ubuzima bwose nanyuzemo n’Imana yahabaye kuko ntiwabyiyumvisha cg ugire uwo ubisobanurira abyumve. Ndashima Imana yabanye nanjye none nkaba ndangije kwiga ikiciro cya kabiri cya kaminuza mu ishami ry’ubuganga rusange no kubaga(Bsc Hons General Medicine and Surgery).
Ubu ikifuzo mfite, nibyo nagambiriye, nuko ntazabera Imana igihombo. Kubw’ iby’Imana yankoreye nange nzayihesha icyubahiro. None nawe Wabasha kubona buno buhamya uri mu bibazo nkibyo nari ndimo cg ukomerewe kundusha, nagirango nkubwire wiringire Imana kuko ibasha gukora ibiruta cyane ibyo twibwira. Abefeso 3:20” Nuko Ibasha gukora ibiruta cyane ibyo dusaba, ndetse n’ibyo twibwira byose nk’uko imbaraga zayo ziri zidukoreramo”
Imana ishimwe kubwuyumuvandimwe