Igice cya mbere: hari
abantu batazasobanukirwa iby’ iki gitangaza!
Kubara:17:16-28
Byaba ari
igitangaza uramutse uraje inkoni ahantu, maze mu gitondo ugasanga yazanye
uburabyo! Hari ibyiciro bibiri ukwiriye kwirinda kubamo; kuko ubirimo
ntiwabasha kwakira ibitangaza byo mu isezerano rya kera n’ icyo bisobanuye,
icyakora byakubera nk’ umugani w’ urukwavu n’ impyisi:
- Abantu batizera: hari abasoma
Bibiliya kugira ngo bahinyuze, baburane, cyangwa ngo bimare amatsiko gusa.
Umuntu uvuga Imana mu magambo ye gusa, ariko ibitekerezo bye bitifuza gushyira
Imana hejuru mu byo akora (ubuzima bwe), ahinduka utizera kandi bene uyu
ntashobora kunezeza Imana kuko Imana itaba mu buzima bwe! (Abaheburayo 11:6).
Imana rero iyo itakwishimira, ntabwo yakwigisha uko ushyira ijambo ryayo mu
bikorwa, kuko nta muhate ugira wo kubaho mu buzima burimo kubaha Imana.
Umuntu utizera ashakira muri Bibiliya amagambo yo gushyigikira
ibitekerezo bye (urugero: ashakamo ijambo rishyigikira/ rirwanya kunywa inzoga
bitewe n’ icyo we yumva ari ukuri).
Ariko uwizera we afata ijambo ry’
Imana akarishyira mu bitekerezo kugira ngo bihinduke nk’uko Imana ishaka. (Kwizera
bituma umuntu yitegura kwigishwa na Bibiliya).
- Abantu basoma Bibiliya nabi: hari abasoma
iri jambo nk’ abasoma igitabo cy’ amateka ya Isiraheli. Nyamara ntibazi ko ari
ijambo ryahanuwe kandi rirushaho gukomera (2 Petero: 3:19), kandi ko ari
indorerwamo umuntu yireberamo maze agasaba Yesu kumwuhagira imyanda yibonyeho
(Yakobo:3:19)! (Abakora ibyaha bakavuga ko nta mutima ubacira urubanza cyangwa
ko amadini yabo abibemerera ni uko batajya birebera mu ndorerwamo y’ Ijambo ry’
Imana). Kubera ko ubu buhanuzi bwo mu Byanditswe Byera ntibwanditswe ku bw’
ubushake bw’ umuntu, ahubwo abantu b’ Imana bavugaga ibyavaga ku Mana bashorewe
n’ Umwuka wera (1 Petero:1:21).
Wirinde cyane rero kuko usoma ijambo ry’ Imana wese aba akwiriye
guhindurwa na ryo, agakora icyo rivuga niba ari Ukwihana, gushima, guhiga
umuhigo cyangwa kureka.
“Ibyanditswe byera byose
byahumetswe n’ Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza
ibyaha bye no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka…”
2 Timoteyo:3:16.
Ubutaha
tuzagaruka ku mpamvu Imana yashimye kutwigishiriza ku nkoni y’ umutambyi Aroni.