Umwigisha kuri uyu wa gatanu mu materaniro tariki ya 20/09/2019
yari Ndindiriyimana Abel, yatangiye ashima Imana ko yabanye nawe. Anavuga
impamvu twateranye ko ari igikorwa
gikomeye cyabereye I karuvari yakomeje asoma Yohana 3:16 ,abefeso 2:8 iyi nimwe mu mirongo igaragara muri bibiliya igaragaza
ukuntu twacunguwe kandi ko ari ubuntu Imana yatugiriye. Yongereho irindi jambo
riboneka muri luka 22:21, luka ni kimwe
mu bitabo by’ ubutumwa bwiza ariko mu gice cya 22 ,ubwo yesu yarari gusangira n
‘abigishwa be yavuze ko uzamugambanira ukuboko kwe ko kuri kumwe n’ukwe ku meza
,ari we Yuda muri iki gihe, abantu bavuga Yuda bamuseka ariko batatekereje niba
baba barusha Yuda gukiranuka kandi ibi bintu byabaye kuri Yuda byabaye kugira ngo bitubere akabarore( 1
abakorinto 10: 6,11)
Mbese niki Yuda yabuze muri
we?
- Yabuze gutegeka umutima we bituma Satani awutegeka
nuko bibiliya ibigaragaza ko tugomba
gutegeka imitima yacu( ibitekerezo byacu) kugira Satani atatunyaga ( imigani
16:32) bizadufasha kwerekeza imitima yacu kuri Yesu kristo. Kandi mu itangiriro 4:7 Imana yabajije Gahini
ngo mbese nukora neza ntuzemerwa dore ibyaha byitugatugiye ku rugi. Uru rugi
bavuga ni urw’ibitekerezo.
- Ikindi Yuda yabuze ni ukudafata umwanzuro uhamye
ufite ibice bitatu aribyo gusezera ku
by’isi ,guhamya mu bandi ko wahindutse ,kugambirira kuguma ku Mana no gukora ibyiza .kandi
benedata ukawufata udasubira inyuma kureba ibyo wasezeye. Abantu benshi bajya
bibaza kuki nsenga ariko nkaba nyikora ibibi ikibura nuko nta mwanzuro uba
warafashe kugira bikuvemo urugero: ushobora kuba ubiterwa n’inshuti mbi rero ugomba gufata
umwanzuro ugakuraho ibintu bituma uzijyamo.
Ibyaranze Yuda natwe byatubaho tutabaye
maso
- Kugira imitima ibiri, tureke gukorera satani
tunabeshya ko turi gukorera Imana)
mureke twerure dukorere Imana
gusa (Yaboko 1:8,4:8)
- Kutarwanya satani wari wamuteye, mwenedata kugira ngo tutamere
nka Yuda tugatukisha izina ry’Imana mureke tujye turwanya Satani nibwo nawe
azaduhunga.
- Kwita ku ubuhanuzi , ubuhanuzi bukuru ni Ijambo
ry’Imana, benedata mureke dukunda gusoma
ibyanditse kandi tubyiteho kugira tubashe kunesha Satani kuko nibwo uzajya
ukora ikintu cyose tuyobowe n’Ijambo ry’Imana( ibyahishuwe 22:7)
Mbese niki cyo kwitonderwa?
(Luka 10:20) benedata mu nzu
y’Imana nta burambe buhaba ngo kuko nsigaye nirukana abadayimoni niko bizahora
ariko Yesu yatubujije kubyirata,yavuze ko bagomba kwirata ko amazina yabo
yanditse mu gitabo cy’ubugingo. Umwigisha yavuze ko gukizwa atari ibintu
by’uburambe cyangwa ngo uri inararibonyentabwo ari ibyo kwirata. Uwo turwana
nawe ari we Satani akomeje kuturwanya mureke twambare intwaro zose z’Imana.
Umwigisha yashoje avuga niba hari aho twaba twarakoze nabi Imana yacu iracyatubabarira ihane, usubire mu murongo.