Ese hari igihe wigeze guhabwa cyangwa kugira inshingano runaka? Icyo gihe hari uburyo wiyumvise kandi wumva uhinduye uburyo bwo kubaho. (ndatekerezako ariko byagenze).
Hari igihe umuntu atekererezako ntanshingano runaka afite igihe ntaho bamutoreye guhagararira abandi cyangwa atahawe amabwiriza n’umukoresha we. Ariko se niko biri?
Mu kiganiro nagiranye n’umubyeyi ukuze yarambwiye ati” imyaka ntabwo itinda, gukura birihuta. Arambwira ati, ushobora kuba uri gutekereza uburyo uzagira imyaka nk’iyange ukumva ni kera, Ariko rwose siko biri nawe uzabona ushaje vuba cyangwa se niyo myaka nkubwira ntinageremo niko isi iteye. Yasoje angiriye inama igira iti” ntuzatinde gukora ibyo ugomba gukora ngo utegereze ejo kuko si ahawe.
Uhora yitegereza umuyaga ntabiba, kandi uhora areba ibicu ntasarura. (umubwiriza 11:4)
Yesu yenda gusubira mu Ijuru yatanze inshingano ku bantu bose( abigishwa) aravugango, mugende mu mahanga yose mu bwirize abantu ubutumwa bwiza, mubabatize kandi mubigishe kwitondera ibyo navuze (matayo 28:19).
Ibyo Yesu yavuze tugomba kwitondera nibihe?
hari bimwe natekereje.
- Yesu aramusubiza ati”ni kuri, ni ukuri, dakubwira yuko umuntu utabyawe ubwa kabiri, atabasha kubona ubwami bw’Imana. ( yohana 3:3)
- Mugume muri jye, nanjye ngume muri mwe. Nkuko ishami ritabasha kwera imbuto ubwaryo ritagumye mu muzabibu, ni ko nmawe mutabibasha nimutaguma muri njye. (yohana15:4)
- Ufite uwo mwana niwe ufite ubugingo, naho udafite umwana w’Imana nta bugingo afite. ( 1 yohana 5:12) bisaba kwizera Kristo Yesu nk'Umwami n'Umukiza.
- Ese narakijijwe byukuri kandi ndi intumwa ya Kristo Yesu? Cyangwa nkeneye gukizwa neza?
- Ese ko nemeye gukunda Yesu no ku mwizera, nkora neza inshingano yampaye cyangwa naherutse mbyemera gusa sinakora ibyo yantumye? ( matayo 21:30)
- Ese ngira urukundo? Nkunda bande? Urebe niba udakunda bene wanyu cyangwa inshuti zawe gusa.
2 thoughts on “Ubutumwa bw’Intumwa Igice cya mbere: Bizeyeko bafite igihe, abahugura ababwirako batinze.”
Imana Ibahe umugisha
Nongeye kwibuka ibyo Yesu yasize avuze tugomba kwitondera.
Amen Ubwo ariwe Wabyivugiye Ndushijeho Gufashwa Ari” Muri inshuti zanjye nimukora ibyo mbategeka yohana15:14 Imana Ihore Itubashisha Gukora Ibyo Ishaka
Be blessed in All brother Rodriguez Umuhati wanyu si uwubusa ku Mana Murakoze kutwibutsa Icyo Kristo yaduhaye cyokwitabwaho