Matayo 6:19-21 “Ntimukībikire ubutunzi mu isi, aho inyenzi n’ingese ziburya, kandi abajura bacukura bakabwiba. Ahubwo mwibikire ubutunzi mu ijuru, aho inyenzi n’ingese zitaburya, n’abajura ntibacukure ngo babwibe, kuko aho ubutunzi bwawe buri ari ho n’umutima wawe uzaba”
Ubuzima bwa none abantu tubayemo buteye guhangayika gukomeye, abantu bakora amanwa n’ijoro ndetse bamwe bakagera naho bibagirwa kwiyitaho, imiryango yabo, ntibaryama, ndetse abandi bibageza ku gutwara ubuzima cg kuhasiga ubuzima bwabo bashaka ubutunzi.
Ariko icyiyoberanye nuko ubwo butunzi butazanira amahoro ababufite, kandi ngo bubahe umunezero w’igihe kirambye. Wakwibaza uti mbese ubwo butunzi nibwo twari dukwiriye gushaka? Mbese niba Atari bwo ni ubuhe butunzi Yesu yavugaga muri iki gice?
Nikoko aho ubutunzi bwawe buri niho umutima we uba. Umunyarwanda yaciye umugani aravuga ngo “aho ujishe igisabo ntuhatera ibuye” bishatse gusobanura ko ahari ikintu cy’umuntu kimufitiye agaciro aharinda icyahangiza. Ubu tunzi Yesu avuga ni ubutunzi bwihariye kuko ubu butunzi bubasha kubikwa mu ijuru, kandi ntabwo Wabasha kwimukana inzu, imodoka, amasambu n’amafaranga utunze ngo ubijyane mu ijuru, ahubwo ubutunzi Yesu avuga ni ubugingo buhoraho buzanwa no ku mwizera.
Reka turebe icyo bibiliya ivuga ku butunzi umuntu akwiriye gush akisha imbaraga ze zose
Matayo 16:26; Mark8:36; Lk9:25 “Kandi umuntu byamumarira iki gutunga ibintu byose byo mu isi, niyakwa ubugingo bwe? Cyangwa umuntu yatanga iki gucungura ubugingo bwe?” Yesu asobanuye neza ko umuntu ashobora gutunga ibintu byose byo mu isi ariko bitagira icyo bimumarira niyakwa ubugingo bwe. Kandi agaragaje neza ko ubugingo buruta ubutunzi bwose umuntu yatunga ari mu isi, kandi ko ntakintu nacyimwe muby’umuntu abasha gutunga cyabugura. Bene data dukwiriye kwita gushaka koko ubutunzi butangirika kandi abajuru ntibabwibe.
Ntagushidikanya ko ubutunzi bwo muri iyi si duhirimbanira kandi bujya bugira aho butabasha kurenga ngo bukize umuntu. Urugero turi mu minsi mibi aho isi yose ihanganaye n’icyorezo cya Korona Virusi (covid-19) aho umuntu wese ibyo yaba atunze ibyo aribyo byose bitamubujijekuba ari mu bwoba, kandi bitabasha kumukiza. Ariko ubutunzi Yesu ari kutubwira gushaka bugaragaza neza ko naho umuntu yaba yarapfuye azongera akabaho kugirango abe mu munezero udashira kuko yamenye gushaka ubutunzi butangirika. Yohana 11:25 “Yesu aramubwira ati “Ni jye kuzuka n’ubugingo, unyizera naho yaba yarapfuye azabaho, kandi umuntu wese ukiriho unyizera ntazapfa iteka ryose. Mbese wizeye ibyo?”
Nta gushidikanya ko Yesu ariwe butunzi brusha ubundi umuntu akwiriye gushaka n’imbaraga ze zose. Ariko kumushaka ntibivuze kujya mu rusengero, ahubwo ni ukumwizera kandi ugakora iby’ubushake bw’Imana busaba. 1yohana 3:1-6 “Nimurebe urukundo ruhebuje Data wa twese yadukunze, rwatumye twitwa abana b’Imana kandi ni ko turi. Ni cyo gituma ab’isi batatumenye kuko batayimenye. Bakundwa, ubu turi abana b’Imana ariko uko tuzamera ntikurerekanwa. Icyakora icyo tuzi ni uko Yesu niyerekanwa, tuzasa na we kuko tuzamureba uko ari. Kandi ufite ibyo byiringiro muri we, yiboneza nk’uko uwo aboneye. Umuntu wese ukora icyaha, aba agomye, kandi icyaha ni bwo bugome. Muzi yuko uwo yerekaniwe gukuraho ibyaha kandi nta cyaha kimurimo. Umuntu wese uguma muri we ntakora ibyaha, umuntu wese ukora ibyaha ntiyamubonye kandi ntiyamumenye. Bana bato, ntihakagire ubayobya. Ukiranuka ni we mukiranutsi nk’uko uwo ari umukiranutsi”. Abavuga ngo mwami mwami ntabwo aribo bazabona Imana keretse abakora ibyo data ashaka, Matayo 7:21. Bivuzengo abavuga bose ko bemera Yesu ntabwo aribo bafite bwa butunzi nyakuri ahubwo ni abitondera ibyo Imana ishaka bagasohoza gukiranuka kose. Dukwiriye guhuguka tugashaka ubutunzi butangirika, ariko muri iki gihe abantu bahugiye mu kwinezeza mu byiyi si nyamara bitabasha kubatsindishiriza ku munsi w’urubanza.
Huguka mwene data. Kuko ijambo ry’Imana rigira riti “Ntimuyobe: Imana ntinegurizwa izuru, kuko ibyo umuntu abiba ari byo azasarura. Ubibira umubiri we muri uwo mubiri azasaruramo kubora, ariko ubibira Umwuka muri uwo Mwuka azasaruramo ubugingo buhoraho. Twe gucogorera gukora neza, kuko igihe nigisohora tuzasarura nitutagwa isari” Abagal 6:7. Turi muri viziyo aho abantu imitima yabo iri kugenda igwiza gukiranirwa ariko koko nkuko umurimo wose ukwiriye ingororano zawo ninako aba bibira mu mubiri bazasarura mo kubora kuko batumviye itegeko ry’Imana.
Ibaze ngo uyu munsi wa none ubutunzi ndigushaka nibwoko ki? Mbese buzabasha kunsindishiriza? Nusanga warayobye ugaruke Yesu agufitiye imbabazi arakwakira, va mubyaha uhunge umujinya uzarya abanzi b’Imana. Dore uko ijambo ryatubwiye riti “Nuko rero noneho abari muri Kristo Yesu nta teka bazacirwaho, kuko itegeko ry’Umwuka w’ubugingo bwo muri Kristo Yesu ryambātuye ububata bw’itegeko ry’ibyaha n’urupfu” Abaro 8:1-2. Ubuhungiro buhari ni muri Yesu honyine, buye rizima ryanzwe n’abubatsi ariko ku mana riba irikomeza imfuruka.