Amateraniro ya CEP ku wa 11 kanama 2019
Umwigisha: Maurice
Intego y’umwigisha” kwita ku mugambi w’ Imana
1
timoteyo 6:6” Icyakora koko
kubaha Imana iyo gufatanije no kugira umutima unyuzwe kuvamo inyungu nyinshi, 7kuko
ari nta cyo twazanye mu isi kandi nta cyo tuzabasha kuyivanamo. 8Ariko ubwo
dufite ibyo kurya n’imyambaro
biduhagije tunyurwe na byo, 9kuko abifuza kuba abatunzi bagwa mu moshya no
mu mutego, no mu irari ryinshi ry’ubupfu
ryangiza, rikaroha abantu mu bibahenebereza bikabarimbuza.
10Kuko gukunda impiya ari umuzi w’ibibi byose, hariho abantu bamwe bazirarikiye
barayoba, bava mu byo kwizera bihandisha
imibabaro myinshi. 11Ariko
wowe ho muntu w’Imana ujye uhunga ibyo, ahubwo ukurikize gukiranuka, kubaha
Imana, kwizera, urukundo, kwihangana
n’ubugwaneza. 12Ujye urwana intambara nziza yo kwizera usingire
ubugingo buhoraho, ubwo wahamagariwe
ukabwaturira kwatura kwiza imbere y’abahamya benshi”
Amateka atwereka ko
Pawulo atariwe wabyaje timoteyo ubutumwa bwiza ahubwo yamusanze munzu y’Imana. gusa niwe watumye impano ye yaguka. Nyuma aza
kumuha inshingano zo kuyobora itorero ryo muri Epheso. Iryo torero ryari
itorero, ryagize ububyutse vuba, ariko rinahura n’inyigisho z’ubuyobe vuba.
Timoteyo rero bamwohereje yo kuhayobora ari umwana hari abenshi babitinzemo.
Epheso wari umujyi wubucuruzi, utuye hafi yinyanja, wari ukungahaye, warimo
amafaranga, niyo mpamvu yamubujije gukunda impiya. Icyogihe hari inyigisho
z’ubuyobe, niyo mpamvu Pawulo yamubwiye ati” nihagira uwigisha ukundi kutari
ukumenya Imana na yesu kiristu, ujye umutera umugongo, kuko aba ari ntacyaco
azi, ahubwo Bizana impaka. Ibi ni nkuko muri ikigihe nabwo hadutse inyigisho,
zubuyobe zivuga ko turi mu buntu niyo twakora ibyaha, Ubuntu bwadukijije. Ariko
Pawulo yandikira Tito
mujyice cyaho 2:11 yaramubwiye
“ati
kuko Ubuntu bw”Imana bwabonetse buhanira abantu bose kureka kutumvira Imana, no
kureka irari ry’ibyisi”.
Kubaha Imana ntabwo ari
nzira dusohozamo ubushake bwacu ahubwo ni inzira Imana isohorezamo ubushake
bwayo. Niyo mpamvu ku mukiristu, ibibazo bidashira nubwo yasenga ahubwo gusenga
kwe gukora munkokora imigambi ya Satani. Mu rwandiko rwa Yakobo, havuga ko
imibibaro ariyo itunganya umugeni wa kristu. Ubwo tugera ikirenge mu cya kristu
mu nzira yo kwera, imibabaro iriyongeranya, niyo mpamvu Pawulo yanditse mu
rwandiko yandikiye abakorinto ba mbere, ko imibabaro yiyongeranya, uko bukeye
nuko bwije, kandi kubabazwa kwigihwayi hwayi, kwiyongeranya bituremera ubwiza,
tuzambikwa. Rero kubaha Imana si ukugirango usohoze cg ubone ibyo ushaka,
ahubwo ni ukugirangpo Imana igusohorezamo, imigambi yayo. Gusenga si ukuirango
ubone inzu ahubwo ni ukugirango uhinduke inzu y’umwuka wera.
Niyo mpamvu Pawulo
yabwiye Timoteyo, ati” kuko gukunda impiya ari umuzi w’ibibi byishi, kuko
ntacyo twazanye mwisi, kandi ntacyo tuzayikuramo. Rero umugambi w’Imana uhishe mu
bugingo, ntabwo uhishe munzu cg
umugore, kuko mu itangiriro, havugango buri kintu cyayo cyose yakiremeye
umugore. Kandi icyahishuwe ntabwo kikiba kiri isezerano. Ibiri mu isi bishira bihindutse
amasezerano, n’ananyabyaha babigira ntabwo bajya babibona biborohye batabanje
gupfukama ngo basenge.
Impamvu iby’Imana bitinda
ni uko iba iri kubirema, kandi itinda ibirema kugirango ubwo izabiguhereza,
bizayiheshe icyubahiro. Niba igucishije mu makuba ni ukugirango, ikurememo
imbabazi cg impuwe kugirango nawe uzabashe kwita kubababaye bazahereko
bahimbaze so wo mu ijuru. Niba Imana ikubwiyeko izakwambika, si ukugirango uzayambare
uyigwize ahubwo ni ukugirango ubwo uzahura nabambaaye ubusa uzabashe kubambika,
rero iyo ikubwiye igatinda ku bisohoza
iba iri kukuremamo impamvu izatuma uyishima nabo mu isi bose bakayihimbaza.
Bibiliya ivuga ko Imana
ariyo igira icyo ikora kandi ikanagikomeza, iyo ibikubwiye iba ibiremye ntabwo
ibifinda finda. Niyo mpamvu babiguhanuraho ariko rimwe narimwe ntubihabwe kuko
Imana iba itarakubna ho impamvu, yo kubigusohozaho.
Ubwo dufite ibyo kurya
n’imyambaro biduhagije, tunyurwe nabyo ibyejo biba ari ibyabejo, niyo mpamvu
udakwiye gusenga uhinyuza Imana ahubwo tunyurwe nabyo. Niba wariye ugomba
kunyurwa ugahimbaza Imana, kuko ibyo utararya ntuzi niba urabigeraho, kandi
niba wambaye ntutekereze kubyo wasize kuko ntuzi niba urabasha gusubiraho aho
wabisize. Wowe muntuw’Imana ujye uhunga ibyo, ujye ukurikiza kwizera, urukundo,
nibyo watuye imbere yabahamya beshi. Iyo umuntu yakira kristu ntavuga ngo Mana
unkure mugitabo cyabakene unshyire mu cyabakire, kandi ntuvuga Mana unkure
mugitabo cyabazagumirwa unyandike mu gitabo cyabazarongorwa. Ahubwo waravuze
uti “Unkure mu gitabo cy’urupfu unyandike mu gitabo cy’ubugingo.
1
yohana 2:25-26”Iri ni ryo sezerano
yadusezeranije: ni ubugingo buhoraho. 26Ibyo mbibandikiriye ababayobya”,
Niyo mpamvu Yohana yandika ntabwo yandikiye abapagani
ahubwo yandikiye, abakiriye kristu, abibutsa isezerano ry’ubugingo Imana
yasezeranije abera. Kuko ibindi ari imigambi, kuko nabapagane barabigira, ibyo
kurya nabyo barabigira ntabwo ibyo ari byo sezerano kuko Imana itabikoze iguma
kwitwa Imana. Uwandikiye Abaheburayo
13:2 mujye
mwibuka ababyoboraga kera, bakabigisha iby’ijambo ry’ Imana mukurikize ingeso
zabo, ntimuyobywe ninyigisho z’ubuyobe,
kuko abitaye kuribyo bitabagize icyo bibamarira.
Iyo umuntu ari muntambara
ntabwo aba abaza ibyimishahara, cg ibindi kuko ari mu ntambara, kandi aba atazi
niba azabaho, ahubwo iyo abonye bukeye ashima Imana, niko n’umukristu adakwiye
kuba ahangayikishijwe niby’umubiri, ahubwo ari ku rugamba mu rugendo rujya mu
ijuru akwiye guhanga amaso mu ijuru. Niba uri mu nzira ijya mu ijuru iibyo uri
kwifuza ningeso byawe byaba biasa nibyo mu ijuru.
Imana ihamagara
umuhamagaro umwe, witwa Kwera, kandi umuhamagaro w’Imana uba urimo akazi, ariko
iyo ako kazi utagakoreye muri uwo muhamagaro ngo kagufashe kwera no kugirango
abantu bayo bezwe, ikwaka ibikwiriye ugasigarana ibikenewe. Aribyo abantu
bavuga ngo Imana iguhaye inzu, ariko umugambi wayo si ukuguha inzu , ahubwo ni
ukukugira inzu y’umwuka wera. Rero iyo udakiranukiye mu muhamagaro uranyagwa,
kuko icyo Imana ibshaka si uko umunyekana, ahubwo ni uko ikumenya, cg si
ukugirango ushimwe nabantu ahubwp ni ukugirango yo igushime.
Yohana abwira abayuda ati
iri niryo sezerano, ni ubugingo, ibyo mbibandikiriye ababayobya. Kuko hari abayobya
abantu. Imana ntakintu ikennye, kuko itanga ibyo ifite, ahubwo iyo
tuyubuyashye, bitugarukaho bikubye, kuko ibifite.
Kuba waje mu rusengero si
ukujyirango ubwire Imana ibyo unyuramo byose, kuko yabimenye kera, kuko turi
abo yaremye ituremeye imirimo myiza kugirango tuyijyenderemo, iyo yiteguriye
kera, ahubwo icyo ishaka ni ukujyirango
umugambi wayo ariwo kwezwa uwusohoze. Icyo iguhamagariye ni ukugrango uyiheshe
icyubahiro, kugirango ababibona bayiheshe icyubahiro. Niko Petero yanditse,
avuga ko nimugira ingeso nziza hagati yaba pagani, bazahereko bahimbaze so wo
mu ijuru.
Umwanzuro: Ahantu intege nke zawe ziri niho
imbaraga z’Imana zuzurira. Kandi kugirango ubashe kuzabona ubwo bugingo ni uko
ugambirira. Ese niba tugambirira ibintu tukabijyeraho ni ukubera iki
tutagambirira gukiranuka, tukaba ,mubuzima bunesha ntabwo ari ubuneshwa. Kuko nutanesha
ntuzabona ubigingo. Kuko kubaha Imana bifite ubuzima bwanone nubuzaza.
Umugambi w’Imana kubantu ni ubugingo, amen