Azana umwana muto amuhagarika hagati yabo,aramukikira arababwira ati “uwemera umwana umwe mu bana bato nk’uyu mu izina ryange ni jye aba yemeye,kandi unyemera si jye aba yemeye gusa ahubwo aba yemeye n’uwantumye. (Mariko9:36-37)
bibleverse: Itangiriro4:13-15, Yakobo4:5-10 .
byagaragayeko kuba mukuru aruguca bugufi nk’umwana mutoya mu bwami bw’ijuru kandi bikwiyeko twumva ariko tukanumvira , kandi bidakwiye kuba umunye torero ariko udakora ibyijambo ry’Imana, buriya uzahitamo kuba umwana muto ahokubaho nkukuze , nyamara Atari byo kuko umwana muto arakura akiga ariko kubaho upfuye arukubaho udafite kristo, ikindi kandi “mwibuke muka loti”. Uko byamugendekeye yabwiwe icyamutabara ariko ntiyumvira birangira abaye inking y’umunyu, namagingo nubu.( Itangiriro 19:26)
Kuba mukuru mu bwami bwo mu ijuru bivuze gufata inshingano tukigisha n’abo bataramenya inzira y’umusaraba tukabazana ku mwami ndetse kobinahesha umugisha ukomeye doreko hari n’ikamba ryagenewe abo bazanye abantu kuri kristo.
“ariko nubwo bimeze bityo Imana irushaho kutugirira imbabazi ni cyo gituma ivuga iti ‘Imana irwanya abibone ariko abicisha bugufi ikabahera Ubuntu” ( Yakobo 4:6).
Ese wowe iyo wisuzumye wusanga nawe waba mukuru mubwami bw’Imana?
Saba Imana imbaraga zokuba mukuru mu bwami bwayo, kandi inagukomereze amaboko mu byizerwa, ndetse no muriyiminsi ya none.
Ikindi kandi ujye ugira umumaro mugusengera abataramenya nabatarasobanukirwa neza iyi nzira y’umusaraba kugira ngo Kristo abagenderere maze nabo baze kw’isoko yibyiringiro.
Amateka ningenzi cyane kuyibuka no kuyazirikana kuko yubaka ahazaza h’umuntu
Ukwiye kwita kumateka ya yesu ukanasobanukirwa nezaimpamvu yo gucungurwa kwawe. Kuko utazi iyo AVA ntamenya naho AJYA.
“uwatwitangiriye kugira ngo aducungure mu bugome bwose,kandi yuhagirire abantu kugirango babe ubwoko bwe bwite,bugira isyhaka ry’imirimo myiza. (tito2:14)
Umwanditsi: Rukundo Thierry
Editor:Nsengimana Olivier.