Umwigisha:Maniriho Jean Damascene
Intego:Umumaro w’umusaraba
Yatangiye ashima Imana ko yatanze Umwana wayo kugira ngo aducungure.
Umwigisha yasomye abagambo aboneke mu butumwa bwiza muri Matayo 26:26-29 hagira hati”
Bakirya Yesu yenda umutsima arawushimira, arawumanyagura, awuha abigishwa be arababwira ati
“Nimwende murye, uyu ni umubiri wanjye.”
Yenda igikombe aragishimira, arakibaha, arababwira ati “Munywere kuri iki mwese, kuko aya ari
amaraso yanjye y’isezerano rishya, ava ku bwa benshi ngo bababarirwe ibyaha. Ariko ndababwira
rwose yuko ntazanywa ku mbuto z’imizabibu, mpereye none nkageza umunsi nzasangirira namwe
vino nshya mu bwami bwa Data.”
Aya magambo yavuzwe na Yesu Kristo ubwo yasangiraga n’ abigishwa be abikora nk’ ikimenyetso kugira
ngo bajye bamwibuka umwigisha yakomeje
avuga ko iyo dusomye mu itangiriro ikosa
ribi ribaho ni ukuva ubushake bw’ Imana nkuko byagendekeye Adamu. umwambaro
Umwami yatabwiye ni Presence Y Imana kuko iyo uyivuye uba nkuko warusazwe Ariko
Imana yohereje umwana Yesu Kristo wayo
ngo aze acungure umuntu kugira ngo asubire mu bushake bw’Imana.
Urupfu rwa Yesu abagalatiya 5:21 iyo usomye uyu umurongo
ugaragaza ko utarigeze kumenya Icyaha yahindutse icyaha kugira ngo aducungure,
aha Yesu yabaye umuhuza wacu n’ Imana tubona gusubira mu bushake bw’Imana
aribyo bituma twakira umwuka wera ariko
abakora ibyaha bo bajya imyuka iva kwa Sekibi ari we Satani ikindi inzira ituma tugera mu ijuru ni Yesu
wenyine nkuko yabyivugiye ari ni njye nzira y’ukuri n’ubugingo, yakomeje avuga
ko ukuntu Yesu ari igitangaza kuko
yatumye tugera aho tutageraga iyo urebye usanga abisirayeli bari bafite inzu
batambambiragamo irimo ahera na hera
cyane noneho kubera Yesu twarahageze rero iyo wakiriye Yesu Kristo iyo ufite inyota y’ibyaha irashira, iyo ufite
irari ry’ubusambanyi cyangwa usambana
nabyo bikuvamo,rero gutuka umwuka wera ni ugukeretsa amaraso ya Yesu
kuko iyo ufite Yesu kristo arakumenya kuko muba mufite aho muhurira ikindi
kandi na satani ajya amenya aho abe bari.
Yabwiye abakiristu impamvu tutabazwa nkuko turi iwabandi
kuko inkoko iri iwabo ishonda umukara ariko nitugera iwacu tuzabona ibyo amaso
yacu atize abona nuko rero yaradupfiriye azize ibyaha byacu.naho ntiduhangayike
kubera ibigeragezo duhura nabyo nibyo byerekana ko turi mu nzira naho iyo
ugenda ukabona n’ibinezeza gusa umenye ko uri gusanga Satani.
Yasobanuye impamvu Yesu yavuze ngo Niki kikundekesheje ?
Nuko yaramaze kuhinduka icyaha ubwiza bw Imana byari byamuvuyeho nonese
mwenedata Reba niba ukibuka neza akamaro
kuyu musaraba?