“Uwo munsi muzamenya ko ndi muri data namwe mukaba muri njye, nanjye nkaba muri mwe” (Yohana 14:20)
“Ariko Uwiteka yashimye kumushenjagura,yaramubabaje. Ubwo ubugingo bwe buzitamba ho igitambo cyo gukuraho ibyaha,azabona urubyaro,azarama,ibyo Uwiteka ashaka bizasohozwa neza núkuboko kwe”. Yesaya 53:10
Ubutumwa bwiza bugomba kuvugwa igihe cyose kuko byose bukwiyekuvuga kuri Kristo. Kristo yakagombye kuvugwa mu bika bine (4):
- Kuvuka kwe
- Gupfa kwe
- Kuzuka kwe
- Kugaruka kwe