Kuri iki cyumweru tariki ya 24/11/2019,mu nama yahuje abakristu bose ( General assembly) hakiriwemo abanyeshuri bashya bari basanzwe basengera muri ADEPR ,nabifuza kuzaba abapantekote banabagezaho gahunda uyu muryango ugenderaho.
Iyi nama yahuje abakristu bose yabereye muri imwe mu nyubako za kaminuza abenshi bita batiment
centrale, yatangiye saa munani n’igice, yatangijwe n’ umuyobozi wa CEP-UR HUYE,GASHUGI Yves yatangiye asaba abo
bafatanyije kuyobora ko bakibwira abari bitabiriye Inama. Nyuma nibwo basabye abanyeshuri bashya ko
buri wese yakivuga kugirango bamenyane arinako banabakira muri uyu muryango (
CEPURHUYE).
Nyuma yaho Umuyobozi yakomeje abwira abanyeshuri bashya uko
uyu muryango ukora,anasaba ko buri wese ufite icyo ayobora muri uyu
muryango(Abayobozi b’amakorari n’abamakomisiyo),ko babwira aba banyeshuri uko
bakora.Abanyeshuri bashya bahawe umwanya
wo kubaza ibyo batasobanukiwe neza.
Umuyobozi wa gatatu wungirije(2nd vice
president), BYIRINGIRO Bienvenue Louange
yahawe umwanya wo gusobanurira abari bitabiriye imwe mu mishinga CEP iteganya
gukora harimo uwo kubaka urusengero aho ugeze,kugura ibyuma bya muzika nicyo CEP
Isaba kugira ngo ibyo bizagerweho.