Uwo munsi muzamenya ko ndi muri data namwe mukaba muri njye, nanjye nkaba muri mwe

“Uwo munsi muzamenya ko ndi muri data namwe mukaba muri njye, nanjye nkaba muri mwe” (Yohana 14:20) “Ariko Uwiteka yashimye kumushenjagura,yaramubabaje. Ubwo ubugingo bwe buzitamba ho igitambo cyo gukuraho ibyaha,azabona urubyaro,azarama,ibyo Uwiteka ashaka bizasohozwa neza núkuboko kwe”. Yesaya 53:10 Ubutumwa bwiza bugomba kuvugwa igihe cyose kuko byose bukwiyekuvuga kuri Kristo. Kristo yakagombye kuvugwa mu bika bine (4):
  • Kuvuka kwe
  • Gupfa kwe
  • Kuzuka kwe
  • Kugaruka kwe
Mu isezerano rya kera Kristo yerekanwaga mu mashusho ngiro kugira ngo azagaragare mu gihe kizaza. Imana irema Edeni yashakaga kuremera umuntu ubuzima bwiza. Edeni yacu none ni Kristo kuko ubuzima bwábavutse ubwa kabiri. Muri Kristo dufite ubutware bwose kuko umuntu wo muri Kristo Yesu afite ubutware bwose kandi afite ubuzima ibindi dushaka ni imibereho. Nta rundi rwego rwegereye Imana ruruta umwana wayo. Muri Kristo Imana yatugize umwe nawe, “Kuko abo yamenye kera yabatoranije kera gushushanywa níshusho yÚmwana wayo, kugira ngo abe imfura muri bene se benshi” (Abaroma 8:29). Umuntu wahuye na Kristo aroroha kuko yicisha bugufi,abona umunezero níbyishimo kuko ikinyura umuntu si ibintu; ahubwo unyura umuntu ni Kristo gusa ( Kristo niwe mahoro yacu, ni we byishimo byacu no kubaho kwacu). Dukwiriye kwizera Kristo akaba muri twe. Imana ntishakirwa ahandi  kuko ubwayo yivugiye ko izaba muri twe. Uri muri Kristo Imana iba iri muri we nta yíndi mpamvu yo kumva ko twayishakira ahandi. Kristo Yesu atunezeza buri munsi ; agakiza ntikaboneka mu rusengero gusa ahubwo gakwiye kuba muri twe; dusabwa kwiga ibyanditswe byera kugira ngo duhumuke amaso dusobanukirwe. “Unyizera, imigezi yámazi yúbugingo izatemba iva mu nda ye, nkúko ibyanditswe bivuga( Yohana 7:38). Kristo yabonye urubyaro mu bise byámaraso ye ubwo yadupfiraga ku musaraba. Kandi Bibiliya ivuga ko yabonye urubyaro (mbega yagize ishyanga rinini). Mu isezerano rishya nibwo Kristo yerekanywe mu mubiri atari mu mashusho. Kristo aba muri twe kandi niwe mugisha wacu bityo nta wundi ukwiriye kutugererayo. Turi abana bÍmana ntituri abagaragu kuko data aba muri twese.  Umuntu waremwe nÍmana afite icyubahiro kuko iba muri we ; ntidukwiriye gushakisha icyubahiro mu bintu kuko turi abágaciro kanini. Dukwiriye kunesha buri kimwe cyose kuko Kristo ari mu buzima bwacu, ntidukwiriye na gato kwisuzura na. Imana yaduhaye Kristo níbindi byose dukenera biri muri we kuko we ubwe ni umugisha twahawe. Imana yo ubwayo yibwira ibyiza kuri twe kuko imigambi yose idufiteho ndetse ibisohoza mu gihe gikwiriye kuko byose bituzanira ibyiza. Kristo ari muri twe. wakurikirana amashusho unyuze hano Umwanditsi: BARAKA Samuel

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *