Ni kuri iki cyumweru tariki ya 10 Gashyantare 2019 muri Main auditorium ya kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye habaye umuhango wo gusengera abayobozi bashyashya ba CEP UR HUYE bagiye gukora umurimo w’Imana mu mwaka w’amashuri 2019-2020.
Amatora yabaye tariki 6 Mutarama 2019 ntibahise basengerwa kuri uwo munsi kubera izindi gahunda z’umurimo w’Imana.
Kuri iki gitondo abanyamuryango ba CEP UR HUYE bazindukiye mu iteraniro ryo gusengera abayobozi bashyashya bazahagarira umurimo w’Imana mu mwaka w’amashuri 2019-2020 umuhango witabiriwe na Rudasingwa Claude ushinzwe ivugabutumwa muri ADEPR,Umushumba w’ururembo rw’amajyepfo wungirije Jean Jacques Karayenga,Umushumba wa paruwasi ya Taba Nimuragire JMV, Aumonier w’akarere Nsengimana Laurien,n’abandi bayobozi muriADEPR si abo gusa kuko harimo n’abandi bahagarariye CEP mu mashami atandukanye ndetse nabigeze kuyobora CEP UR HUYE mu myaka yabanje batandukanye,abakristo ndetse n’amakorali atandukanye muri CEP UR HUYE. Uyu muhango wayobowe na Tuwamini Everyjuste.
Inkuru iracyari gutunganywa n’amafoto aracyari kujyamo
Imana izabashoboze uyu murimo mwiza