Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 25 Gicurasi 2019, kuva kumi n’ imwe z’umugoroba kugeza saa tatu n’igice , nibwo muri CEP UR HUYE habaye umuhango wo gusezerera abagiye kurangiza amasomo yabo muri kaminuza ishami rya Huye ariko basengeraga muri CEP ubwo bigaga muri kaminuza kandi banabatirijwe muri ADEPR, Abanyeshuri bagiye kurangiza bagera kuri magana atatu mirongo itandatu
Aba banyeshuri basezerera(bashimiwe), bakoreye umurimo w’Imana ahantu hatandukanye bamwe bawukoreye mu makorari akorera muri CEP UR HUYE CAMPUS ariyo Elayo, Vumiliya, Enihakole, Alliance abandi bahukoreye muri El-Elyon worship team abatarahukoreye aha, bahukoreye muma komisiyo atandukanye yo muri CEP.
.Aba banyeshuri bose bashimiwe na CEP kuko buri wese bamuhaye certificate nziza yerekana ko ashimiwe ibyo yakoze afatanya n’abandi gukora umurimo w’Imana, zikaba zatanzwe na President wa CEP GASHUGI Yves , Vice-Presidente MAOMBI Claudette, Mwarimu NIZEYIMANA Samuel kandi aba barangije nabo ntibagendeye aho badashimye CEP na abacepien muri rusange , nabo batanze microphone ebyiri n’ ibihumbi ijana bizakoreshwa mugusana ibikoresho byangiritse by’umuziki.
Twagiranye ibihe byiza ubu turagiye abasigaye Imana izabane namwe tuzabakumbura gusa tuzakomeza kubazirikana hamwe no muri Yesu Kristo